Hanyuma bitarakorwa Nkurunziza yabashije kubona uko avugana nabo ba officier ba batutsi bali barahunze bari muri Congo ari nabo Kagame yamubwiraga ko yamuha dore ko Kagame yari yarabijeje intwaro zo gutera u Burundi aliko atarazibaha, Perezida Nkurunziza yabijeje imbabazi ndetse ababwira ko ikibazo cyu Burundi ataricyo kurangizwa n’intambara. Amaze kuvugana nabo bamwemereye ko bagiye gutaha, Kagame yarabimenye nibwo ahise ategeka ko babica ubwo Nkurunziza nawe yaterefonye Perezida Kikwete amubwira imigambi Kagame arimwo ari nabwo batangiraga guhiga umusilikare mukuru mungabo za Tanzania ndetse agahungira mu Rwanda nuyu munsi wibera I kigali. Ibyo byakurikiwe nuko Perezida Kikwete yatangaje ko igihugu cy'abaturanyi gishaka kumugirira nabi we na leta ye, nyuma yaho abanyarwanda barirukanywe bose muri Tanzania. Perezida Kagame nawe yatangiye kwihutisha amanama ya East African Community Tanzania ihejwe, abifashijwemo na Uhuru Kenyata basangiye ibyaha byi nyoko muntu baheje ibindi bihugu nka Tanzania nu Burundi, none Uburundi nabwo bwirukanye abanyarwanda.
Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abantu benshi bari kwinjira mu gihugu bavuga ko birukanwe mu Burundi kubera ko nta byangombwa bafite.
Amakuru atugezeho mukanya aravuga ko kugeza ubu abantu barenga 100 ari bo bamaze kwambuka umupaka, berekeza mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba, umwe mu mirenge y’akarere ka Gisagara ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi yahamije aya makuru y’uko hari abantu benshi bari kwakira bavuye i Burundi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Bede John mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko kugeza ubu abamaze kwinjira banyuze ku gice cy’umupaka kiri mu murenge ayobora bamaze kurenga 30, abinjiriye mu murenge wa Gashubi baturanye ho ngo bamaze kurenga 90, kandi ngo muri rusange imibare iriyongera kuko abantu bakomeza kuza.
Uyu muyobozi yakomeje avuga y’uko aba bantu bari kwirukanwa nabi ku buryo hari benshi batakaje imiryango yabo.
Bede yatangaje ko “Niba ari umugore ukekwaho kuba Umunyarwanda bari kumwirukana agasiga umugabo n’abana be, ndetse yaba umugabo nawe bikagenda uko”.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu bacumbikiye ku murenge abagore batatu n’abana babo babiri, birukanwe i Burundi bagera mu Rwanda bakabura iyo berekeza.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mamba buvuga ko bwavuganye n’abayobozi bo mu Burundi bagashimangira ko batazihanganira na gato umuntu uba mu gihugu cyabo nta byangombwa byuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yemeza aya makuru ndetse akagira inama Abanyarwanda bajya mu Burundi ko bakwitwaza ibyangombwa byuzuye kugira ngo abayobozi bo mu Rwanda babashe kubakurikirana mu gihe bahuye n’ikibazo runaka.
Ku bufatanye n’akarere ka Gisagara, imirenge irebwa n’iki kibazo yatangiye kwiga uburyo habaho ubutabazi bwihuse kuri aba bantu bari kwirukanwa mu Burundi bakoherezwa mu Rwanda.
U Burundi buje nk’igihugu cya kabiri gitangiye kwirukana Abanyarwanda bahatuye n’abahakorera, nyuma ya Tanzaniya yo yari yashyizemo imbaraga zikomeye hakanifashishwa igisirikari n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Ku kibazo cy’iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko n’ubwo Tanzaniya yarimo yirukana Abanyarwanda bahatuye, u Rwanda rwo rwijeje umutekano Abatanzaniya batuye mu Rwanda n’abahakorera.