Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana


Yanditswe kuya 12-03-2012 - Saa 15:05' na Nkurunziza Faustin

 

Musenyeri Misago Augustin wa Diyoseze ya Gatolika ya Gikongoro, yitabye Imana mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita kuri uyu wa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro.

Nk’uko bitangazwa na Musenyeri Smaragde Mbonyitege Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Kagbayi, ngo ubuzima bwe bwari ntamakemwa kuko no muri iki gitondo yari yatuye igitambo cya misa. Biracyekwa ko yaba yazize indwara y’umutima.

Musenyeri Misago Augustin

Musenyeri Misago yatangiye kuyobora Diyoseze ya Gikongoro kuva mu 1992. Mu 1999 yafunzwe ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko aza kurekurwa muri Kamena 2000 agizwe umwere.

Inkuru irambuye ku rupfu rwa Musenyeri Misago irabageraho mu kanya n’ibyamuranze mubuzima bwe.

 

Uko bamwe mu Banyagikongoro babona urupfu rwa Musenyeri Misago. Nyabyenda Olivier.

 

 www.leprophete.fr

Gikongoro mu cyunamo .

 

Nk'uko itangazo ry'Inama nkuru y'Abepiskopi Gatolika ryabitangaje, Musenyeri Misago Agustini yitabye Imana mu buryo butunguranye (mort inopinée). Hano ku Gikongoro urwo rupfu twarwakiriye nabi cyane kandi benshi bararukemanga. Niyo mpamvu mboherereje iyi nyandiko kugira ngo muyigeze ku basomyi b'Ikinyamakuru Leprophete.fr bamenye akababaro dufite bityo badufashe kuzirikana no gusabira ku Mana uyu Mushumba wacu twakundaga.

 

A.  Musenyeri Agustini Misago azize iki?



 

(1)Biratangaje ukuntu ikinyamakuru igihe.com cyitanguranyijwe (uyu munsi 15h05) kwemeza icyaba cyishe Musenyeri Agustini Misago ,aho kigira kiti :

 

« Nk’uko bitangazwa na Musenyeri Smaragde Mbonyitege Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Kagbayi, bakeka ko yaba yazize bumwe mu burwayi yari afite cyane cyane ko bizwi ko yarwaraga umutima ndetse n’asima, ariko akaba yari yatuye igitambo cya misa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Biracyekwa ko yaba yazize indwara y’umutima ». 

 

(2) Nyamara mu  itangazo rya Musenyeri Smaragde Mbonyintege (mu gifaransa, mu cyongereza no mu kinyarwanda), nk’Uhagarariye Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, ntaho yigeze avuga ko Musenyeri Agustini Misago yishwe n’indwara y’umutima !

 

(3)Ndetse n’Itangazo rya Diyosezi ya Gikongoro rimubika, ntaho rivuga icyaba cyabaye intandaro y’urupfu rw’uyu Mushumba !

 

None se ubwo ikinyoma nk’iki gihishe iki? Ni nde muganga wamubaze (autopsie) maze akabwira ikinyamakuru Igihe.com gikunze kuvugira Leta, icyaba cyishe Musenyeri Misago ?



 

B.Kwibaza icyo Musenyeri Agustini azize bifite ishingiro kuko benshi batabivugaho rumwe.



 

(1)Bose baremeza ko Musenyeri Agustini yari muzima, ntacyo yanihaga. Ikimenyimenyi ni uko ejo ku cyumweru taliki ya 11/3/2012 yazindutse akavugira abakristu misa ya mbere kuri Katedarari, agatanga inyigisho nziza cyane ku mategeko y’Imana, n’ubu  Abakristu bayumvise bakaba bari bakiyisubiramo !



 

(2)N’uyu munsi kandi yavuze misa ya mu gitondo kuri paruwasi kuko abapadiri babana bari bazindutse bajya mu masomo muri Kaminuza y’I Kabgayi.



 

(3)Nyuma yagiye kwakira umudamu wo mu muryango wa Padiri Yozefu Niyomugabo, wa wundi wiciwe mu Cyanika, azize jenoside.. Twibuke ko Musenyeri Misago yashinjwe ko atatabaye uwo mupadiri, akabiburana, agatsinda, agafungurwa .

 

Uwo mutegarugori rero yaganiriye na Musenyeri Misago igihe kirekire, batandukana Musenyeri avuga ko ananiwe. Byari bibaye nka saa tanu. Ubwo Musenyeri yagiye mu biro bye gushakira uwo mushyitsi we  amafaranga ya tike, undi arategereza, Musenyeri ntiyagaruka!



 

(4)Padiri Yohani Ndagijimana uyobora CARITAS yageze kuri Diyosezi hafi ya saa sita kuko yari afitanye Rendez-vous na Musenyeri. Amubuze agerageza kumuhamagara kuri telefoni ye igendanwa, undi ntiyitaba! Nibwo padiri yitabaje umubikira witwa Mama Felisita, ari na we winjiye mu Biro bya Musenyeri saa sita n’igice (12h30) ,asanga Musenyeri Agustini Misago yavuyemo umwuka, iruhande rw’ameza akoreraho!



 

(5)Polisi imaze kubimenyeshwa yagerageje gushaka uwo mudamu wari kumwe na Musenyeri ariko iramubura ngo kuko hari undi mugore wari waje kumutwara barajyana! Aho duherukira amakuru Polisi yari itaramenya aho aherereye!



 

C.Urupfu rwa Musenyeri si urupfu rusanzwe



 

N’ubwo impamvu zatuma umuntu apfa zaba nyinshi, ndetse koko n’indwara y’umutima ikaba ishoboka, ariko abantu ntibabura no kwibaza byinshi, cyane cyane abazi ubuzima bwa Musenyeri Misago , muri iyi minsi ya nyuma !



 

(1)Iby’uko yafunzwe arengana akambikwa ubusa , agasuzugurwa, akamara umwaka urenga (1999-2000),  muri Gereza ntawe ubiyobowe. Ntituribagirwa ukuntu ubutegetsi buhagarariwe na Perezida wa Repubulika w’icyo gihe ari bwo bwafashe icyemezo kigayitse cyo kurenganya uwo muntu w’Imana, kandi ari bwo bufite inshingano yo kumurengera.



 

(2) Nanone kandi birazwi ko nyuma y’aho afunguriwe, Musenyeri yakomeje guterwa ubwoba n’impagarara n’abantu bashakaga kumugirira nabi.



 

(3) No muri iyi minsi ya nyuma  Musenyeri Misago yarahizwe cyane, hagamijwe kumwica binyujijwe mu nzira yo kumuroga, Imana igakinga akaboko.



 

(4)Ninde se uyobewe ko kubera akarengane yahuye nako, Musenyeri Misago yari asigaye yarabaye nka ICONE(ISHUSHO) y’uwihaye Imana urwanya akarengane ? Niko abaturage twamufataga, kandi twabimukundiraga cyane. Ibyo ariko byatumaga ubutegetsi bumwanga, kandi bigakorwa ku mugaragaro !

                                             

Umwanzuro

 

Ubu nibwo numvise neza ijambo rya Perezida Pasteur Bizimungu wihanukiriye ati « N’aho Bishop Misago yaba umwere bazamujyane gukora ahandi (i Roma !). Ahari Uwo mutegetsi yari azi neza  urutegereje Musenyeri  Misago !

 

Icyo twifuza ni uko ukuri kwajya ahagaragara, tukamenya niba nta ruhare rwa Leta ruri muri uru rupfu ruteye agahinda !

 

Musenyeri Misago dukunda,

Imana iguhe iruhuko ridashira,

Maze ikwiyereke iteka

Uruhukire mu mahoro.

Tuzahora tukwibuka.

 

Nyabyenda Olivier, GIKONGORO

 

Namwe  ni mwisomere ayo matangazo