Nkuko byari bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru ko umuhanzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero, ubu noneho polisi y置 Rwanda imaze gutangaza ko ari yo yamufashe, ibinyujije mu kinyamakuru cya FPR cyandikwa mu cyongereza kitwa The New Times.  http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15692&a=76061

 

Kizito Mihigo mu maboko y段bisumizi bya FPR

Iyi nkuru dukesha icyo kinyamakuru ivuga ko Kizito Mihigo yafashwe, kandi ashinjwa hamwe n誕bandi 2 kubuza igihugu umudendezo, no gushaka guhirika ubutegetsi. We na bagenzi be bashinjwa ngo kuba bakorana na RNC ndetse na FDLR, ngo bakaba barimo gupanga uburyo bazajya batera ibisasu mu Rwanda. Abandi 2 bafashwe ni wa munyamakuru wa Radio ォ Amazing Grace radio サ, Ntamuhanga Cassien n置ndi witwa Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo z置 Rwanda.

Ariko se aba basore barazira iki

Amakuru Ikaze Iwacu imaze iminsi itohoza, ikimara kumva inkuru y置ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, avuga ko maneko za DMI zikimara kugeza za mberakuri zashimuswe i Kampala mu minsi yashize, zatangiye kubica urubozo, bakaba kandi barasatse za telefoni zabo, baza gusangamo nr za telefoni za Kizito Mihigo, bityo izo nkoramaraso zihita zifata icyemezo cyo guhita zimuta muri yombi. Aya makuru kandi akomeza avuga ko uriya Jean Paul Dukuzumuremyi, ngo yaba yarafatanywe ibikoresho bya gisirikari birimo, imbunda na grenades, ngo yagombaga gukoresha agaba igitero, ahantu muri Kigali. Umuntu yakwibaza, uburyo uyu Jean Paul yari gushobora kwinjiza intwaro mu Rwanda, akarenda agera i Kigali, kubera ko amakuru agera ku Ikaze Iwacu, avuga ko uyu Jean Paul Dukuzumuremyi, yari asanzwe atuye i Nairobi muri Kenya. Iri 訴tekinika rya DMI!