Mu Rwanda hari ibintu byinshi bitazwi ba nyirabyo, ngo ni iby´icyama!!!!

Mu Rwanda rwo hambere ibintu byose byari bihari washoboraga kumenya iby´abantu ku giti cyabo, ukamenya ibyabantu bibatanyije mu masosiyete, ukamenya ibya Leta cg se ibya kiliziya,..!

Mu Rwanda rwa Kagame siko bimeze ubu: hari ibintu byinshi bitazwi nyirabyo, ndetse ngo no muri trésor public nta senti na rimwe ry´imisoro bitangamo kuko amanyanganya aba yarakozwe na regime actuel ku buryo utabona uwo wishyuza.

Hari amazu i Kigali atazwi ba nyirayo, ukabona imiturirwa iruzuye, wabaza nyirayo ngo iriya ni iya cyama!! waganira nabari imbere muri cyama, bati barakubeshya iriya ni iya Afandi PC PK. wabaza abo muri cadastre uwo uwo muturirwa (kandi ni myinshi) bati ntiwanditse kuri Kagame, kandi si numutungo wa Leta! Ukibaza nyirawo bikakuyobera.

Ibi ntibiri ku miturirwa  yuzuye mu mugi wa Kigali gusa, biri ku bintu byinshi byinjiza amafaranga kandi menshi cyane;
-muri byo hari za ndege 2 za jets Kayumba Nyamwasa yemeza ko ari iza Kagame, Kagame akazihakana,
-harimo sosiyete Horzon yihariye amasoko yo mu gihugu yose, yaba ay´ubwubatsi n´ibindi nk´icyayi,...mbese ikintu cyose kinjiza akayabo k´amafaranga. Iyo sosiyete usanga ikorwamo n´abasilikari bahembwa na Leta. ariko si iya Minadef ngo bigaragare. si sosiyete y´abantu ngo bibe bizwi. ngo ni iya cyama!!! Nyamara muri cyama FPR mu mitungo yacyo ntuyisangamo. Abandi bati ni ya Kagame,....ese Kagame akoresha abasilikare be bahembwa na Leta mu ruhe rwego? amafaranga avamo ni ayande finalement?

Ibi bigo byinshi n´amasosiyete byihariye amasoko yose y´igihugu bitanatanga imisoro ngo yinjire muri trésor public bitirirwa Balinga Cyama, nibidakurukiranwa bya bugufi tuzasanga aribyo byamunze igihugu 100%, nyamara bikorera abantu ku giti cyabo batazwi ndetse bamwe bemeza ko byaba ari bya mafia internationale, gutyo igihugu kikaba cyaragurishijwe na Kagame kera tutabizi, nako tubizi ariko tukarebera gusa!

AK
 

De :pierre bagilishya  
Mardi 13 mars 2012 13h50

  Ibyo benshi barabimenyereye ko hali imitungo yafatiliwe FPR imaze gufata ubutegetsi muli 94 na n'ubu ba nyirayo badashobora kuzapfa basubijwe.

Ndafata urugero rw'amakamyo y'abanyarwanda n'abanyamahanga arenga 300 yali mu Rwanda yatwaraga imizigo ayavana mu mahanga. FPR yarayafatiliye itangira gutwara imitwaro iyivana Mombasa na Dar-es-Salaam.

Abashoboye kubaza icyama babashubije ko ayo makamyo alimo atunda imizigo yali yaradindiliye ku byambu no gutunda ibilibwa byo gutunga abasilikare n'abanyururu, aliko ko igihe nikigera bizaba ngombwa ko ba nyirazo bazazisubirana kandi Icyama kikabaha amafaranga zakoreye.

Icyo gihe bene zo baragitegereje kugeza magingo aya ntacyo ba nyirazo babonye. Ndetse n'ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda muli icyo gihe byahise biba iby'Icyama. Byakubitiyeho ko SORAS na SONARWA nabo bavuniye ibiti mu matwi ntibishyura abakiliya bayo bali baralishye assurances omnium.

Hali ba avoka benshi babizize kuko batinyutse gutanga ikirego kuli icyo kibazo cy'amakamyo. Uwitwa Jean Marie Nkubito wigeze kuba Minijust nyuma akaba Dirgéral B.K yapfuye amarabira asize amadosiye y'abo yagombaga kuburanira muli SORAS na SONARWA.

Bamwe babikulikiraniye bugufi bavuga ko yazize ayo madosiye y'amakamyo n'ibicuruzwa Icyama cyifunze.

N'ikimenyimenyi ayo madosiye yahisealigita kugeza uyu munsi.

Icyama mu byo kizabazwa halimo byinshi yikubiye ikabigira ibyayo nyuma ikalilimba ngo yazanywe no kurengera abarenganye.

Igihe cyayo akali kera kizagera. 

 

PB