Muri Rubavu umuntu yitwitse akoresheje essence

Umusore w'imyaka 18 wambuwe utwe n'inkeragutabara (ubunyobwa n'amagi yacuruzaga hamwe n'amafaranga ibihumbi 300) yabonye ko ubuzima bwe burangiye ahitamo kujya kugura essence aritwika none arabarizwa mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Iyi nkuru ikimara kumenyekana yanditswe na Kigali today maze bategekwa n'inzego za gisirikari kuyikuraho. IGIHE.com nacyo cyaje kuyandika ariko bayiniga itarasohoka nyamara byabaye iby'ubusa BBC kirundi-kinyarwanda nayo iyihitisha mu makuru yayo ya saa kumi n'ebyiri n'igice za nimugoroba.

Uyu musore kandi abamuvura baremeza ko ashobora kwitaba Imana kuko ubushye bwe bugeze ku gipimo kidatanga icyizere cyo gukira ndetse ngo akaba ubu atacyumva ari ku byuma bimwongerera umwuka. Nyamara ibimenyetso byatangiye kugaragara abantu bashatse bakwitegura Tuniziya.

Mutabazi Sadiki witwitse mu karere ka Rubavu aho yashakishirizaga ubuzima  yasezeye ku isi ejo taliki 11 Gicurasi 2012 mu ma saa tanu mu bitaro bya Kigali CHUK.
N'ubwo uyu musore yitabye Imana ariko ishyingurwa rye ngo ryagoranye kuko abo mu muryango we nta buryo bari bafite bwo kumuherekeza ku buryo byabaye ngombwa ko ashyingurwa i Kigali i Nyamirambo bikaba biteye isoni n'agahinda kubona leta izi neza iki kibazo yanateye ubwoba abanyamakuru bagasiba igitaraganya inkuru bari batangaje kuri aya marorerwa. Leta ya FPR ikaba yatereye agati mu ryinyo nyamara abakada n'intore - nterahamwe zayo aribo nyirabayazana w'uru rupfu rw'uriya musore ntinatange uburyo bwo kumushyingura.
Imana imuhe iruhuko ridashirira
 

Rwanda : un jeune de 18 ans s’immole

Ce jeudi 10 mai 2012, Sadic Mutabazi, un jeune rwandais de 18 ans s’est immolé à Rubavu et ce afin de contester une situation qui l’empêche de subvenir à ses besoins.

Selon la BBC et plusieurs médias rwandais, Mutabazi Sadic se serait brûlé à l’aide d’un bidon d’essence après que la police locale ait confisqué  les arachides qu’il vendait et dont le revenu était la seule ressource qui lui permettait de pouvoir subvenir à ses besoins.

Selon le média en ligne « Rwanda Nziza »,le jeune homme a été  amené à l’hôpital de Rubavu. Le médecin en charge aurait déclaré que le patient était brulé à 80%. De plus selon le blog, le jeune homme n’aurait pas reçu les soins de premiers secours car il ne disposait pas de l’assurance santé. En effet, cette dernière lui aurait permis de recevoir les soins et de pouvoir être transféré au CHUK car l’hôpital de Rubavu ne disposait pas des équipements nécessaires.

La presse  s’est emparée de l’affaire ce qui a poussé les autorités à faire marche arrière et à finalement amener le jeune homme au  CHUK.

Cette affaire rappelle celle  du  tunisien Mouhamed Bouzizi dont  la mort a été à l’origine de  ce qui sera appelé plus tard  « le printemps arabe ».  En effet, Le 17 décembre 2010, ce marchand ambulant âgé de 26 ans, s’immolait devant la préfecture de Sidi Bouzid, en Tunisie. Il n’aurait pas supporté de voir sa marchandise brutalement confisquée par les agents municipaux.

Le suicide de Mohamed a été aussi tôt interprété comme un acte de rébellion par des millions de Tunisiens. La révolution fut  en marche et plus rien ne l’arrêta.

Dès lors plusieurs questions se posent : Les révolutions populaires du type printemps arabe sont-elles  possible dans les pays subsahariens où le désarroi et l’oppression font rage ? Le jeune Mutabazi  pourrait-il devenir  le Mohamed bouzizi Rwandais ?