Mu gihe benshi bahanze amaso itariki ya 13/07 ku byerekeye
irangizwa ry'urubanza rwa Col Karegeya, hari inama yo kumukomesha
yateraniye i Kigali none mu rwego rwo gutegura ukuntu icibwa ry'urubanza
ritatamaza Mzee Kijyana.
Amakuru dukesha abegereye cyane iby'urwo rubanza ni uko
abacamanza bamaze kwerekana ko Col Karegeya arengana. None rero akazu kiyemeje
guhindura abo bacamanza kagashyiraho abandi bashya. Umucamanza mukuru w'Urukiko
yashyizwe ku ruhande ari we General de brigade Karyango ngo kubera impamvu
zo kutamenya gusoma no kwandika nk'uko abanyakazu babivuga. Ariko se ubundi
ajya gushingwa iyo mirimo byari byagenze gute?!
Amakuru twamenye ni uko kuwa 13/07 urubanza ruzacibwa n'abajuji
bashyashya kandi ngo bakazamukatira imyaka nibura itari hasi y'itatu. Ni
ukubitega amaso.
Pawulo Kagame mu mazi abira!
Amakuru dukesha abantu bakurikiye ibirori byizihizaga Intsinzi
yo kuwa 04/07/1994 i Kigali, aratumenyesha ukuntu Kagame yizihije
uwo munsi ari ku ngoyi y'ubwoba ku buryo ngo abantu benshi baguye mu
kayubi.
Abasirikare bari bategereje ko Kagame yinjirira mu bikingi
by'irembo byabugenewe n'uturumbeti baraheba, hinjira Nyiramavugo Nyiramongi
nyina wa Cyomoro, nawe umugabo we anyura mu Cyanzu yinjira bucece aricara.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko abapfumu ba Muzehe Kijana bari
bamubwiye ko ngo uwo munsi bashobora kuwumuhitanaho. Muzehe wacu yumvira
abapfumu, ku buryo bamugejeje aho kwinjira yububa mu kibuga cyitwa
amahoro. Ngaho aho u Rwanda rugeze!
Kagame mu Budage kureba Mundial?
Akandi gashya ni uko ngo Kagame yaba yaranyarukiye mu Budage
kwirebera finale ya Mundial ejobundi kuwa 09/07. Abanyarwanda bakomeje
kwibaza byinshi kuri urwo ruzinduko rutunguranye. Kagame ngo yaba yari
aherekejwe na Mme Conso Rusagara, bamwe bakaba babibonamo ibihembo
uyu mudamu yahawe kubera ibikorwa "byiza" umugabo we akomeje
kugaragaza mu kazi ke ko kugambanira bamwe mu banyarwanda batakijya imbizi n'akazu.
Kagame ngo yari kumwe kandi na Madamu Museminari Rose Mary hamwe n'abandi
tutashoboye kumenya.
Hari abibaza icyo bene izo ngendo zimariye rubanda bakavuga
bati ese ahubwo ayo mafaranga bayafashishije abanyabugesera bakareka kurisha
kubera inzara.
Ngurwo u Rwanda rw'intsinzi.