Uko kwiyoberanya bituma basoza akazi kabo neza ko kwica, gushimuta no kwiba bitabagoye. Shikama irakumenyesha ko izo nsoresore z’Abatutsi zikuriwe na Jenerali J.Nziza, nawe akaba akuriwe na Kagame, zisa nk’aho zitagira umutima muntu nkaba ariyo mpamvu nagereranyije ibikorwa byazo n’ibikorwa bishobora kuba bikorerwa mu kuzimu kwa shitani.
Camp Kami, indiri y’abo bakozi ba Rusuferi
Ikigo cya Kami, ni ikigo kizwi n’abantu hafi ya bose mu Rwanda no hanze. Ariko igitangaje ni uko abantu bahavuga cyane nk’abahazi kandi nemeza ko 99.9% by’abahavuga batigeze bakandagizayo ikirenge ku mpamvu z’uko « ntawujyanwa i Kami ngo ahave ». Uko kuhavuga utahazi, byerekana uburemere bw’ibihakorerwa!
Maneko zikorera i Kami, ni abasore bizewe i Bukuru, bakaba ari Abatutsi batavangiye kandi bakaba abantu batojwe kubabaza ikiremwamuntu mu buryo bushoboka bwose. Nta mpuhwe bagira, nta nubwo bazi ko Imana Ibaho. Imana yabo ni Afande kibamba Kagame, Yezu Kirisitu wabo akaba Afande kaganga J.Nziza.
I Kami hafungirwa bande?
I Kami hafungirwa hakanicirwa umuntu wese yaba umusivile cyangwa umusirikare, Kagame na Nziza bashaka kwica mu ibanga. Abenshi mu bajyanwa i Kami, hari amabanga baba bashaka kubavanamo cyangwa hari igikorwa gitindi bashaka ko bakorera Kagame ku ngufu. Abenshi bicirwa i Kami, ni abantu bajijutse akaba ariyo mpamvu icyo Kigo giherereye mu Mujyi aho usanga inararibonye nyinshi mu bintu bitandukanye. Kami ibarizwa mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
Iyica rubozo rikorerwa i Kami
Iyica rubozo ku basirikare:
Umusirikare ujyanwa i Kami aba ari umusirikare ukekwaho icyaha gikomeye cyane. Icyaha gikomeye kuri Kagame umusirikare ashinjwa na Kagame, ni « gukekwaho gukorana n’umwanzi, kunanirwa kwica uwo bagutumye no kunenga ubwicanyi bwa Kagame ».
Iyo uhamwe na kimwe muri ibyo byaha, ujyanwa i Kami maze ukakirwa n’uwo bita Arapi (umusirikare watojwe guhana yihanukiriye koko). Arapi utajya aseka niyo bibayeho, aseka afatanyije amenyo, ahita atangira akazi yatojwe ko kuvurunga (kubabaza birenze urugero).
Uburyo Amarapi y’i Kami akoresha avuruga, butandukanye n’uburyo busanzwe bwo kuvurunga aho umusirikare bamutegeka kwigaragura mu kiziba nk’ingurube, gukunja ngumi no kwikorera isi:
- I Kami ho bagushyira mu ngunguru bakuyemo amavuta ariko ntiyozwe ndetse n’umupfundikizo wayo ukaba ukiriho kuburyo winjiramo maze bagapfundikira hanyuma bagatogoza.
- Aho iyo ngunguru ihagarariye uhasanga, indi Arapi yanutse igutegereje, maze ikakwambika amapine y’imodoka hanyuma inkoni ku kibuno zikagutangira, kugeza utangiye gusaba imbabazi z’icyo utazi. Arapi arakubita ntabaza, hari undi ukomeye uba ugomba gushyikirizwa.
- Iyo unangiye gusaba imbabazi z’ibyo utakoze, bakujyana mu yindi step, iyo ni rurangiza kandi Abasirikare n’Abasivile bayihuriraho. Bafata ubugabo bwawe (amabya) bakayahambira n’akagozi, maze yamara guhisha bakazana akantu kameze nk’urushinge bakajya bajombaho ari nako baguhata ibibazo.
- Icyo gikorwa cyo kujomba ntigikorwa na Arapi, ahubwo gikorwa n’abasirikare bakomeye, akenshi Jenerali Nziza, Col. Munyuza na Jenerali Udahemuka Silas. barabyikorera. Lt Col Gacinya nawe atarahindurirwa imirimo yajyaga abikora hamwe na Jenerali Gasana ukuriye Polisi. Na Gen. Nzabamwita (umuvugizi w’ingabo) yajombye benshi.
- Nyuma y’iryo yica rubozo bakujyana mu kumba gato cyane kijimye ukaba ariho ufungirwa. Utwo twumba ni duto cyane ku buryo udashobora kuryama. Urahagarara cyangwa ukicara witunatunnye kugeza upfuye hanyuma imirambo y’abamaze kwicwa ikajyanwa muri Pariki y’Akagera.
- Aho mu Kagera niho hatwikirwa imirambo y’abantu bose biciwe i Kami. I Kami nta rimbi bagira. Mu rwego rwo kwirinda gufatwa n’Imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu, bajya gutwikira imirambo muri pariki y’Akagera.
Abakora ako kazi ko kwica ni benshi kuko Maneko ni nyinshi cyane kandi bagabanyijemo ibice byinshi. Harimo abashimuta, abica, abarinzi n’abandi ku buryo gutangaza ngo Sgt cg Private kanaka niwe wica, ibyo sibyo byihutirwa ahubwo uwatungwa agatoki cyane ni ubaha amabwiriza ariwe Kagame akungirizwa na Nziza hamwe na ba Gasana, Udahemuka, Munyuza, Karenzi Karake n’abandi. Andi mazina ndumva azandikwa mu gitabo tuzategura kirebana n’ubwicanyi bwa FPR.
Iyica rubozo ku basivile
Nuko nta musivile warokokeye i Kami kuko bose bicwa cg bakabikwa ahantu batabona uko batanga ubuhamya (nka Kizito ), ariko niba koko abantu bazahura mu ijuru, ubuhamya bw’abaguyeyo buzatera amatsiko menshi. Iyo uri umusivile, ukajyanwa i Kami, hari ikirongozi winjiriramo inkuta zacyo zuzuye ibiremve by’amaraso kandi akiri mashya. Ubwo ni uburyo bwo kuguteguza urupfu niba utemeye ibyo usabwa:
- Mbere y’uko ba basirikare bakuru navuze baza kuguhata ibibazo no kukwemeza ibindi ugomba gusinyira, ujyanwa mu kumba ugafungirwa mu mwobo usakaje fer à béton, ukaba ugizwe n’impande enye zose zisize sima (ciment) no hasi. Ubukonje buba ari bwinshi.
- Iyo Afande ukubaza aje, ukurwa muri uwo mwobo hanyuma bakazana indi mfungwa imaze iminsi. Iyo mfungwa bahita bayikerera ijosi bakoresheje nyiramugwera, hanyuma bakakwerekezaho umutsi w’ijosi rye, amaraso akagutungerezaho. Bahita bakwinjiza mu biro by’Afande ujojoba amaraso umubiri wose, ugatangira guhatwa ibibazo.
- Iyo ukomeje kunangira wanga gusubiza cyangwa kwemera ibyo baguhatira kwemera, bahita bazirika ubugabo bwawe (amabya) bagatangira kuyajombaho agashinge. Ibyo bagushakamo iyo birangiye babona batagukeneye mu gihe kiri imbere (nko mu inkiko) bahita bakujyana muri ka kumba gato gafungirwamo abasirikare, ugategereza indi mfungwa izajyanwa kwa Afande, maze nawe bakagukegeta ijosi umutsi wawe bawutunze iyo mfungwa nkuko nawe bigeze babigukorera.
- Iyo imirambo iyo irenze makumyabiri (20), bahita bayinjiza mu modoka ya gisirikare yo mu bwoko bwa mini bus zitwara abagenzi ariko iyo modoka nta ntebe igira. Umushoferi n’abandi basirikare 2 hamwe n’indi modoka inyuma iba irimo officier ukurikirana icyo igikorwa bahita bajyana imirambo muri Pariki y’Akagera. Umushoferi nibuka ni Staff Sergeant Rutayomba bakundaga kwita Pilote, sinzi niba ariwe bagikoresha.
Kubera iyica-rubozo rikorerwa abajyanwe i Kami yaba ari Abasivile cyangwa Abasirikare, bituma nta numwe ubasha kuharokokera. Shikama irakumenyesha ko n’uwo batishe, yemera ibyo bamuhatira ku ngufu. Niyo mpamvu ba Lt Mutabazi, Kizito Mihigo, private Kalisa, bemeye ibyo bashinjwa uretse ko umusirikare aba ari umusirikare, Mutabazi na Kalisa bageze mu rukiko banze gukomeza kwemera ibinyoma bahatiwe i Kami.
Banyarwanda, ubu bwicanyi buzakomeza kugeza ryari? Shikama irakubaza: ese ubakuriye (Kagame) murabona hari icyizere cy’uko azasubiza inkota mu rwubati? Uwaba abikeka yaba yigiza nkana kuko Kagame ubwe yatangarije i Nyabihu ko agikomeje kwica kandi ahubwo agiye kujya yica ku mugaragaro, ku manywa y’ihangu.
Iki nicyo gihe ni nako kanya ko kwishakamo igisubizo dufitiye ubushobozi uko turi miliyoni cumi n’imwe (11, 000, 000) dukuyemo abantu ijana (100) bagize Agatsiko kiganjemo Abagande kakaba kagiye kutumarira ku icumi turebera gusa.
Mwumve uko Me Bernard Ntaganda nawe asobanura iyica rubozo rikorerwa mu magereza:
Source: Bakizimbwa Pawulo Kizito
Shikamaye.blogspot.com,
17 juillet 2014
Umutekano