Gervais Condo, Kanyarengwe mushya?
Abanyarwanda benshi cyane » bakomeje kugaragaraza impungenge baterwa no kugirira icyizere abagabo bane bashinze RNC, abo bakaba ari Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene, Karegeya Patrick na Gahima Gerard. Nk’uko Condo Gervais akomeza abisobanura, ngo iyo bakora mobilisation, abagize RNC bakomeza kubangamirwa n’uko « Abanyarwanda banyuranye kandi benshi » badatega amatwi ibyo aba bagabo bahoze mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi bavuga, ahubwo bagakomeza kubashinja ibyaha bikomeye !
Uretse ibyo Abanyarwanda bavuga muri rusange, Condo Gervais ashyira « abashinja » aba bagabo mu byiciro bibiri by’ingenzi . Ku ruhande rumwe hari Leta y’u Rwanda, ku rundi hari abafite amashyaka ya opozisiyo.
Icyiciro cya mbere: Leta ya FPR-Inkotanyi
Condo arongera ati : nyamara n’ubwo Leta ya Kagame ivuga ko bariya bagabo bane ari abantu babi cyane, ko ntawe ukwiye kubegera, twe dukwiye kurenga ububi bwabo tukareba ibitekerezo byabo n’inyandiko zabo gusa (Rwanda briefing), ngo umuti batanga ku bibazo by’u Rwanda ni mwiza , ngo uretse ko <b>ntawe ushaka kubatega amatwi!
Condo we aracyibwira ko politiki ari ibitekerezo gusa (idées désincarnées !) akiyibagiza ko mbere na mbere politiki ari « abantu bayikora », kuko ari bo tubona, tukiyemeza kubakurikira cyangwa kubareka bitewe n’icyizere tubafitiye. Hari aho Condo yaba yarabonye ibitekerezo byitemberera mu nzira byonyine bitari mu mutwe w’umuntu? Politiki iramutse ari ibitekerezo gusa byanditse mu mpapuro (Rwanda briefing), icyo gihe twayoboka IBITABO akaba ari byo bitubera abategetsi! Tuvuge se ko umusazi aramutse asaze akagwa ku ijambo, twayoboka umusazi ngo ni uko avuze ijambo ryiza ? Amagambo ntahagije, dukeneye Abalideri bagaragara kandi batari abicanyi n’ibisambo!
Icyiciro cya kabiri cy’abahamagarira rubanda kwitondera aba bagabo ngo ni abafite andi mashyaka ya politiki.
Iyo Condo ageze kuri bamwe mu bari mu mashyaka ya politiki ya Opozisiyo asya atanzitse, akabashinja ko bakunze gushyira imbere ibyaha byakozwe n’Abatutsi bashinze RNC ngo hagamijwe kubuza iryo huriro kugira abayoboke !
Condo Gervais yibwira ko kwibasira andi mashyaka ari byo bikuraho impungenge Abanyarwanda « benshi » baterwa n’ abashinze RNC!
Mu bwira bwinshi afite bwo gushinja ubusa andi mashyaka no gushinjura ba Shebuja, Condo agera aho akivuguruza bikabije :
None se niba RNC yarayobotswe n’amoko yose y’u Rwanda, igitera Condo kwirirwa avuza induru n’iki? RNC ifite kibazo ki, kandi nyine yarayobotswe n’Abanyarwanda ? Niyikomereze urugendo kuko yizewe n’abenegihugu bose! Byahe byo kajya !
Mu by’ukuri iyo Gervais Condo avuze ngo hari amashyaka agizwe n’Abahutu gusa, aba ashaka kumvikanisha ibintu bibiri bigaragaza agasuzuguro dukwiye kurwanya twivuye inyuma . Condo agendereye kwemeza Abanyarwanda :</p>
Ko Abahutu badafite uburenganzira bwo gukora politiki badahawe umugisha n’Abatutsi, ibi bikaba ari ka gatima k’ubugaragu kagikurikiranye uyu mugabo. Na none imvugo nk’iyi igaragaza rya terabwoba FPR yubakiyeho ingengabitekerezo y’ubumwe bw’abanyarwanda, aho Umuhutu ufite <i>“umushinga muzima “ (Le hutu qui réussit) agomba gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo acibwe intege, abeho mu butindi kandi atabuze ubushobozi bwo kugira icyo yakwigezaho ! None na Condo Gervais agize atya afata icyo gikangisho, akigira icye, mu nyungu z’abamutuma!
Ko ishyaka ritarimo Kayumba Nyamwasa, Theogene Rudasingwa, Patrick Karengeya na Gahima Gerard, nta Batutsi baririmo ! Bikaba bishatse kuvuga ko aba bagabo bashinze RNC bifata nk’aho ari bo “Batutsi bonyine bemewe” cyangwa se bakaba barahawe mandat yo kuvuganira Abatutsi bose! Bikaba na none bisobanuye ko nta mututsi muzima udashinjwa ibyaha bihanitse (ubwicanyi, ubunyoni,) ushobora kujya ahagaragara ngo akore politiki, avuganire abandi Batutsi ! Ni akumiro.
Iki gitekerezo cya nyuma, Gervais Condo agishimangira kurushaho iyo yikoma abatinyutse kuvuga ko, aho ibihe bigeze, politiki yazahura u Rwanda igomba gukorwa n’Abanyarwanda badafite ibiganza bijejeta amaraso!
Condo arabanza agashakisha uko yakwemeza ko nta munyarwanda utari igisambo cyangwa umwicanyi, ko twese turi kimwe, ko nta ntungane iturimo, bityo tukaba tudakwiye gutungana agatoki!
Ndetse kugira ngo Condo ateshe agaciro indangangaciro y’ubuziranenge, agera n’ubwo yemeza ko abo Baziranenge uwabashyikiriza Kagame ngo yababonamo inenge zikomeye ndetse akabashinja ibyaha bibacisha umutwe ! Aha rwose Condo yinyuzemo bikabije cyangwa se arashaka gusetsa Abanyarwanda! None se Kagame ni we “Nyirubutungane” abonye uruta abandi, ukwiye gucira Abaziranenge imanza? Kuba inkiko za Kagame w’Inkoramaraso zashinja ibyaha-mpimbano abatarabikoze sicyo kibahindura Inkoramaraso ! Kandi ako karengane kahawe intebe n’ingoma z’abicanyi niko kagomba gucika burundu! Igikenewe ni uko Condo yatwereka ko na bariya bane ariho avuganira, Kagame yaba yarabageretseho ibyaha batakoze! Gusa ubanza bizamugora kubyumvikanisha ababyiboneye n’amaso yabo !
Iyo Condo abonye ko ntaho ibyo kwita Abanyarwanda bose “abanyacyaha ku rugero rumwe” bishobora kumugeza, arasimbuka akemeza ko abo “Baziranenge” baramutse banabayeho, ngo ari abanyabwoba busa, ngo kwishyira hamwe ngo bakore politiki ishakira u Rwanda ibisubizo bikaba byarabananiye….bityo rero Abaziranenge bakaba bagomba guharira Inkoramaraso urubuga rwa politiki kuko arizo zitinyuka kwishyira hamwe
Ahari igitekerezo gikomeye Condo yari agendereye gutambutsa ni iki!
Condo Gervais asobanura (justifier) ubwicanyi bwakozwe n’ingabo ziyobowe na Kayumba Nyamwasa mu magambo yoroshye cyane:
Muri make, mu mutwe wa CONDO Gervais, ibyaha by’intambara (Crimes de guerre) ntibibaho, ngo mu ntambara umuntu yica abasivili uko yishakiye, nta kibazo…! Kuri we, kuba FPR yararimbaguye Abanyarwanda guhera taliki ya 1/10/1990, nta cyaha kigomba kuyibarwaho, habayeho “stratégie militaire” gusa!
Niba uyu mugabo ari mutaraga, umuntu yasuzuma neza ikintu nyakuri kimuvugisha amagambo nk’aya! Aravugishwa n’umutimanama we cyangwa ari muri “Mission impossible”?
Condo yararebye asanga abantu Abanyarwanda bakwiye kwigiraho ari Herodi n’Interahamwe :
Condo asoza yerekana ko, kugira ngo Kayumba atsinde intambara y’abacengezi, yagombaga kurimbura abaturage b’Abasivili bo mu Ruhengeri akoreheje kajugujugu ngo kuko bahaga Abacengezi ibiryo n’icumbi !
Ko Leta iyo ariyo yose ifite inshingano yo kurinda abaturage bayo b’Abasivili, ndetse ikaba yabavana ahari kubera imirwano ikabajyana aho bafite umutekano. Bityo kuba Kayumba wari ukuriye Ingabo z’igihugu yarafashe nk’umwanzi abaturage b’abasivili, akabarimbura kandi ari we wari ufite inshingano yo kubarengera, yarangiza akanabyigamba mu bitangazamakuru, ni icyaha gikomeye cyane agomba guhanirwa n’amategeko, haba none cyangwa ejo.
Ko Kayumba n’ingabo ze birirwaga bahimba “amakinamico” (simulation) ngo Abacengezi bateye ari ukugira ngo babone intandaro yo kurimbura abaturage b’Ababasivili batagira kirengera, kandi koko ibihumbi byinshi by’abaturage b’inzirakarengane ba Gisenyi na Ruhengeri baka baraguye muri iyo mikino mitindi !
Niba ibi koko aribyo Condo yita ubutwari cyangwa “stratégie militaire” irimo ubuhanga, Abanyarwanda ubwabo bazabihe agaciro !
Kuba Kayumba yaravugiye mu bitangazamakuru ko azacucuma Abanyaruhengeri kugeza bataye itama ryo kurwana: Condo ashyira iyo mvugo mu rwego rw’amagambo asanzwe yo guca umwanzi intege, ndetse akabigereranya n’amagambo yavugwaga n’abanyamakuru ba Radiyo Rwanda mu gihe cy’intambara ngo twa tunyenzi twose twari muri parike twaduhumbahumbye » Ngo nta mpamvu yo gukabiriza Kayumba, yariganiriraga! Condo azibarize abaturage b’Abasivili barokotse ibitero bye mu Ruhengeri nibo bazakubwira niba Kayumba Nyamwasa yariganiriraga koko!
Kuba Rudasingwa yaravuze ko batoraguye Kanyarengwe, ko Inkotanyi zahoraga zicenga Abahutu…..Condo we yemeza ko ntacyo bitwaye, ngo ntibishatse kuvuga ko abashinze RNC bazakomeza gucenga abo bacengaga ejo hashize ! Bityo kandi ngo Condo akaba yizera ko badashobora gusubira gukorana na FPR ngo kubera ko bivugiye ubwabo ko byasa n‘imbwa isubiye ku birutsi byayo! Nyamara Condo yirengagiza nkana ko hari ubwo imbwa isumbirizwa ikaba yasubira ku byo yarutse !
TWIBAZE TWISUBIZE: CONDO Gervais ari mu wuhe mukino?
Uyu mukino wa Condo na ba Shebuja si mushya! Ni umukino FPR yakinishije Kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga… kandi amaherezo y’abemeye kuba ibikinisho bya FPR twarayabonye.
Icyerekana ko ari umukino umwe ugikomeza ni iki ngiki: Kuki Abatutsi bo muri RNC babura ubutwari bwo kujya ahagaragara ngo bafate ijambo, bisobanure ubwabo ku byo bashinjwa, bagashuka UMUHUTU Condo Gervais ngo abe ari we wishyira imbere nka ka kaguru kugira ngo ajye gusobanura ibyo atumva ndetse atemera… bishatse kuvuga iki kindi? Harya ngo ushaka Abahutu abatuma Umuhutu? Ibihe byarahindutse!
Gushaka gusobanura ibidasobanutse (défendre l’indéfendable), nibyo bizatuma abadafitiye icyizere abashinze RNC bakigira? Mbese ubundi Condo arashya yarura iki? Na we se yasezeranyijwe kuzagirwa” Perezida w’u Rwanda nka Kanyarengwe, Seth Sendashonga cyangwa Pasteur Bizimungu? Abahutu batarenza amaso inda yabo baracyapfa!
Uko byamera kose, nk’uko Herodi azwi nabi uko amasekuruza azagenda asimburana, niko ubugome Kayumba yagiriye Abanyaruhengeri n’Abanyagisenyi ntawe uzabuza Abanyarwanda guhora babyibuka.
Uko Interahamwe zahaniwe ibyaha bikomeye zakoze byo kurimbura Abatutsi, ni nako Kayumba agomba guhanirwa ibyaha yakoze byo kurimbura Abahutu n’Abatutsi b’inzirakarengane.
Nk’uko ibyaha by’Interahamwe bitagira Kagame umwere, n’ibyaha bya Kagame na Leta ye ntibishobora kugira Kayumba umwere. Buri wese agomba kubazwa ibye, ku giti cye.
Nk’uko Interahamwe zizwi zidashobora kujya imbere y’abantu ngo zibasabe icyizere zitwaje gukora politiki yafatwa nko gushinyagurira abo zivuganye ni nako Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari bakwiye kwitondera imikino barimo yo gukina ku mubyimba abo bahekuye, ngo ngaha barakora politiki zidasobanutse kabone n’iyo Condo yacurika indimi karijana asobanura ibidasobanurwa!
Twamaganye abakora politiki yo kwitwaza Abahutu bagamije gusa kwikingira no gutwikira ubukoramaraso bwabo buzwi na bose.
Ushaka kubayoboka azabayoboke, ni uburenganzira bwe, ariko bareke kutujijisha ngo bafitiye Abanyarwanda gahunda nzima, ngo babafitiye ibisubizo….Niba ari bya bisubizo bya Herodi (Renard ; Fox ; Nyiramuhari) nyine sibyo u Rwanda rukeneye.
Twifurije amahirwe Kanyarengwe mushya, yenda azagera aho Abanyarwanda bamwumve, impungenge bafite kuri bariya bagabo zishire!
Nk’uko Condo abyifuza mu musozo w’ikiganiro cye “ukoma urusyo, akome n’ingasire!”Birakwiye. Uko Interahamwe zahaniwe ibyaha zakoze, n’abicanyi bahoze mu Nkotanyi nibacishe make babanze bakubitwe icyuhagiro cy’ubutabera! Umwicanyi wese ni inkoramaso yaba Umuhutu, yaba Umututsi. Kandi byaragaragaye ko politiki ikozwe n’Inkoramaso, nta kindi igeza ku benegihugu uretse “corruption” no kumena amaraso kurushaho! Ese hari uwabwiye Condo ko politiki nk’iyo ariyo Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe?