"Business" muri Kigali yabonye beneyo.
(Agnès Numukobwa)
Umutabazi No 13 - Nyakanga 2004


Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda irimo gukura ku ntambwe
abanyarwanda basanzwe badashobora gukurikira.
Ubu umugi wa Kigali
usigaye uzamukamo amazu ahekeranye nk'ibihepfu ku mugina wo mu
mukenke. Muri make, imyubakire isigaye ari umwihariko w'abafite
agatuza kabahesha amafaranga atubutse.

Ikiguzi cy'ubuzima muri Kigali gisa n'icyazamuwe nkana kugira
ngo
abatifite ari nabo rubanda nyamwinshi bahezwe mu murwa mukuru
wabo.
Ibi byatangiranye no kwirukana abakozi baciye hasi nk'abazamu,
ababoyi n'abayaya igihe bashyirwagaho amananiza yo gushaka
ibyangombwa bidasanzwe iyo bakomoka.

Amananiza agezweho ni ayo kuzitira abacuruzi baciriritse bo mu
rwego rwa Kiosques.

Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali bumaze gufata icyemezo nyamara
kigawa n'abaturage, cyo gusenya mpunyu hakazamurwa ruriba ! Izo
mpunyu ni za Kiosques twese dusanzwe tuzi muri Kigali. Ruriba
igezweho ngo ni za Kiosques zigera kuri 33 zikozwe mu birahure zigiye
kubakwa muri Nyarugenge. Ikiguzi gisabwa ushaka kuyikoreramo, kirenga
miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda (6.000.000 Frws). Iyi
nkuru yatangaje abatuye Kigali kugera ubwo bemeza ko umurwa mukuru
ubaye umwihariko w'abakoresha imali ya FPR-Inkotanyi cyangwa
abanyarukiye muri Kongo bakivanirayo utubuye tw'agaciro.

Kwigizayo abandi kwa FPR muri Kigali, ngo byaba ari umugambi
muremure wo gushinga ibirindiro mu buzima bwose bwa buri munsi cyane
cyane yigarurira ubukungu bw'igihugu bwo shingiro ry'ubutegetsi
n'ingufu za gisirikare.

Ababikurikiranira hafi rero barasanga abazamuye ariya magorofa,
ari nabo bagiye kuyakikiza za kiyosiki z'ibirahuri, zimwe zigaragaza
ibicuruzwa ku bahisi n'abagenzi haba ku manywa cyangwa ninjoro. Ibi
birumvikana kuko si uwari usanzwe afite aga kiyosiki acururizamo
isukali n'umunyu, uzahabwa icyo kibanza atazashobora kukishyura.

Abenshi rero baribaza uko bazamera k'uburyu mu mugi hose usanga
bavuga bati ubutegetsi bw'umugi budusubije ku isuka. Abandi bati nta
kundi byagenda ni ukuba ba Ruteruzi aho kwicwa n'inzara !

Hari abibaza kandi niba Kigali yubakwa mu kindi gihugu kitari u
Rwanda
: kuko iyo ugeze muri Rwamiko ugasanga abana barwanira
guhekenya imizi y'ibiti,
wagera i Kageyo, Ndiza, Rutsiro, Gatare
n'ahandi aho abana bambaye ubusa
badashobora guhinguka ku bigo
by'amashuli, naho muri Gashora n'ahandi basama isazi, wibaza icyo
imyubakire ya Kigali imariye abaturage kikakuyobera. Ubundi rero,
imyubakire n'iterambere rivugwa muri Kigali ntabwo bikwiye namba
gufatwaho igipimo cy'amajyambere y'igihugu. Ahubwo Kigali irimo
kugenda yibera umudugudu w'abayishinzemo amababa muri 1994.