Tabagwe (jeudi, 14 avril 2011 13:18)
U Rwanda rusigaye rwarihaye amenyo y'abasetsi! Mu
minsi ishize abamaneko ba Leta y'u Rwanda bashatse gushimuta umwe mu bacuruzi b'abanyarwanda
bakorera mu gihugu cya Zambia, umugambi benda kuwusoza birabapfubana, maze
baraseba!
Dore
inkuru uko yagenze; umwe mu banyarwanda b'abacuruzi ukorera mu mujyi wa
Lusaka-Zambia(nanze gushyira izina rye ahagaragara ku mpamvu z'umutekano we,
kuko yanashyizwe ku rutonde rw'abakoze Genocide urwo rutonde rukaba
ruherutse kwoherezwa na
Leta y'u Rwanda irushyikiriza Leta ya Zambia), uyu mucuruzi rero aherutse
guhamagarwa kuri Telephoni igendanwa abwirwa ko hari business ishyushye bagira
ngo bamuzanire; uwamuhamagaye yavugaga mu kinyarwanda; yababwiye ko ari
kw'iduka rye, bamubwira ko yajya hafi bakavugana ariko akaza n'imodoka,
ntiyagiye kure rero, abamushakaga baraje, baramusuhuza bamubwira ko hari uwo
bategereje ufite imari, bamusaba kuba ategereje ari mu modoka ye! Nibwo haje
abagabo babiri bamukubita inkubara; bamwicaza hagati muri ya modoka ye
bamwimura kuri
Volant/Stearing, barashyushya bariruka. ubwo umwe muri
abo bajura yahise aba umushoferi, umucuruzi bamujyana batyo. Nyiri ugushimutwa
nawe yatekereje ko ashobora kuba agiye aka NTAMABYARIRO Agnes, maze
yirwanaho arasimbuka akubita umugeri w'inkubara uwari utwaye imodoka, ata
EQUILIBRE/Loose control, maze imodoka iragenda yitambika mu muhanda, nibwo
igonganye n'izindi modoka irahagarara,ba bashimusi babibonye bava mu modoka
bayabangira ingata! Umwe muri abo rero akaba yari umupolisi mukuru wo
mugihugu cya ZAMBIA, wari waguririwe,ibintu byabaye akavuyo,birasakuza, umupolisi
ashaka kwiregura avuga ko yaje gufata uriya mucuruzi kubera ko bari
bamubwiye ko yibye telephoni igendanwa! (mobile/celullar phone)!
Ibyo byanze gufata kuko uwo mucuruzi afite amafranga menshi akaba adashobora
no kwiba phone (ni nko kubeshyera Rujugiro
ko yibye Phone!)Byanze gufata nibwo abo munzego zo hejuru basabye ko ibyo
bibazo byarangirira aho, nyamara byakomeje gukururana kuko ya modoka yagonze izindi
modoka kandi ikaba yari itwawe n'umuntu wari mu gaco kari kayobowe n'uriya
mupolisi!
Magingo aya ikibazo cyarazamutse kijyanwa muri Perezidansi, none Leta ya Zambia
ikaba irimo gusaba Leta y'u Rwanda ibisobanuro
by'uburyo yohereza abantu gushimuta abanyarwanda bari muri
ZAMBIA, ikanashaka gukoresha abapolisi ba Zambia!
Ubushimusi bw'abanyarwanda bashimutwa na bene wabo batumwe na Leta burakomeje,
ibi bikaba bibaye nyuma y'aho abanyarwanda
batagira ingano bakunze kurasirwa mu maduka yabo n'abantu bitwa ko ari abajura
bitwaje intwaro, nyamara bikaba bigaragara ko
hari undi mugambi mubisha uba ubyihishe inyuma kuko abanyarwanda atari bo
bonyine bacururiza muri Zambiya bonyine, nyamara baterwa
bakaraswa abenshi ni abanyarwanda! Bishatse kuvuga ko hari
abahabwa misiyo yo kwirenza aba bacuruzi ku mpamvu z'uRwango gusa.