Ni
nde wemerewe kunyereza umutungo w’igihugu?
Umugabo
Pasiteri Bizimungu uri no mu b’imena dukesha iki gihugu nyuma ya 1994, Imana
imuhe amahoro n’imigisha myinshi, bamureze kuba umucuruzi kandi ari Perezida.
Na we mu gusubiza inama ya FPR yari aregewe, ati “ erega ahubwo byaba byiza
twumvikanye ku rutonde rw’ibyo twemerewe gucuruza n’ibyo tubujijwe. None se
ari ugucuruza lisansi ari no gucuruza amata, byose si ubucuruzi?” Ubwo
yibutsaga umwungirije Paul Kagame ko afite ikaragiro ry’amata akoreshamo
abasirikari bahembwa n’igihugu.
Uru
rugero duhereyeho si ikindi
rugamije, ruributsa bimwe mu bivugwa muri iyi minsi byo kurwanya Korabusheni
(corruption) byadutse, bakaba byaradukiriye n’abo benshi tutatekerezaga ko
byageraho. Umugabo Yakobo Bihozagara uvuye muri ambassade y’u Rwanda i Paris
akaba mu baregwa ba mbere. Amafaranga aregwa kunyereza ntagira ingano, ni
nk’ibyaha bya shitani. Nyamara ariko, nta kivugwa ku byo yanyereje muri
minisiteri ya Réhabilitation yayoboye mu ikubitiro, nta kivugwa ku byo
yanyereje muri minisiteri y”urubyiruko, nta kivugwa ku byo yanyereje muri
ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi yabanjemo mbere yo kujya i Paris. Byongeye,
ntibanatubwira ibyo yasigiwe na Rutabayiru na Karusisi yasimbuye i Parisi, ngo
tugereranye twumve niba koko yaribye kariya kayabo.
Bamwe
bacyumva ko Bihozagara arezwe mu cyama, barishimye, kuko mu buzima bwe, Yakobo
Bihozagara nta kintu yakoze ngo nibura abantu nibatanamukunda, bareke nibura
kumwanga. Yatoteje impunzi mu Bubiligi no mu Bufaransa, yahemukiye abo yajyiye
asimburanwa na bo mu mirimo, ashora igihugu mu manza zitagira ingano kandi zose
arazitsindwa kugeza ku rw’indege ya Habyarimana yaburanye na Onana umunya
Cameroun, atsindwa urw’ubwicanyi bw’i Kibeho atsinzwe n’umugore uhakana génocide
witwa Marie Roger Biloa na we w’umunyamakuru. Yareze n’ikinyamakru le soir
banga kurwakira. Iyo yagiraga icyo
atangariza amaradiyo, yaranduranyaga buri gihe. Ati Mushayidi ni umujura
naceceke, kandi nta perereza
yigeze akora uretse propaganda gusa. Benshi bamwitaga Bihuzagurika. Nagende uyu
musaza yaranduranije, uretse ko nta wagira uko undi agize.
Bihozagara yari ateye ikibazo gikomeye kurusha ibyo yakemuraga, ingorane
asizemo FPR ndetse na leta zizagora kuzikemura. Iyo rero aba uhanwa, yajyaga
kuba yarahanwe kare kose.
Undi
bavuga ni Pascal Ngoga.....
Havuzwe
na Rudasingwa Théogène, ......
Habayeho
na Sam Nkusi ndetse na Gahima
Geraridi mukuru wa Rudasingwa Théogène dore ko bonse rimwe muri byose.
Hari
benshi bibaza aho Bihozagara, Umutoni Christine, Ngirabanzi
Lauriayani na Gasana Anastase bahuriye. Bose bavunnye imiheha bongerwa
indi, kandi barindwa ubutabera inteko ibakubise intahe mu gahanga. Tugarutse
kuri NGIRABANZI kuko ari we ukinari mu myanya, nta wakwibagirwa umushinga
w’amashanyarazi, yayobeje akayajyana kumurikira inka za
afandi PC, mu gihe mu mashuri amwe n’amwe bacanaga udutadowa. Ni cyo
cyatumye Afandi PC yaramukujije, yaregwa mu nteko akamurambararaho. Yakubita
abapolisi b’abadage yasinze, bakamutumaho bakamushumbusha OCIR. Ubwo se uwo
utwara amashanyarazi abaturage akamurikira inka, ni we utarebwa na Korabusheni?
Tugaruke
se kuri iriya ndege perezida agendamo, ye bwite nyamara akayikodesha leta ku
mafaranga atabarika nk’aho leta yari inaniwe kwigurira iyayo? Ubwo se si
ugusahura leta niba atari na korabusheni? Ubwo se
na byo byanyuze muri tender board cyangwa umuvunyi arabizi? None se, ari
ukureka depite agasana inteko agahemberwa ibyo yapiganiwe, akabitsindira
akabikora, ari no guhatira leta
gukodesha ku ngufu z’umwanya urimo indege ihenze kuriya, uri korabuti ni nde?
Kuki se Bizimungu mu gihe cyose yabaye perezida, yahitagamo gukodesha indege ya
Ngarambe Charles, yahagararaga ahantu henshi ariko idahenda igihugu, akaregwa
korabusheni ngo kuko yaguze inzu n’abafaransa? Ubu se twirirwe tuvuga ko
ambasade y’u Rwanda mu Bwongeleza ikodesha inzu ya afandi PC yaguzeyo? Ubwo se
ibyo byanyuze muri tender board? Biteye isoni rero kubona abantru bahanwa n’abagombye
guhanwa mbere yabo, bagatinyirwa igitsure. Nta wabuza umuntu Paul Kagame gushaka
icyamutungira abana mu minsi iri imbere. Ariko nka perezida, nabuza imodoka
zihenze, ajye yiheraho, arebe n’indege agendamo kandi ye bwite akodesha leta.
Uwabigarukaho,
yavanga amakuru n’ibivugwa. Ikibazo cya Ngoga cyo kirumvikana rwose. Ntiwaba
uzi ubucuti bwa Ngoga na Mazimhaka Patrick ngo utungurwe n’uko ari we
bahereyeho. Abibuka ubwo Bizimungu yeguraga, bibuka ko Kagame yakoranije
abasirikari bakuru akababaza uwo babona waba perezida. Ku buryo butunguranye,
abasirikare bavuzemo Wilson Rutayisire, ariko bavugamo na Patrick Mazimhaka. Abo
bombi bakoranye na Bizimungu mu ishyamba, akiri commissaire wa information wa
FPR. Majoro Rutayisire bamwe bibuka ibyo yaje gukorerwa na major Kakira Rwakabi
wa DMI, amurasa urufaya bikitwa
kwiyahura. Mazimhaka we baramuciye mu kinyabupfura, na we araborohera dore ko
yanga amatiku n’induru. Muri iyi minsi ariko, yarezwe kuba ngo yasuraga
Karemera kenshi muri Afrika y’epfo, aho n’umuryango wa Kayumba
Nyamwasa uri muri iki gihe. Bamwe mu bashinzwe guteranya abandi, ibyo
babyise ubugambanyi, ngo gusura umuvandimwe ni ukugambana. Uburyo rero bwo
kurushaho guca Mazimhaka intege mu byo akekerwa ubusa, harimo gukura Karemera
muri Africa y’epfo, gucira Kayumba mu Buhinde ukanamukura burundu mu
gisisirkari atagishijwe inama, ariko ukanavundaguza Ngoga kuko
bamufata nk’uwagira akamaro muri diplomatie. Nuko araregwa
itangazamakuru ry’abamurega riba irya mber mu kubitswa iryo banga. Bihozagara
ni we wabivuze ukuri, ati muri ambassades zose ni ko bigenda. Ibyabye Adis Abeba,
wasanga bidatandukanye cyane n’ibyabaye ahandi, ariko Ngoga
yagize umutwe munini.
Bihozagara
mu mafuti yisanganiwe, agaragara nk’urangaje imbere abavuye i Burundi. Uburyo
rero bwiza bwo kubacecekesha, bwabaye gukura Murigande muri Secretariat ya FPR
ukamusimbuza intama y’Imana Ngarambe François, ukamujyana muri MINAFET aho
agabana imirimo na Mitari na Sezibera, ugakura Kabandana Mariko muri MVK, akaba
mu gashomeri ukageraho ukamwohereza kwiga, ukamukoza muri Rwandatel
ubundi ukamuha gutwara ishule. Ibyo byose ukabikora warishe Majoro Birasa,
Sekamana waramwoherje “kwiga “. Icyo gihe rero, uwashobora gutera hejuru ni
Bihozagara, ugomba kumuziba umunwa kandi we biroroshye kuko aho yasheshe hose
yahataye ibaba, ntazi guteganyiriza iminsi. Naho ba Mutoni n’abandi bo,
bagenda bagwa mu mporero, bazajya babatuma ahabonetse.
Muri
make rero, kurwanya korabusheni kuri buriya buryo ni ikinamico, kuko uwakubitira
imbwa gusutama, yazimara.
Gatashya
Jean de Dieu i Buruseli na Oreste
Bikundiye i Kigali
Journal Rwanda l'espoir Umwezi n° 13