Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda na bo baragaya gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».

 

Mgr Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi gatolika

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda baratunga agatoki kandi bakagaya ibinyoma byinshi byubakiyeho gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».

Mu nama yabo isanzwe y’igihembwe cya kane cy’umwaka w ’2013 yateranye kuva kuwa kabiri taliki ya 10 kugera ku italiki ya 13 Ukuboza 2013, Abepiskopi gatolika basuzumye ingingo nyinshi zari ku murongo w’ibyigwa ariko baza no kugusha ku ngingo yerekeye gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ikomeje kwamaganwa n’ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda n’abanyamahanga birimo abari muri Sosiyete sivile n’Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR.

 

Benshi bahuriza ku ngigo zikurikira :

 

 1.« Ndi Umunyarwanda » yubakiye ku irondakoko rishaka kwambika ibara Abahutu bose ngo bagomba gufatwa nk’Abajenosideri, harimo n’abadafite aho bahuriye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, nk’abana bato bahatirwa gusaba imbabazi z’ibyaha ngo byaba byarakozwe n’ababyeyi babo.

 

2. Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » igamije kwibagiza no guhishira ibyaha bikomeye byakozwe n’Abatutsi bo muri FPR batikije imbaga y’Abanyarwanda n’Abanyekongo, nyamara mu kwigira abere bagashaka guhirikira ubugome bwabo ku Bahutu muri rusange, bahinduwe ba « Nyirurutwerunini » muri iki gihugu, guhera mu 1994.

 

3.Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » yubakiye ku KINYOMA gishaka kubeshyera abandi harimo na Kiliziya Gatolika FPR yiciye abayobozi bakuru barimo Abepiskopi bane(4)cyangwa 5 , abapadiri n’abandi Bihayimana batagira ingano.

 

Dore uko Abepiskopi ba Kiliziya gatolika bavuga gahunda mbisha yiswe « Ndi Umunyarwanda », mu gika cya kabiri cy’itangazo bashyize ahagaragara basoza inama yabo :

 

« Abepiskopi kandi bunguranye inama kuri gahunda ya ‘ Ndi Umunyarwanda’ bagiye bitabira hirya no hino muri za diyosezi zabo, babona ko inkunga Kiliziya gatolika yaha ubuyobozi bw’igihugu cyane cyane Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ari ugushyira ahagaragara imyanzuro myiza kandi y’ingirakamaro ya Sinodi yavugaga ku kibazo cy’amoko mu Rwanda. Mu biganiro bitangwa muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », Abepiskopi babonye ko hari ibintu bijya bivugwa ku mateka ya Kiliziya yo mu Rwanda bidafite ishingiro, bakaba bariyemeje gutangaza zimwe mu nyandiko zikunze kuvugwaho kenshi n’ababa batazizi »

 : ( http://eglisecatholiquerwanda.org/images/documents/itangazoinamabepiskopi.pdf)

 

Umwanzuro

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ishingiye rwose kuri politiki ruvumwa y’ivanguramoko riri mu rwego rumwe n’urwa Apartheid yayogoje Afurika y’epfo . Kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro bakwiye kuyirwanya bashyizeho umwete, ntibazuyaze guha akato « Inyaryenge » zigize ABAMOTSI b’iyi gahunda mbisha, zishyize imbere indonke gusa.

 

Euphrosine Murekatete,

Umukristukazi wa Paruwasi Sainte Famille .