Abaturage bo mu kagari ka Kimisagara, Umurenge wa kimisagara mu Karere
ka Nyarugenge baratabariza Nsabimana Emmanuel w’imyaka 25, kuri ubu ufite
amaboko arembejwe n’ibisebe avuga ko yatewe n’amapingu yambitswe, atwawe
kubwo kwambara imyenda isa nabi.
Nyuma yo gukurwaho amapingu, akaboko k'iburyo ke ntigashobora gukoreshwa
kubera uburyo kangiritsemo bitewe n'amapingu yambitswe
Uburyo uyu musore yafashwemo
Nsabimana bakunda kwita Njongo, we yabwiye IGIHE ko ubwo yafatwaga,
yafashwe na ‘local defense’ uzwi ku izina rya Ndagacakiye, ku wa Gatanu
tariki ya 24 Mutarama 2014 ubwo yari aryamye mu gikari cy’aho akunze
kurangurira inzoga ku Kimisagara. Kurangurira abantu inzoga ni nako kazi
asanzwe azwiho bakanakamuhembera kimwe n’icyo yita gutumika cyane.
Nsabimana yagize ati : “Ndagacakiye n’abandi bari kumwe bansanze mu gikari
ndyamye kwa boss, anjyana avuga ko nambaye nabi.”
Nsabimana avuga ko yagaruwe ku Kimisagara ku mugoroba wo ku Cyumweru
tariki ya 26 Mutarama 2014, akuwe muri Transit center ya Gikondo mu karere
ka Kicukiro, ari na ho avuga ko yambikiwe amapingu akanakubitwa.
Kubwo kutagira mituwele kumuvura byananiranye
Abaturage bamuzi ubu barimo kumusabira abahisi n’abagenzi, kugira ngo
babone amafaranga ahagije yo kuba bamufasha kujyanwa kwa mugaganga
akavurwa, nyuma yuko bamujyanye ahitwa Kwa Nyiranuma bakimubona yangiritse
amaboko, maze bamugezayo ntiyakirwe ngo avurwe kuko nta bwisungane mu
kwivuza (Mutuelle de Santé) yari afite.
Umwe mu basore usanzwe akoranaga na Nsabimana, we asobanura ikibazo cya
Emmanuel agira ati : “Twakekaga ko Nsibamana agifunzwe. Twatunguwe no
kumubona amaboko ye yarangiritse kubera amapingu. Ariko nkanjye dusanze
tukorana mu kwikorerera abantu inzoga, twasabye ko bamureka kuko tumuzi
barabyanga baramutwara.”
Umwe mu bayobozi b’imidugudu ya Kimisagara, utashatse kuvugwa izina
yongeyeho ati : “Kubera ko twari dusanzwe tuzi uyu Nsabimana nk’umwana
wumvira kandi w’inyangamugayo, twahisemo kumujyana kwa muganga ariko
byanze. None ubu turimo gusaba uhise wese kugira ngo atange ubufasha uko
ashoboye.”
Aba baturage bari bashungereye aho Nsabimana yari ari gusabirwa amafaranga,
bavuga ko ubwo Ndagacakiye yatwaraga Nsabimana babonaga ari umukwabo
wogufata inzererezi usanzwe, ariko kuko bari basanzwe bazi uyu musore
bamusabira kurekurwa biranga biba iby’ubusa.
Ifatwa rya Nsabimana bivugwa ko nta ruhare rwa Polisi rurimo
Uyu musore afatwa ku itariki ya 24 Mutarama 2014, yafashwe na Local
Defense gusa nta mupolisi wari uherekeje Ndagacakiye wataye muri yombi
Nsabimana.
Ndetse amakuru ariho ni uko kuri uwo munsi wo kuwa Gatanu nta gikorwa
cy’umukwabo rusange kigeze kigaragara muri Kimisagara, ku buryo bamwe
bakeka ko byaba birimo ikindi kibazo cyihariye.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, yasobanuye
ko Nsabimana yari guhita atanga ikirego kuko bigoranye ko Polisi
imukurikirana itaramenya ikibazo cye n’uko yaba yararenganye.
SSP Mwiseneza yagize ati : “Ibyo ntabyo tuzi ariko aramutse agiye kuri
sitasiyo imwegereye bamufasha byihuse ndetse n’ikibazo cye kigahita
gikurikiranwa kuko icyo polisi ishinzwe ni ugutabara no kurenganura
abaturage.”
Ku ruhande rwa Polisi, abaturage nabo ngo bari bakwiye kubanza kugaragaza
ikibazo kuri Polisi kugira ngo umusore abe yavurwa anakurikiranwe na
Polisi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bumaze kwemeza amakuru y’uko uyu
musore yashyize akaza kujyanwa kwa muganga na Polisi ikorera mu karere ka
Nyarugenge, ikimara kubimenyeshwa.
Bamwe mu baturage bafite ubwoba ko aka kaboko ka Nsabimana gashobora
gukurizamo izindi ndwara bitew n'uko katangiye kuzana amashyira
Aka kaboko ke k'ibumoso niko konyiye ashobora kwiyegamiza kuko ariko
katangiritse bikabije
Abaturage bahoze basabira Nsabimana amafaranga yamufasha kujyanwa kwa
muganga akavurwa, mbere y'uko Polisi ihagoboka ikamujyana kuvurwa kuko
ngo mbere atari yavuwe bitewe no kutagira mutuelle
ntawiclaude@igihe.com