Perezida Obama amaze kwihanangiriza Abaperezida
b’abanyagitugu ko iminsi yabo ibaze!!
Mu kanya gashize, Perezida wa Leta zunze z’Amerika Barack
Obama, amaze kwihangiriza abaperezida b’abanyagitugu bumva ko
bazayoboresha abaturage babo imbunda hamwe no kubamarira ku
ngoyi, ko iminsi yabo ibaze . Nyuma yo kwacyirwa na madame
Hillary Clinton, nawe wabanje gushimira abakozi ba Department Of
State hamwe na USAID, ubwitange bagiye bakorana muri aya mezi
agera kuri atandatu, aho hirya no hino hari impinduka
zitandukanye za Demokrasi ,Obama nawe yahise yunga mu rye,
ashimira ibihugu bafatanyije, hamwe n’abantu batadunkanye
bitanze kugira ngo bafashe impinduka zimaze iminsi zibera hirya
no hino k’umugabane w’ Afurika hamwe no mu burasirazuba bwo
hagati.
Mu ijambo rye Perezida Obama, yijeje inkunga abaturage bose
baziyemeza kurwanya abanyagitugu babo, banyuze mu nzira y’amahoro.
Leta ye imaze gufata ingamba zo gufatanya na buri baturage yaba
muri Afurika cyangwa mu burasirazuba bwo hagati, bazumva ko
igihe kigeze cyo kwibohora no kurwanya abanyagitugu, bamaze
kwogoza ibihugu byabo bafataho bugwate abaturage , kubera
kwiratisha ingufu z’igisirikare.
Obama yagaragaje ko ingufu zikoreshejwe mu mezi atandatu mu
gufasha abaturage bo muri Misiri,Tunisiya, hamwe n’ahandi, n’izirimo
gukoreshwa muri Libiya, zifite agaciro karusha imyaka abo
banyagitugu bamaze iminsi bagaragurisha agati abanegihugu babo.
Yanashyize mu majwi abanyagitugu b’Afurika, bakomeje gusahura
ibihugu byabo, bakaba bariyemeje kwikubira umutungo wa rubanda,
bawushyira mu gatsiko k’abantu bamwe bari k’ubutegetsi . Yavuze
ko abantu nk’aba bagomba kurwanywa n’abaturage babo bivuye
inyuma .
Yihanangirije ibihugu bya Siriya hamwe na Yemen, bikomeje
guhitana abaturage babo bibaziza ko bigaragambije. Bityo, avuga
ko ariyo mpamvu leta ye yafatiye ibihano, byo gufatira umutungo
Perezida wa Siriya, n’abandi bafatanyije biriya bikorwa byo
kwica abaturage be. Bikaba byagombye kumubera umwanya wo
kwisubira amazi atararenga inkombe .
Yanijeje imfashanyo itangazamakuru rikomeje kumeneshwa nabo
banyagitugu. Yaburiye abaperezida baniga itangazamakuru ko nta
mwanya bagifite muri iki gihe. Ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika
zimaze kwiyemeza gufasha iryo tangazamakuru ryibasiwe n’abo
baperezida b’abanyagitugu, bariziza kubanenga. Yanijeje
inkunga abaharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu bakorera mu
bihugu by’abaperezida b’abanyagitugu.
Muri iryo jambo , Perezida Obama,yamaganye yivuye inyuma
abaperezida bamaze iminsi bamarira abatavuga rumwe nabo, ndetse
bataretse n’abanyamakuru mu magereza. Yababwiye ko iminsi
yabo ibaze. Cyane ko yaba Leta zunze z’amerika hamwe n’ibihugu
bafatanyije, bagomba gukora ibishoboka kugira ngo bafashe abo
baturage bari mu kaga, bazizwa ibitekerezo byabo bya politiki,
iharanira impinduka ya demokrasi. Yavuze ko leta ye igiye no
kurushaho gufasha sosiyete civile yo muri ibyo bihugu, cyane abo
baharanira uburengazira bwo kwishyira ukizana hamwe no
kurwanya igitugu.
Yishimiye intera ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika zimaze
kugeraho muri Iraq na Afganistan. Ariko aboneraho n’umwanya wo
kwihangiriza Perezida wa Iran ukomeje gucura intwaro za
kirimbuzi “Nuclear Weapon “ hamwe no kumarira abaturage be muri
gereza, hamwe no ku icumu, abaziza ibitekerezo byabo. Akaba ari
nawe ukomeje kugira inama perezida wa Siriya.Yasoje amuburira ko
akwiriye kwisubiraho.
Perezida Obama, yahamagariye abaturage batandukanye bayoborwa
n’abo banyagitugu, kugira ubutwari nk’ubwo abaturage bo mu
Misiri hamwe na Tunisiya bagize, barwanya ingoma z’abanyagitugu
zagiye zibakandamiza igihe kirekire. Yababwiye ko isi ibari
inyuma kandi yiteguye kubatera ingabo mu bitugu muri iyo nzira
y’inzitane, akenshi itoroshye, ariko na none ituma abasigaye
bahumeka igihe kirekire bakaba no mu gihugu mu mahoro nta
muborogo .
Yijeje inkunga nyinshi ku bihugu nka Misiri na Tunisiya,
bimaze kugera ku ntera ishimishije, byirenza abaperezida
b’abanyagitugu bari barabiyogoje. Misiri yanasonewe ideni yari
ifitiye Leta zunze ubumwe z’Amerika, rigera kuri miliyari imwe
y’amadorali y’Abanyamerika. Izahabwa n’ indi nkunga yo kwiyubaka
igera kuri miliyari y’amadolari. Yanaboneyeho umwanya wo gusaba
ibindi bihugu bafatanyije byo mu Burayi, kugera ikirenge mu
cyabo, bifasha ibyo bihugu birimo kwiyubaka nyuma yo kurwanya
abanyagitugu bari barabiyogoje. Yasoje aburira abanyagitugu ko
nta kabuza bazahananuka.!
Gasasira ,Sweden .