Ibihe turimo: Kubera iki «Miss Sebahinzi» yateje ikibazo mu gihugu cy’abandi?

Miss Rwanda 2019: Josiane Mwiseneza

POSTED BY: UMUNYAMAKURU 8 JANVIER 2019

08/01/2019, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Buri mwaka mu Rwanda hashakishwa umukobwa urusha abandi ubwiza, akagirwa Nyampinga w’u Rwanda. Ibigenderwaho kugirango uwo mukobwa aboneke, ngo ni bitatu: ubwiza, ubwenge n’umuco.

Muri uyu mwaka wa 2019, irushanwa rya «Miss Rwanda» ryavutse mo udushya. Ryavumbutse mo mwene Sebahinzi ngo w’uburanga budasobanutse, rya jambo rikoreshwa n’ab’ubu. I Rubavu ho ku Gisenyi aho abarwanira iri kamba bateraniye, batunguwe n’uyu mukobwa na we ngo urwanira iri kamba mu gihugu cy’abandi.

Abanyamakuru b’ingoma iganje na bo baguye mu kantu, bakimukubita ijisho: «Waba uzi impamvu abanyamakuru ari wowe bibazaho cyane muri iri rushanwa»? «…Ntabyo nzi; ni mwe mubizi». Icyo ni igisubizo giciriritse cy’uyu mukobwa, nyamara kirimo ibisobanuro bihagije k’ushaka kubyumva. Umunyamakuru wabajije iki kibazo na we azi neza ko gishingiye ku ivangurabwoko, bwa bwoko butari busanzwe mu bakobwa bitabiraga amarushanwa ya «Miss Rwanda», kuva yatangizwa mu mwaka wa 2014.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 ngo avuka mu cyaro iyo mu misozi miremire ya za Rubengera, ahahoze ari perefegitura ya Kibuye. Mu gihe bagenzi be bo bagejejwe ku Gisenyi n’imizinga y’amamodoka y’ababyeyi babo, we akoze ibirometero birenga icumi n’amaguru, kugirango agere i Rubavu ahari hoteli ihuriwemo abarwanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uru rugendo, rumuviriye mo no guca amano, ngo ntirumuciye intege kuko ashobora kuba yifuza kumenya niba koko Nyampinga w’u Rwanda atoranywa hatagendewe ku bwoko runaka. Nyampinga w’ikimanuka anateye impungenge abagize akanama nkemurampaka, kubera ko ashyigikiwe n’abafana batagira ingano, bavuga ko nta wundi bashaka uretse we. Umwe muri aba, anemeye kumufunukuriza ijipi ya V8, niba yemerewe gukomeza amarushanwa.

Ibyari inzozi za «Miss Sebahinzi», bihise bihinduka mo ibisa n’ukuri: kubera ko mu Rwanda ngo batakigendera ku bibazo by’amoko, Josiane Mwiseneza abonye nomero ya nyuma mu bakobwa bagomba gukomeza irushanwa ribanziriza irya nyuma rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

We na bagenzi be uko ari 20 ubu bateraniye i Nyamata muri Golden Tower Hotel, aho buri wese atangwaho amadolari akabakaba 200 ku munsi arimo kuryama n’ifunguro, mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazamarayo. Ni akayabo ku mwana w’umukobwa wari usanzwe utunzwe n’imyumbati n’ibishyimbo iyo mu manegeka yo muri za Karongi, hatagera n’umuhanda w’umugenderano.

Ruswa y’igitsina na «cash» mu marushanwa ya «Miss Rwanda»

Ibivugwa ko umukobwa utoranywa kuba «Miss Rwanda» agomba kuba yujuje za ndangagaciro eshatu: ubwiza, umuco n’ubumenyi, ngo ntaho bihuriye n’ukuri. Umwe mu bakobwa twavuganye, witabiriye aya marushanwa inshuro zirenze imwe atsindwa, ati: «Abeza, banafite umuco n’ubumenyi, ni benshi mu bitabira rino rushanwa, ariko abatoranywa si bo baba baritsinze. Hari abananizwa n’ibyo basabwa, birimo igitsina n’amafaranga, kugira ngo bemererwe guhita. Igikomeye muri iyi ruswa isabwa, akenshi ni amafaranga, kuko imiryango ya benshi ntayo iba ifite». Aya ni amagambo y’uyu mwana w’umukobwa utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara.

Uyu mukobwa akomeza yemeza ko yasabwe gutanga igitsina, akongeraho miliyoni eshatu z’amanyarwanda, kugirango ashobore gutsinda amarushanwa ya «Miss Rwanda 2018», abuze aya mafaranga ararekera.

Uwitwa Ishimwe Dieu-Donnée, umuhuzabikorwa wa «Miss Rwanda» (Rwanda Inspiration Back Up), ngo ni we Kaganga wa byose: ni we wica, akanakiza kuri aba bakobwa bahatanira iri kamba rya buri mwaka. Iyo ba bandi 20 bamaze kwinjira mu kiswe «Boot Camp» i Nyamata, akazi ka Dieu-Donnée ko guhiga ruswa y’igitsina na «cash» ngo ni bwo kaba gatangiye. Buri mugoroba ngo yinjira mu cyumba cya buri mukobwa, uwo babyumva kimwe ngo akaba ari we uhita. Kubyumva kimwe bivuze igitsina na miliyoni eshatu z’amanyarwanda, n’ubwo ngo hari abemera gutanga arenze ayo, kugira ngo bashobore gutsinda aya marushanwa, yahindutse ubucuruzi mu bundi.

Nabajije uyu mwana w’umukobwa aho «Miss Rwanda 2018» yaba yarakuye ayo mafaranga, cyane cyane ko avuka mu muryango ukennye. Ati: «Miss Liliane ashobora kuba hari umwe mu bagize umuryango we wayamutangiye, kuko ntibyari gushoboka ko ahita ntacyo atanze».

Ku batazi nyina wa «Miss Rwanda 2018», ni umwe muri ba bacikacumu batishoboye utuye muri «Ndagaswi» iyo mu Rwampara, akaba asanzwe atunzwe no kuzunguza udukweto n’utwenda duciriritse. Ngo aherutse no kuvunika akaboko ubwo abadaso bamwirukankanaga, bashaka kumucuza utwo ducuruzwa yazunguzaga mu ntoki.

N’ubwo abenshi mu bitabira amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda baba baturuka mu miryango iciriritse, amateka ya Liliane Iradukunda yo ngo ni ayandi. Afite imyaka itanu, uyu mukobwa ngo yarezwe n’umwe mu miryango ya se, kubera ko ababyeyi be ngo nta bushobozi bari bafite bwo kumutunga no kumujyana ku ishuri.

Taliki ya 23 Mutarama 2018, we na bagenzi be 19, ubwo bari bateraniye mu mwiherero i Nyamata, Liliane Iradukunda wari usanzwe abaho gikene, ubuzima bwe bwahise buhinduka, ubwo yemezwaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018: imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amanyarwanda, ibihumbi magana inani bya buri kwezi, amatike y’indege yo gutembera isi yose, n’ibindi bihembo bitagira ingano, byahise bimwirunda hejuru, bityo ahita yinjira mu murongo w’abandi bakire bo mu Rwanda.

«Miss Rwanda» ngo ni umuherwe mu bandi 

Mu gihe cy’iminsi 14 buri mukobwa amara muri hotel «Golden Tower» i Nyamata, asohoka mo atanzweho byibura amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’u Rwanda. Ni ubuzima buri wese atakwigondera, cyane cyane abana b’abakobwa baturuka mu miryango isanzwe iciriritse.

Mbere ya «Boot Camp» buri mukobwa witabiriye amarushanwa agenerwa amakanzu abiri akodeshwa ibihumbi 100 by’amanyarwanda. Ni ya makanzu mwabonye bambaye mu myiyereko bakoraga. Buri mukobwa anatemberezwa muri za pariki zose z’igihugu, mu Rukari n’ahandi nyaburanga atigeze akandagiza ikirenge kuva yabaho. Aba bakobwa ngo banagenerwa umuganga uhembwa hagati y’ibihumbi 40 na 50 ku munsi. Iriya bisi koasteri ibatwara ikodeshwa ibihumbi ijana na mirongo itanu ku munsi. Izo ngendo zose zitangwaho amafaranga agera ku bihumbi 500 y’u Rwanda, naho umuganga ubavura akagenerwa hafi ibihumbi 600 mu minsi icumi n’ine bamara muri «Boot Camp». Aka kayabo kose ngo kakaba kishyurwa na «Cogebanque», umwe mu baterankunga ba mbere ba «Miss Rwanda».

«Keza salon» ikora imisatsi y’aba bakobwa, ihembwa ibihumbi 30 inshuro imwe gusa; naho «Asma Make Up» ishinzwe gukora inzara z’aba bakobwa ngo ahembwa ibihumbi 15 by’u Rwanda kuri buri mukobwa. Uwafashe ikamba we ngo ni ibindi kuko ngo afite igiciro cye cyihariye kugeza arekuye iryo kamba. Akimara gutorwa ahabwa imodoka ya Suzuki nshya ifite agaciro ka miliyoni 15, naho ibihumbi 800 afata buri kwezi bikaba bingana na miliyoni icyenda n’ibihumbi 600 ku mwaka.

Si ayo gusa kuko «Miss Rwanda» abona andi mafaranga ahabwa kubera imishinga ageza ku baterankunga, aba bagategekwa n’ubutegetsi kuyishyigikira. Miss Elsa yemeza ko, uretse ibihumbi 800 bya buri kwezi, yafataga andi mafaranga menshi yaheshwaga n’umushinga ngo wo kurwanya icanwa ry’amakara n’undi ngo wo kuvuza abantu bakuru ishaza ryo mu jisho. Ibi byose Elsa ngo aracyabisarura mo arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 buri kwezi. Bivuze ko Miss wakoze umushinga we neza, ubutegetsi bukanawushyigikira, ashobora kwinjiza miliyoni 18 buri mwaka.

Ba «Miss Rwanda» ngo banahabwa andi mahirwe yo gutembera isi yose cyangwa izindi ngendo zitandukanye. Miss Elsa yamaze ukwezi kose atembera mu bihugu by’i Burayi: Sweden, Ubufaransa, Ubudage n’Ubuholandi, naho Miss Liliane yamaze ukwezi kurenga mu irushanwa ryitiriwe «Miss World» mu Bushinwa, aho hotel Sanja yararaga mo ngo ibarirwa mu mahoteli ahenze cyane yo mu gihugu cy’Ubushinwa.

Mutesi Jolly wabaye «Miss Rwanda 2016» ni umwe mu bakobwa ngo bakize cyane. Ikigo cye cyitwa «Dalaja Investment Gate Way» ngo kimwinjiriza buri kwezi aruta kure ayo yahembwaga ubwo yari «Miss Rwanda».

Miss Umunyana Chanita, wabaye igisonga cya «Miss Rwanda 2018», ni we Miss wakunzwe na benshi na mbere y’uko yinjira mu marushanwa. Nyuma yo kuva muri ayo marushanwa yabonye ibiraka byo kwamamaza ikigo cyitwa Tigo, iki kigo kikaba ari kimwe mu bigo bikomeye bicuruza amatelefoni agendanwa mu Rwanda. Naho Miss Hirwa Honorine alias Miss Gisabo, ubu ufite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Mpinganzima, buri kwezi kimwinjiriza amafaranga menshi, atagize aho ahuriye n’ahabwa Miss Rwanda w’iki gihe.

Uretse abandi bakobwa iri kamba ryahesheje kujya kwiga muri Amerika no mu bihugu by’i Burayi, Miss Fiona Mutoni na we ngo yegukanye arenga miliyoni icumi z’amanyarwanda, yakuye muri «Miss Africa», irushanwa rikomeye, rikunze kubera mu gihugu cya Nigeria. Umusaruro mbumbe wa «Miss Rwanda» ukaba ngo udashobora kujya munsi ya miliyoni 65 z’amanyarwanda, buri mwaka.

Ni iki kihishe muri «Miss Rwanda»?

Ikihishe mu mushinga wa «Miss Rwanda», kitari kizwi na benshi, ngo ni uko bamwe mu bari mu bushorishori bw’ubutegetsi bw’u Rwanda bawufite mo akaboko gakomeye, kubera ko uyu mushinga ngo ubarirwa muri myinshi ubutegetsi bubyaza inyungu z’umurengera.

Zimwe muri izi nyungu zikaba zituruka kuri bariya bakobwa beza, bazenguruka amahanga ngo bahesha isura nziza u Rwanda. Iyo bagiye iyo yose, ngo basabwa kwegera abanyabubasha, baba bahawe amazina yabo, ariko cyane cyane ba mukerarugendo ngo basabwa gusura u Rwanda ari benshi.

Izindi nyungu ngo ziri muri iriya mishinga y’icyuka ishyikirizwa abaterankunga, ubutegetsi bukabategeka kuyishyigikira, uyitirirwa akaba agomba kugira icyo atanga k’uwatumye agera kuri iryo kamba. Inyungu zindi, ziri ku ruhande rw’ubutegetsi uyu mwana w’umukobwa yanyongoreye, ngira ngo zo si ngombwa kuzishyira ahagaragara, kuko yabinsabye gutyo.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana ku wa 23 Mutarama uyu mwaka, akaba azatoranywa mu bakobwa 20, ubu bari mu mwiherero i Nyamata. Umwe muri abo ni uwitwa Josiane Mwiseneza, bene Sebahinzi bashyigikiye kurusha bagenzi be, kubera ko na bo ngo bifuza «Miss Rwanda» bibona mo. Gutora uyu mukobwa nkaba nabigereranya n’uko umunsi umwe Vatikani yakwibeshya ikaba yatora umwirabura nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi!