Iyo umuntu yivugiye ukuri ku bintu bidasanzwe tubona hano mu Rwanda baragutwama ngo ufite ingengabitekerezo ya jenoside! Nuko ugahitamo gufunga amaso kugira ngo Intore zitamenya ko ubona ibiriho, ugahora wicecekeye kugira ngo wirinde imijugujugu, ukagenda wubitse umutwe kugira ngo Agatsiko katawugesa ! Gusa uko imyaka ihita indi igataha, ibintu birushaho kujya irudubi ! Abaryi bakarushaho kwerekana inzara nyinshi, abarenganya abandi bagaskya batanzitse…imicunaguzo, agasuzuguro, ivangura ….mbese BIRAKABIJE.
1. Ivangura mu kazi twari tumaze kurimenyera
Biteye agahinda kubona abantu batagira ingano bemera ko ivanguramoko rigirwa nk’itegeko-nshinga rigenga itangwa ry’imirimo yose mu gihugu !
Imyanya myiza YOSE, ni ukuvuga yayindi irimo amafaranga menshi cyane ifite abo yagenewe! Itegereze ubuyobozi bw’igisilikari n’ubwa polisi, unyarukire mu mabanki, urebe mu bigo bya Leta, witegereze abahekenya imari y’amakomisiyo ya Leta…..Urasobanukirwa icyo ijambo “Kirimo benecyo” rivuga!
Dore uko abo “Bagenerwamurage” bakurikirana mu cyubahiro no mu gitinyiro:
(1)Abagize Agatsiko k’Abasajya b’Abega n’imiryango yabo nibo baza mbere, bakihereza batirumanza ( Wagira ngo ni za Ngurube (Pigs) zivugwa mu gitabo Animal Farm cyanditwe na George Orwell!) . Igihugu ni icyabo, bakora icyo bashatse, ntawe ubakoma mu nkokora! Igihugu kibahemba imishahara y’akataraboneka ariko bakagerekaho no gusahura akabaciye mu biganza kose!
(2)Hakurikiraho abandi Batutsi baturutse Uganda n’Abagande bazanye.
Koko rero iyo ugeze hano muri Kigali ukareba Abagande bajagata ahantu hose, bigaruriye ibigo, amasosiyete y’ubucuruzi na technologie, amagarage…..wibaza niba uri mu Rwanda cyangwa se i Kampala! Nibwo ubona rwose ko igihugu cyafashwe n’Abanyamahanga ku buryo budasubirwaho! Wibaza niba kuba umuyarwanda bigifite agaciro n’igisobanuro ! Uriheba!
(3)Hakaza Abatutsi baturutse i Burundi no muri Kongo
Aba bakunze kugira ikibazo cy’uko bize za kaminuza , bakifuza kugira uruhare mu kubaka igihugu, ariko bagacyahwa cyane bumvishwa ko ikaramu ifite agaciro ari karachnikov ! Bo bashaka kuzana ibyo gushyira imbere“ibitekerezo ubwenge bwo mu bitabo no gushyira mu gaciro”,bagahita bamenyeshwa ko igikenewe ari “violence extreme ishyizwe kuri rubanda”, igifite akamaro akaba ari ugusahura igihugu no “gutunga ibya mirenge”. Benshi muri aba bihishe mu bucamanza no mu mashuri ! Ariko nibura bo bafite amahoro keretse iyo bashatse kunywera ku nkongoro ya DEDE ! Icyo gihe babavuna inkokora byihuse!
(4)Iyo Abatutsi b’indobanure zaturutse Uganda barangije gufata imyanya myiza cyane, abavuye Burundi na Kongo nabo bakava mu nzira, nibwo hibukwa ba Batutsi bahoze mu Rwanda ari nabo mu by’ukuri bacitse ku icumu ry’itsembabwoko!
Mu by’ukuri Umututsi wahoze mu Rwanda nta kandi gaciro kadasanzwe Agatsiko kamuha uretse kumugira “IGIKORESHO EFFICACE” gusa : Abatutsi bahoze mu Rwanda bumvishwa ko ari bo FPR yarwaniye, igahagarika jenoside yari igambiriye kubamara ! Iyo iryo jambo rivuzwe, basabwa guhita bakubita ibipfukamiro hasi bakaramya Umucunguzi wabo,amanywa n'ijoro ! Niko kazi kabo ! Niyo nshingano yonyine batagomba guteshukaho, nicyo kibaha umugati ! Muri bo, ni bake bibaza bati ariko kuki iyi jenoside yagombye gutegereza ko FPR Inkotanyi ibanza guteza intambara yo mu 1990? Gusa n’abazi neza ko FPR ariyo nyirabayanzana y’akaga kabagwiririye bahitamo kwicecekera no kwikiriza imbyino itewe n’Agatsiko, ngo hato batongera kugubwaho n’ishyano! Bahitamo kuniga ijwi ry’umutimanama wabo bakemera kugirwa igikoresho gitindi…..
Abatutsi bahoze mu Rwanda, nibo bakoreshwa mu gukanda bagenzi babo b’Abahutu(85% !), iyo mu giturage, iyo babana! Nta Musajjya ugera mu giturage, bose bibera i Kigali: nicyo gihugu cyabo cy’isezerano! Umututsi wahoze mu gihugu nawe ahitamo kwihesha agaciro yereka Umuhutu wo mu giturage ko amusumbye cyane (kandi byahe byo kajya!),akamusuzugura uko ashoboye kose, akamwita umwicanyi , akamushumuriza Inkiko Gacaca, akamucisha amafaranga, akamushyiraho iterabwoba, akamufata nk’igipinga n’umwanzi w’ubutegetsi ngo “bwiza cyane ” bwa FPR !!! Umuhutu na we akihangana, agahakirizwa reka ntiwareba, kugira ngo arebe ko bwacya kabiri!
(5)Haheruka umuhutu w’umunyamahirwe ! Iyo abonye akazi ni mu bwarimu , nta handi, agahembwa urusenda narwo agatsiko kagahita kakarumwambura ! Iyo yishoye mu bucuruzi , imisoro n’amakoro ya hato na hato ntibituma arenga umutaru! Amaherezo asoza afunzwe kubera imyenda ya Banki !Iyo ashinze entreprise barayihombya, akarira agahogora, byamurenga akiyahura!
Abahutu b'’umurato bashyizwe mu myanya igaragara ya leta bahembwa agatubutse koko : ariko bayarya bayatamo amarira, kubera gusuzugurwa n’abo bita ko bayobora, guhozwaho ijisho n’iterabwoba….kumvishwa ko urya iby’ubuntu wagiriwe n’”umubyeyi mwiza FPR”, mu by’ukuri wowe ukaba nta merite n’imwe wakwiratana!!!
(6) Umuhutu w’umuhinzi we (80%!) ntabarwa kuko ntaho ataniye n’umucakara mu gihugu cye ! Arutwa n’abanyamahanga ! Agatsiko kumva ko agomba gupfa akavaho. Niyo mpamvu kahimbye politiki zinyuranye zo kumusigingiza kugera azimiye burundu (disparition totale) :
*arahinga Leta ikaramundurira imyaka. Iyo imyaka itaranduwe, uyu muturage yamburwa uburenganzira bwo kuyisarura ngo imutunge!
*yamburwa agasambu ke,n'ikibanza cye(i Kigali) bigahabwa abaherwe , we agasigarira aho !
*arazinga akaruri kajyanye n’ubushobozi bwe buke Leta ikagasenya, ngo ni umwanda !
*aracibwa amande, amakoro, amaturo, imisoro….bya buri munsi kandi atagira aho akura amafaranga….yahindutse umucakara w’Agatsiko ! Niko akorera konyine !
*Rurangiza : agomba gushahurwa kugira ngo atazongera no kubyara ! Kuko abaherwe (Inkirabuheri !) aribo bonyine bemerewe kubyara no kororoka no gutura mu Rwanda !
Ni iki Agatsiko katazakora ngo abahoze ari nyamwinshi (majority) bahinduke nyamuke (minority)? Iryavuzwe riratashye .
Stratégie-mpotozi y'ingenzi Agatsiko gashyize imbere hagamijwe kurimbura umuhutu mu buryo bw'amayeri ni ukwegeza uyu muturage kure y'ifaranga, kugira ngo akene, atindahare, asigare akorera inda gusa nk'amatungo ! Mu by'ukuri Agatsiko karasa n'akabigezeho uretse ko ntabapfira gushira !
2. INDAYA zimaze iminsi zicwa zirazira iki ?
Ntihakagire ubabeshya, abagore n’abakobwa bakora umurimo w’uburaya bishwe muri iyi minsi bamaze kurenga 150! Niba haravuzwe 15 (10%) gusa mu binyamakuru, byari ukugirango Agatsiko gace intege Indaya zidashakwa, zikuremo akazo karenge batagombye kuzitangaho amafaranga yo kuzica amajosi !
Muti ikibazo se cyifashe gite ?
Agatsiko ntabwo kica indaya kabitewe n’uko uwo murimo utemewe n’amategeko y’u Rwanda, nk’uko byakunze kuvugwa ! Ahubwo Agatsiko kasanze uwo murimo ubyara inyungu kurusha indi mirimo yose iri mu gihugu! Mbega ukuntu byoroshye gucuruza umutungo kamere, wimukanunwa, udashira….kandi ifaranga ritubutse rikinjira !
Nk’uko FPR yacengeye indi mirimo yose , ikayiremamo amashyirahamwe (Abamotari, Abanyonzi, Abatagisimani…) kugira ngo ibone uko igenzura abantu kandi nayo inabakamemo ifaranga, no mu murimo w’uburaya Agatsiko kahisemo kwigira RWIYEMEZAMIRIMO:
Ubu kasyizeho ishyirahamwe rya karahabutaka ry’” INDAYA PROFESSIONNELLES”.
(1)Iyo habaye inama mpuzamahanga mu Rwanda, indaya zijya kuryamana b’abategetsi bavuye mu mahanga, ziba zarateguwe, zigahabwa imyitozo, zikigishwa na siasa zigomba gutambutsa! Bariya bazungu bose bahoze ari abategetsi mu Bulaya na Amerika basigaye birirwa mu Rwanda ....mugize ngo bafatiwe kuki ? Nta handi ni munsi y'umukandara !
(2)Agatsiko kageze ku rwego rwo kugemurira amahanga (Exportation) umubare munini w’Indaya zako, nk’iyo habaye amahuriro mpuzamahanga I Washington, Europe….kugira ngo zikorere amafaranga atubutse!
Tumaze kumenya ko n’iyo Perezida Kagame akoze za ngendo ze za buri cyumweru (isanduku y’igihugu yishyura!) agana muri Amerika…indege ye ntigendamo ubusa : Sexual Business! Ugira ngo ndabeshya azamwibarize !
(3)Indaya nizo aikoreshwejwe kandi n'ubu zigikoreshwa mu gukwega abanyapolitiki ba Opozisiyo, kubaneka, kubakeneka, no kubivugana iyo banze kumvira !
Igikwiye kumvikana
Indaya Agatsiko gashaka ni indobanure z’ABATUTSIKAZI gusa ! Niyo mpamvu abana b'abahutukazi bagomba kumva ko nta mwanya bagifite mu murimo w’uburaya bwinjiza ifaranga ! Bajye bitangira ku buntu gusa ariko birinde gutwara abaclients b'abandi ! Nibatikura mu kibuga ku bwende, bazahasiga amajosi ! Abarenga 150 bamaze gukererwa izuba riva, mu gihe abapolisi n'abasilikari bajagata umugi wa Kigali amanywa n'ijoro... ni Abahutukazi gusa! Iyo bitaba byo IBUKA iba yarateye hejuru , ngo jenoside iragarutse!
Umwanzuro
Iri vanguramoko rigeze aha, Abanyarwanda bazaryihanganira kugera ryari ? Ese kurirwanya ritarongera guhindura u Rwanda umuyonga birashoboka ? Igisubizo ni : YEGO !
Kimwe mu byafasha iki gihugu gukira bwangu ni uko Abatutsi bahoze mu Rwanda bafungura amaso bakanga gukomeza kugirwa ibikoresho bitindi ! Bakwiye kujya bibuka ko ibintu biramutse bihindutse abavuye Uganda bashobora kwisubirirayo dore ko bafitiyo imitungo itagira ingano ! Bavoma igihugu bajyanayo, birababaje! Abatutsi bahoze mu Rwanda nibareke kwihambira ku Gatsiko k'abambuzi n'abicanyi, bashinge iryabo shyaka rya politiki, rirengera inyungu zabo n'iz'igihugu! Iryo nibishingwa nzariyoboka, ntoze n'abanjye bose kurishyigikira ! Naho ubundi, igihugu kiragana ahabi, kiri kuri mteremko !
Niba politiki y’ivangura idasezerewe mu maguru mashya, umunsi umwe ikibyimba kizaturika! Kandi dore uwo munsi nguyu uraje, ntibigitinze!
Umugabo w’umutesi yabonye inzu ye ifashwe n’inkongi abwira umugore we ngo nsasira niryamire !
Nawe se niko wabigenza ?
Geny Uwase
Kigali.