Amakuru agera ku
Ikaze
Iwacu aturutse mu bantu begereye cyane Jack Nziza aravuga ko ubu ari
mu bitaro, mu gihugu cya Kenya, aho yajyanywe ikitaraganya, kubera ko yari
arembye cyane. Aya amakuru akomeza avuga Jack Nziza yatangiye kurwara mu
mezi abiri ashize ubwo ngo yari asigaye ajya kwihagarika hakazamo
n’amaraso. Ku itariki ya 04 Kanama, 2014, yahise ajya kwisuzumisha mu
Buganda muri Kampala International Hospital, ariko ntiyaguma mu bitaro
ataha mu Rwanda. Nyuma y’iminsi mike yongeye kuremba, tariki ya 30 Nzeli,
2014, yashyizwe mu bitaro bya Roi Faysal i Kigali. Mu gihe yari muri Roi
Faysal ni bwo yarimo anagerageza gushaka visa ngo arebe ko yajya kwivuza
mu gihugu cya Israheli, ariko ku mahirwe make ya Jack Nziza, israheli
yamwimye visa. Nziza abonye ko Israheli yanze, yahise noneho asaba iyo
kujya kwivuriza mu Buhinde, ariko nayo yatinze kuboneka. Uku kutabona visa
yo kujya kwivuza hanze, byatumye uburwayi bwa Jack Nziza burushaho
gukomera, kubera ko muri Roi Faysal ntacyo bamumariye. Niyo mpamvu ku wa
gatanu tariki ya 17-10-2014, Jack Nziza yajyanywe byihuta cyane mu ndege
yihariye kuvurirwa muri Kenya mu bitaro byitwa Aga Khan University
Hospital, biri mu mugi wa Nairobi. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuga ko i
Nairobi Jack Nziza yashyizwe mu gice cy’abantu barembye cyane bikabije
(intensive care). Ayo makuru akomeza avuga ko Jack Nziza arembejwe cyane
na Cancer ya prostate ngo igeze mu rugero rwo hejuru cyane (advanced
prostade cancer), akaba nyine ariyo ituma yihagarika amaraso. Abazi
iby’ubuvuzi bavuga ko bigoye cyane ko Jack Nziza yazarokoka iki kirwara,
cyane cyane ko asanzwe anarwaye cya cyago cya SIDA, ni ukuvuga ko
abasirikari be mu mubiri basigaye ari bake cyane bikabije, ubwo rero
ntibizatangaze abantu vuba aha bumvise ko Jack Nziza, Kanyundo, dogiteri
Kandoyi yabaye amateka!!! Urupfu rwa Jack Nziza rushobora kuzabera bamwe
isomo ryo guhagarika kujya bacura imigambi yo kwivugana inzirakarengane.
Jack Nziza ubu ari kurwana n’ubuzima kandi niwe wari umaze iminsi akora
imigambi yo kwica perezida w’Uburundi, Petero Nkurunziza. ubu rero wabona
Imana ikoze igitangaza Jack Nziza akitaba Imana, Nkurunziza agihagaze,
maze tukongera tukavuga ngo: « URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO ».
Uwimana
Joseph
Ikazeiwacu.fr