Posted on octobre
6th, 2012 par rwanda-in-liberation
Amakuru akomeje
guhwihwiswa ariko ataragira gihamya aravuga ko
Ubushinjacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La
Haye ngo rwaba rurimo gukora iperereza ku byaha Kagame
amaze iminsi ashinjwa na Loni hamwe n’imiryango
mpuzamahanga itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira
bwa muntu cyane cyane ariko igihugu cyatewe ari cyo
Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo nk’uko
byanagaragaye mu nama ya Loni aho perezida wa Kongo
Joseph Kabila Kabange yatangaje ku mugaragaro ko mu
bihugu icyenda byose bihana imbibe na Kongo bibanye neza
uretse u Rwanda ari narwo yise umwanzi w’abanyekongo.
N’ubwo perezida Kabila yise u Rwanda umwanzi wa Kongo
njye siko mbibona ahubwo nemera ko Atari abanyarwanda
bateye Kongo ahubwo ari agatsiko ka Kagame bafatanya
guteza umutekano muke mu karere kose k’Ibiyaga binini
by’Afurika.
Iri perereza ngo ryaba rije
nyuma y’uko ibihugu by’ibihangange bishyize igitutu ku
mushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko umunyagambiya Madame
Fatou Bensuda ngo akurikirane Kagame ku byaha bikorwa
n’umutwe wa M23 ashyigikiye ndetse no ku byaha
by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe na
leta ya Kagame nk’uko byagaragariye muri raporo ya Loni
yasohotse taliki 1 Ukwakira 2010 isohowe n’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’uburenganzira bwa
kiremwa muntu mu ijwi ry’uhagarariye iryo shami
umunyafrika y’Epfo Madame Navy Pillay.
Iki gitutu ngo cyaba kije
nyuma y’aho mu nama ya 67 y’Umuryango w’Abibumbye Kagame
ananiriwe kumvikana na mugenzi we Kabila ku ihagarikwa
ry’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Kongo ahubwo Kagame
akaba yarahisemo kwisohokera mu nama yari yateranijwe no
kwiga kuri icyo kibazo ndetse na nyuma y’aho akaba
yaratangaje ko aho kwamagana M23 azabanza kwamagana
abatumye ibaho aribo bazungu. Kagame akaba amaze iminsi
aca amarenga ku byaba birimo bitegurwa na ruriya rukiko
aho mu nama ya Loni iherutse yatangaje ko rubereyeho
abanyafurika b’abanyantege nke akaba yaranabigarutseho
mu nama yo gutangiza umwaka w’ubucamanza yo kuwa 4
Ukwakira 2012. Kagame rero bikaba bigaragara ko
ahangayikishijwe n’uko bishobora kumugendekera ukundi
kuko binaboneka ko ahanganye imbonankubone n’amahanga
nk’uko bimaze iminsi byigaragariza mu mvugo ze ndetse no
mu myitwarire y’abo bahoze bakundana aribo bazungu
banamumwimitse ku butegetsi. Abamushyigikiye nabo (niba
bamushyigikiye koko batamushora) bakamukomera amashyi
igihe avuga ko azahangana n’amahanga. Nyamara
ababikurikiranira bugufi bemeza ko Kagame abo yita ko
yashyize mu butegetsi bwe bamutinya bikabije ku buryo
habura uwemera kumubwiza ukuri ahubwo bagahitamo kumuha
amashyi ngo ashyekerwe akomeze atuke abazungu bityo
bazashyire imbara mu kumubakiza kandi bazi ko
babishoboye nk’uko byagendekeye Kadafi wari waragerageje
kwigura kuri Sarkozy ariko akaba yarabaye uwa mbere mu
kohereza indege n’abasirikari bo kuvanaho no kwica
Kadafi.
Ni iyihe nama umunt
u ureba kure yagira Kagame?
Kagame ni umunyarwanda
ukwiye kwemera kugirwa inama nk’abandi. Mu by’ukuri
ubanza nta muntu n’umwe wishimira gutegekwa nab a
mpatsibihugu ariko nanone Kagame siwe muperezida wenyine
uba muri Afurika. Ashobora kwiyemeza gukurikiza inzira
za Robert Mugabe wa Zimbabwe ariko hari utuntu nka
tubiri Kagame yibeshyaho: Kwa Robert Mugabe igihe yari
ahanganye n’abazungu abasirikari be bari bamuri inyuma
ariko kuri Kagame ntawe utazi ko igisirikari cyacitsemo
ibice ku buryo kuzahangana n’amahanga bishobora
kutazashoboka. Icya kabiri ni uko icyo Mugabe yapfuye
n’abazungu cyane cyane ni uko yabambuye amasambu akayaha
abanyazimbabwe bityo kuba abanyagihugu barashoboraga
kumurwanya kandi ari bo yahaye ayo masambu ntibyari
koroha ari nayo mpamvu Morgan Tsvangirai yananiwe
kuvanaho Mugabe nyamara kuri Kagame siko bimeze kuko
n’ubwo akomeza kubeshya ko ubutegetsi bwe ari bwo bwa
mbere ku isi bukunzwe n’abaturage sinzi igipimo
yabipimishije. Niba yarakurikije uburyo bajya kumukomera
mu mashyi aho yagiye azabanze amenye neza igituma
abaturage baba bagiye kumukomera amashyi n’uburyo
bahagejejwe n’intore n’inkeragutabara nab a local
defense n’abandi nabo umuntu atahamya ko bemera
ubutegetsi bwa Kagame ahubwo ugereranyije n’ibyo
bavugira ahiherereye basaba ko Kagame yarara avuye ku
butegetsi.
Kagame rero uwamugira inama
yabanza kwita ku byo mu gihugu imbere: ubuzima
bw’abaturage, uburenganzira bwa kiremwa muntu,
uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gufungura
imfungwa zapolitiki n’ibindi abantu babona ko byatuma
Kagame adahangana n’amahanga ngo nacika intege
abanyagihugu bamuhirikishe urutoki. Ibi byaba igisubizo
cyiza kuri Kagame mu kubona umuti mwiza wo guhangana
n’abazungu naho ubundi abavuga ko arimo agana inzira za
Kadafi ntibaba bibeshya cyane.
Ese koko
birashoboka ko Kagame ashobora gukurikiza izi nama?
Abazi Kagame kuva kera
bemeza ko ukurikije imico n’imiterere ye byaba bigoye ko
yakurikiza izi nama kuko akenshi ngo ahora ashaka kuba
ari we ufata ibyemezo wenyine abandi bagakurikira butama
kandi ngo ntashobora kwihanganira uwamunenga cyangwa
uwamugira inama. Ibi ngo byanagaragariye mu nama ya Loni
igihe yikubitaga agasohoka mu nama kubera ko ngo hari
abari bamutunze agatoki. Abazi Kagame bakaba bemeza ko
iyo agira ubushobozi abamuvuze batari kurara cyane cyane
minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier
Reynders dore ko ngo ari na we wakomye rutenderi yatumye
Kagame agira umujinya agasohoka (http://www.lalibre.be/actu/international/article/763270/kagame-s-en-va-pendant-l-intervention-de-didier-reynders.html).
Undi uvugwa mu kuba yarasonze mu ry’uyu Mubiligi ni
umukuru w’Ubufaransa Francois Hollande na we watangaje
ko Umuryango w’Abibumbye barimo ugomba gukora ibishoboka
byose ukabungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu
ndetse ukanarinda ko bamwe mu bashaka guteza akavuyo mu
isi batabigeraho. Aha yakomoje ku bihugu bitandukanye
aho uburenganzira bwa muntu buhonyorwa anavuga muri
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yatunze
agatoki umutwe w’inyeshyamba za M23 n’abaziha imfashanyo
bose.
Kagame rero ubu watangiye
kugaragaza integer nke noneho aranemera ko niba
atayobora abanyarwanda uko bikwiye ngo bazamusaba
akareka kubayobora kandi ngo azahita abikora, umuntu
yakwibaza abazabimusaba abo aribo mu gihe afunga akanica
buri wese ugerageje kugaragaza ibitekerezo bitandukanye
n’ibye. Icyakora niba ashaka kuvuga ko bazabimusaba
babinyujije mu nzira nk’iza Tuniziya, Misiri, Libiya
n’ahandi ashobora gutegereza wenda yazabibona ariko
akanitegura kwerekeza aho abayoboraga biriya bihugu
birukanwe n’abaturage bagiye. Gusa Kagame mu kuvuga ko
bazamusaba akegura ashobora kuba ari inzira yaciyemo ngo
atabaze abadepite n’abandi bategetsi bari aho ngo
bamufashe kwegura ariko bo kubera ubwoba yababitsemo
ntibashobore kumva iyo mvugo ijimije ahubw bagakomeza
gukoma amashyi aka ba bidishyi na wa mwami wabo watabaje
abo yari yarabujije kumuvuguruza kugeze igihe uruhu
rumukanyagiye akabura uwamutabara. Iyo atagira amahirwe
yo kubona umukambwe wari waracitse ku icumu dore ko
abakambwe bo mu gihugu cye yari yarabamariye ku icumu
ngo hatazagira umuvuguruza aba yarafumbiye umunaba azize
ubutamenya.
Iby’aya maperereza
y’ubushinjacyaha bwa La Haye kandi bije mu gihe
amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ariyo
FDU-Inkingi na Rwanda Natonal Congress afatanyije
n’imiryango yigenga ashyikiririje ikirego mu
bushinjacyaha bwa ruriya rukiko taliki 17 Kanama 2012
arusaba gukurikirana Kagame ariko nanone umuhuzabikorwa
wa rimwe muri ariya mashyaka ariwe Nkiko Nsengimana
akaba aherutse gushyira ahagaragara inyandiko kuri
internet ivuga ngo Kagame na we ni umunyarwanda
atagoranye twamuha icyanzu yasohokeramo. Bikaba
bigaragara ko aya mashyaka ari mu botsa Kagame igitutu
uretse ko nyine ku bamuzi bemeza ko kuriya kutagorana
kudashoboka.
Ngibyo rero ibya Kagame
n’abo batavuga rumwe n’amahanga bamwibasiye bashaka
kumuvana ku butegetsi n’ubwo we yatabaje abadepite
bakananirwa kumutabara. Nonese badepite uko muzi Kagame
mutegereje ko azaza kubasaba ngo yegure? Mutegereje se
ko yibwiriza bbugacya yaretse ubutegetsi
mutabimufashijemo? Mutegereje se ko azamera nka Kadafi
nibyo bizabashimisha? Niba mumukunda koko nk’uko
mumukomera amashyi nimumufashe mumutabare yarabatabaje
muvunira ibiti mu matwi. Ubwo se muri mwe habuzemo
inararibonye ngo ishobore kumva ibisobanuro by’iriya
mvugo ya Kagame itabaza? Ngaho nimumutabare cyangwa se
mwemere ko apfa urwa wa mwami w’abidishyi.
Umusomyi
n’umukunzi wa RLP
Kanyarutoki C.
Nyagatare/East |