Bamwe mu bazambya ibyo mu gihugu cyacu: inshuti zikomeye za
Kagame
Abantu b’ibyamamare ku Isi bakora imirimo itandukanye, bafitanye isano ikomeye
ibahuza kuba ari inshuti zikomeye z’umugabane wa Afurika, by’umwihariko u
Rwanda.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Bill Cliton, Tony Blair, Natalie Portman,
Howard Buffet n’abandi bafitanye ubucuti bukomeye n’igihugu cy’imisozi 1000, u
Rwanda, bamwe baturuka muri politiki, mu mafilimi, mu bucuruzi, ubuhanzi
n’ibindi. Gusa benshi muri bo bakaba nanone ari Abanyamerika.
Byagaragaye ko ibi byamamare ku Isi bikunda gusura u Rwanda. Bamwe muri bo
bakururwa n’ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda, abandi bagakururwa
n’inyamanswa ziboneka mu mashyamba y’u Rwanda, ariko benshi bakaba bakururwa
n’uburyo ari igihugu cyihuta mu iterambere.
Ibi bikaba byaratangajwe n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Bill Cliton, kuko yumva afite inshingano zo kwita ku Rwanda kubera ko
ntacyo yabashije gukora igihe u Rwanda rwahuraga na Jenoside yakorewe Abatutsi
mu gihe yari ku butegetsi.
Ku ruhande rw’u Rwanda bakaba bishimira iki
gikorwa cyane ko bamwe muri ibi byamamare usanga bafata umwanzuro wo gushora
imari yabo mu Rwanda.
Bill Clinton
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntagushidikanya akaba
yarafatanyije n’u Rwanda mu gihe rwari mu bihe bikomeye. Mu gihe yari ku
butegetsi, mu Rwanda habayemo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho
yagize ati « biriya byabaye twari twicaye mu biro ariko ntabwo twari kubuza
ababikora kubikora, ntitwiyumvishaga neza uburemere bwabyo n’icuraburindi
ryari mu Rwanda. »
Ngo
Bill Clinton, ubwo yazaga gusura u Rwanda mu 1998, yicuje impamvu ntacyo
yakoze, nyamara ubwo yari amaze kuva ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika yatangarije Perezida Paul Kagame, agira ati « igisigaye mu buzima
bwanjye aho mviriye ku buyobozi, mfite umukoro wo gufasha u Rwanda rukongera
rukabamo ubumwe kandi rugatera n’indi ntambwe rujya imbere. »
Tony Blair
Tony
Blair yahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza akaba yaranagize uruhare
rukomeye mu gutabara u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa 27
Gashyantare 2013, yasobanuye agira ati « agaragaza akarengane kavugwa ku
Rwanda hakurikijwe amateka ya M23. »
Mu mwaka wa 2010, nyuma yo kogera gutora
Perezida Paul Kagame n’amajwi agera kuri 93%, Tony Blair yagize ati « iyi
manda yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, akaba ari abaturage ubwabo
bamwitoreye, biragaragaza uburyo bwiza yayoboranye igihugu bikaba bitumye
bongeye kumugirira icyizere. » Tony Blair, yari muri bamwe mu bagize komite
y’abajyanama mu matora ya Perezida Paul Kagame, akaba kandi ari umwe mu bantu
icumi bagira inama Guverinema y’u Rwanda.
Howard G. Buffet
Howard G. Buffet ni umuhungu w’umuherwe
w’umunyamerika uzwi ku izina rya Warren Buffett, akaba ari uwahoze ayobora
ikigo cya Coca Cola gikorera mu bihugu 80, u Rwanda rutarimo, ariko kuva ku wa
21 Gashyantare 2013
afanyije na Tony Blair bakoze icyo bita
« ku ruhande rw’u Rwanda »
yavuze ko kandi gufasha u Rwanda ari intsinzi idasanzwe muri Afurika.
Ben Affleck
Ben
Affleck, umwe mu bakinnyi ba filimi b’Abanyamerika akaba ari no mu bantu
bahawe igihembo nk’umuntu wakinnye filimi nziza yitwa « Argo ». Ni umuntu
ukunze kuba hafi y’igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko Ben Affleck azi
nyakwigendera Inyumba Aloyiziya wahoze ari Minisitiri w’uburinganire
n’iterambere ry’umuryango, akaba n’umubitsi mu ishyaka rya FPR Inkotanyi. Mu
rupfu rwa nyakwigendera Inyumba mu mwaka wa 2012 , Ben Affleck akaba
yarohereje ubutumwa bugira buti « mfiite intimba ku mutima kuko mbuze umuntu
w’intwari kandi akaba n’inshuti yanjye. »
Affleck, akaba na we ari mu bantu b’inkoramutima
z’u Rwanda ku buryo igihe cyose akurikirana ibibazo biri mu bihugu by’ibiyaga
bigari cyane cyane ibiri hagati y’u Rwanda na Congo, akaba yaratangaje muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bakwiye kureba uburemere bw’amakimbirane ari
hagati y’ibihugu byombi kandi agashakirwa igisubizo.
Robert De Niro
Ni mwe
bakinnyi ba filimi akaba no mu nshuti z’u Rwanda, umugore we Grace Hightower
yakoze ikimenyetso cy’icyayi cy’u Rwanda aho gicururizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika De Niro ari mu bantu bakoze filimi yitwa Tribeca Film
Festival yo muri New York, yashyizwemo n’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2007 aho
yayise "amajwi atatu ku Rwanda", Prezida Paul Kagame akaba icyo gihe
yaratumiwe kujya kuyireba.
Solange Knowles
Ni
umuririmbyikazi w’Umunyamerika akaba murumuna w’umuririmbyi w’icyamamara
Beyonce, akaba na we ari mu nshuti z’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2012, ubwo yasuraga igihugu
cy’imisozi igihumbi, u Rwanda, mu gusubira iwabo yagize icyo atangaza, agira
ati « igice cy’umutima wanjye ngisize mu gihugu cy’ u Rwanda ..Kigali.. cyuzuye
abantu beza kandi batangaje,nkaba nzanagaruka. »
Natalie Portman
Umukinnyi wa Sinema w’Umunyamerika ufute inkomoko muri Israel, yabanje mbere
na mbere kumenya ingangi zo mu Birunga, ubwoko bw’inyamaswa buboneka hake ku
Isi buba mu Rwanda, bukurura cyane ba mukerarugendo. Ni mu mwaka wa 2007
yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse, yita umwana umwe « Gukina ».
Mu mwaka wa 2009 yagarutse mu Rwanda agira uruhare mu gushinga ikigo cy’abana
b’imfubyi za Jenoside, aho yagize ati « Dusangiye inshingano abishwe muri
Jenoside no gufasha abayirokotse. »