Mu gihe ubu mu Rwanda
impungenge ari zose ko
haba hari umugambi
muremure w’amahanga wo
guhirika Leta ya Kigali
niko nayo yatangiye
imyiteguro yo
kwirwanaho.
Nubwo
nubundi byari bimaze
iminsi abategetsi ba
Kigali bavuza
akaruru,ibinyamakuru
bibogamiye kuri Leta ya
Pahuro Kagame
bikwirakwiza ko hari
intambara irimo
gututumba hagati ya
Tanzaniya n’u Rwanda ubu
noneho bisa n’ibimaze
kujya ku mugaragaro aho
perezida wa Tanzaniya
Kikwete avugiye ku
karubanda ko leta ya
Kigali igomba
gushyikirana
n’abayirwanya.
Muri urwo rwego ubu leta
yatangiye gutoza
by’umwihariko
“intorenterahamwe”zayo
zitwa
Inkeragutabara mu
rwego rwo kwitegura
kuzazikoresha mu
kuzarimbura abo Leta ya
Kigali yita abanzi. Ubu
imyitozo ikaba
irimbanyije mu bice
byinshi by’igihugu ariko
igiteye impungenge
abaturage ni uko mu
gutoranya abajya muri
iyo myitozo hibandwa ku
nkeragutabara zagiye
zirangwa n’ubugome
bwinshi kuburyo ariho
benshi bemeza ko abo
bantu ari nka babandi bo
kungoma ya Habyarimana
bitaga “les escadrons de
la mort” inkoramaraso.
Amakuru yizewe kandi ni
uko izi nkeragutabara
zashyizwemo imbaraga
kuburyo ubu ngo muri
buri Karere k’igihugu
hashyizwemo umusirikare
ukorana nazo umunsi
kuwundi ndetse ahabwa
n’ibikoresho bikenewe
byose birimo
n’amamodoka.
Mu rwego rwo kwitegura
urugamba rukomeye ngo
ruri imbere ngo iyi
myitozo ni nako iri
gukurikirwa no gushaka
inkunga y’amafaranga mu
baturage aho ngo ubu
hari gahunda idasanzwe
yo gucuza abaturage
amafaranga bitwaje
gahunda z’agaciro ku
buryo ubu no mu barimu
imiborogo ari yose kuko
ngo abayobozi b’ibigo
by’amashuri bahawe
gahunda yo gusinyisha
ku ngufu abo bayobora
bagatanga amafaranga
menshi mu Gaciro maze
ngo ibyo bikorwa biri
imbere bikazabona
inkunga.
Nubwo ibi bikorwa byo
gucuza abaturage utwabo
cyane cyane abitwa
abakozi biravugwa ni
nako no kubona
imishahara bigenda
biruhanya kugeza naho
mu nzego zimwe
nk’ubuzima imishahara
yaragabanutse kuburyo
abaganga ubu barimo
gukorera imyigaragabyo
ituje ku baturage aho
batakibavura kuburyo nko
ku bitaro bya CHUK i
Kigali hari abatangiye
kujya bapfira ku
mabaraza y’ibitaro
abandi bakahaba amezi
n’amezi bategerejwe
kuzavurwa kugeza ubwo
bamwe bahitamo kwitahira
bagategerereza urupfu mu
ngo zabo.
Tukivuga ku bwoba ubu
bwuzuye mu baturage bo
mu Rwanda ntitwanabura
no kubabwira ko no mu
bayobozi batandukanye
urwikekwe ari rwose
ngo,kuko aho benshi
bamaze kubonera ko
byanga bikunda
ibimenyetso byinshi
bimaze kwerekana ko leta
ya Kigali yugarijwe
bikomeye n’igitutu
cy’amahanga mu mpande
zose ,ubungo za maneko
za Kagame zazuye imigara
kuburyo ba bayobozi
b’udukingirizo ngo
batagishaka gurira
byinshi bavuga mu kwanga
ko hagira ugira icyo
ajya kubarega kwashebuja
Kagame maze akabirenza!
Nkuko ikinyamakuru
cyanyu Rwanda in
Liberation kidahwema
kubagezaho uko byifashe
mu gihugu ubu kigiye
by’umwihariko
gukurikiranira hafi
iby’uyu mwuka mubi uri
gututumba mu gihugu
kijye kibagezaho uko
byifashe.
Reka tubitege amaso
Gakire Deus