Uburyo Perezida Kagame yakoresheje umutungo
w’Igihugu kugura inzu y’ambasade y’uRwanda mu Bwongereza yarangiza
akayikodeshaho !!!!
Nk’uko twabibasenzeranyije mu nkuru zacu z’ubushize, ko tuzakomeza
kubagezaho za gihamya zerekana ukuntu Perezida Kagame akomeje gusahura
umutungo w’igihugu, noneho twashoboye kubona za gihamya zerekana
ukuntu yafashe umutungo w’igihugu akawuguramo inzu Ambasade ikoreramo,
yarangiza agategeka ambasade kuyikodesha.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemezako Perezida Kagame yafashe umutungo w’igihugu ajya kuwuguramo inzu mu Bwongereza ku itariki ya 21/10/2003, akoresheje sosiyete yitwa Colina Enterprise, ikaba yarayiguze kuri Bwana Bright Grahame Murray. Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye gihamya muri bubone kumugereka wiyi nyandiko, hamwe n’izindi tuzabagezaho ubutaha, yerekana ukuntu Perezida Kagame yatumye mwishywa we witwa Byusa afatanyije n’igikoresho cye akoresha mu bujura bwose aricyo Hatali Sekoko, bagana muri Panama aho bagiye kwandikisha sosiyete Colina kugira ngo bazayikoreshe guhisha ba nyiri inzu ambasade y’u Rwanda ikoreramo mu Bwongereza. Sosiyete ya Kagame Colina yanditse muri Panama, yaje kugura inzu iri muri parcelle nomero 120-122 Segmour place, London WIH INR London, bakaba barakoranye amasezerano y’ubuguzi nomero 432415, ahwanye n’amapawundi 1.825.000. N’ubwo inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame zagiye zikwirakwiza amakuru, avuga ko inzu yaguzwe na cyama, ariko ukuri nk’uko kugaragazwa n’izi za gihamya kwerekana ko kubera uburiganya no gushaka gukomeza gusahura umutungo w’igihugu bawuhisha mu mahanga, barinze kugana mu gihugu cya Panama ba mafia baturuka hirya no hino ku isi bakunze guhishamo imitungo yabo, kugira ngo nabo babe ari ho bahisha uwo mutungo mu mazina y’ibikoresho bya Kagame. Ikibabaje kurusha ibindi, ni ukuntu guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukodesha inzu ya Perezida Kagame, kandi ku kiguzi kiri hejuru k’uburyo ukurikije amafaranga bamukodeshaho, yakubaka cyangwa akagura indi nzu mu gihe gito cyane. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikaba yarategetswe gukodesha inzu y’umuherwe Kagame akimara kuyigura bitananyuze no muri Tender Board . Umufasha wa mwishywa wa Kagame Byusa, ariwe Pitchette Kampeta Sayinzoga, yagororewe kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’imari kugirango ajye abafasha kwishyura vuba inyemezabuguzi zabo zitandukanye. Dore ko baba babihisha k’uburyo twashoboye kumenya ko Tristar nayo yahimbye indi sosiyete iri mu mazina ya Crystal Ventures ikaba ariyo bagize umuyoboro wihuse wo gukoresha basahura isanduku y’igihugu. Ng’ubwo ubuhanga Umuvunyi mukuru Tito Rutaremera, yigeze kuvuga ko Prof Nshuti Manasseh ari umuhanga, dore ko inama atanga ifasha Perezida gusahura umutungo w’igihugu m’ uburyo bw’ubuhanga, k’uburyo byazanagora abazamusimbura nibura kuramira umutungo yagiye asahurira muri ayo mahanga. Muri ibi byose, umuntu yakwibaza niba umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta , umuvunyi mukuru , inteko ishingamategeko cyangwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga baba babizi. Akanibaza n’icyo baba barabikozeho kugira ngo nibura baramire umutungo w’igihugu . Johnson Europe
Dore gihamya z’uko ibintu byakozwe:
|