Umugi wa Rouen ugezweho cyane
muri iyi minsi ! Nyuma y’uko Bwana Twagiramungu Faustin umuyobozi wa RDI-Rwanda
Rwiza atangarije ko azakoresha ikiganiro mpaka ku wa 6 taliki ya 3
Nzeri 2011 ahitwa Saint Sever i Rouen, INYUMBA Aloysia na
we yafashe gahunda yo kuzagenderera uwo mugi taliki
ya 27/8/2011 ngo mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda
kuzajya gushyigikira Paul Kagame mu ruzinduko azagirira mu Bufaransa
taliki ya 12 -13 Nzeri 2011 ! Ni iki cyihishe inyuma y’ukuza kwa Aloysia
INYUMBA i Rouen mu buryo bw’igitaraganya ? Ese ubundi Inyumba Aloysia ni
muntu ki ?
Hari byinshi bizwi kuri Inyumba
Aloysia, reka tuvugemo bitandatu (6) iby’ingenzi :
(1) Inyumba
Aloysia mu buto bwe yari uwihayimana : yabaye mu muryango
w’Ababikira (sinshatse kuvuga izina ryawo ku mpamvu zumvikana!) , agiye
kuwuvamo, aterura isanduku y’uwo muryango, amafaranga
yose ayashyira FPR-Inkotanyi, ababikira barumirwa ! N’ubu ayo mafaranga
ntarayishyura ! Byumvikane ko atari imfura, si indakemwa mu mico no mu
myifatire ahubwo ni umujura !
(2) Ntabwo
yagize amahirwe yo kwiga amashuri. N’abanza ntiyayarangije ku buryo rwose atazi
no kwandika ibaruwa!!!! Nyamara ntibimubuza kuba Minisitiri…..uko
ayobora izo minisiteri nabyo ni urwenya gusa!
(3) Inyumba
Aloysia abarirwa mu banyamuryango b’ikubitiro ba FPR, yinjiyemo
abifashijwemo na Fred GISA RWIGEMA ubwe, kuko ahari yari yifitiye impano
Rwigema yateganyaga kuzabyaza umusaruro.Kagame na we aho afatiye ubuyobozi
bwa FPR yamukubise ijisho rurumirana, hari abemeza ko n'ubu bakiri incuti
magara , birenze igipimo...!
(4) Aloysia
Inyumba yahawe ubutumwa bwinshi muri FPR ariko ubwamuhesheje agaciro cyane
ni ukuzana (recruter) Kanyarengwe
Alexis mu Nkotanyi, akazibera CHAIRMAN w’igishushanyo. Muti
byagenze bite ?
Mbere y’uko Inkotanyi zitangira intambara yo
ku italiki ya 1/10/1990, Fred Gisa Rwigema wari uzi gushishoza yabonye ko
intambara nitangizwa n’Abatutsi gusa bizakururira ingaruka mbi zitagira
ingano Abatutsi bari mu gihugu, nk’uko byari byaragiye bigenda mu gihe
cy’ibitero by’inyenzi . Nibwo yigiraga inama yo gushaka Abahutu bazwi
bakwerekwa amahanga n’Abanyarwanda bityo ibitero by’Inkotanyi
ntibyitirirwe Abatutsi bonyine ahubwo bikagaragara ko ari Abanyarwanda
muri rusange badashaka ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana. Mu Bahutu rero
bari bakenewe, uw’ingenzi cyane yariKanyarengwe Alexis,
uyu musirikari akaba yari azwiho kwanga Abatutsi cyane , urwo rwango
rukaba rukomoka ku nabi yagiriwe n’Inyenzi ubwo zateraga mu Bugarama : ngo
zaramufashe zimukurura inyuma y’imodoka, akomereka bikabije mu mutwe,
umusatsi umushiraho ! Kuva ubwo ngo yari yarahize ko azumvikana n’Abatutsi
ari uko umusatsi we wongeye kumera ! Gusa yarinze asaza utongeye kumera !
Yari azwi rero nk’umuhutu w’intagondwa, nyamara aho ashwaniye na
Habyarimana yifuzaga guhirika ubutegetsi bwe ariko bugafatwa n’undi
muhutu, kuko Abatutsi bari inzigo kuri we.« Mission impossible »
yo kumutongoza ngo akorane n’Inkotanyi Rwigema yayihaye Aloysia INYUMBA!
Aloysia Inyumba ngo yagiye kureba Alexis
Kanyarengwe incuro ebyiri zose ! Ubwa mbere babonana, Aloysia yapfuye
kuvuga ibyo gukorana n’Abatutsi, Kanyarengwe yikoza mu bicu, ati mvira
aha washyano we, umusatsi wanjye nturamera ! N'ubwo ntumvikana na
Habyarimana, sinshobora gukorana n’Abatutsi kuko ari inzigo !Nuko
Aloysia arikubura , ataha amara masa ! Nyamara Aloysia ntiyacitse intege.
Yaragiye araryama ntiyatora agatotsi, abona ko carrière ye ipfuye kuko
Fred Rwigema atazongera kumugirira icyizere! Nuko ibitotsi arabicyaha,
arara apanga uko azabigenza ! Bwarakeye arongera agaba igitero kuri
Kanyarengwe, noneho aramutahana, amushyira Rwigema! Rwigema ngo yapfuye
kurabukwa Kanyarengwe mu bikingi by’amarembo, asohoka yambaye ikabutura,
barahoberana, aherako avuga ati « Ubwo tubonye Kanyarengwe ,
Habyarimana turamutsinze, birarangiye ». Kandi
koko ntiyibeshyaga ! Nizeye ko hakurya y’imva iyo, bashoboye guhura
bakaganira, bagahuzwa no kwemera ko baruhiye akamama, intambara batangije
ikaba yaroretse imbaga y’Abanyarwanda kandi yenda bo atari cyo bifuzaga !
Kuva ubwo Aloysia Inyumba yatangiye "carrière
politique" ishingiye ku ibanga rizwi na we n'abamukoresha gusa !
Ikibazo twese dukwiye kwibaza ni iki :
Aloysia Inyumba yakoresheje iki kugira ngo
arindagize Kanyarengwe bigeze hariya, amwinjize mu Nkotanyi ? Muri iki
gihe akoresha irihe banga kugira ngo ahume amaso Abahutu barangije kubona
akaga FPR yaroshyemo Abanyarwanda, maze babirengeho bongere birohe mu
menyo y'Izamarere ?
(5) Stratégie
ya Aloysia Inyumba, izwi nk’ishobora cyane Abahutu, iteye ite ?
Aloysia Inyumba ni « spécialiste
et professionnelle du mensonge » ; umunyakinyoma kabuhariwe . Iyo
agiye kubeshya ntahumbya ingohe, aragucurika ntusobanukirwe :
*Iturufu rikomeye rya Aloysia Inyumba riri
mu IJWI rye : Uriya mugore afite RUKURUZI mu
ijwi, iyo akuvugishije uri umugabo, wumva ukeneye gukomeza kumwumva n’iyo
waba ubona neza ko ariakaryarya kariho kagushora mu
bishuko! Intege ziracika ukabura uko wamwima amatwi !
*Intambwe ya mbere : Aloysia
Inyumba agusanga iwawe, akakuguyaguya, akakubuza amahwemo, akakwereka
ukuntu H.E (Paul Kagame) ari intungane cyane, akakumvisha
ukuntu FPR ari nziza by’agahebuzo kandi ko itavangura amoko , akagushyira
imbere y’amaso inyungu nyinshi uzakura mu kuyinjiramo no kuyikorera,
akaguhisha imigambi mibisha y’abayobozi ba FPR , n’iyo FPR yaba
yarakumariye abawe akakwumvisha ukuntu icyiza ari uko wabirenzaho uruho
rw’amazi…. nuko akakwinginga akomeje ngo wemere gukorana nayo. Iyo uri
umunyanda nini utareba kure, uhita wemera ukajya iyo bakujyanye,
wazagerayo ukumirwa utagishoboye kugaruka inyuma, waba uri uwicwa ukicwa,
bakagutabika ntihagire ukuririra ! Ingero z’abahaguye ni nyinshi !
*Intambwe ya kabiri : Iyo
ugaragaje ko ufite impungenge, Aloysia asohora iturufu ijya ikora kuri
benshi : AGATWENGE !
Buriya rero rwose uriya mugore afite ukuntu
agusekera neza, wakomeza kumwitegereza , ugatwarwa, ntuzamenye igihe
watereye ubwenge, ugafata ikaramu n'urupapuro ugatangira gusinyira
ibizagukoraho ! Ugahaguruka ugashogoshera ngo ugiye gukorana na Kagame :
iyo amaze kugukoresha ishyano (kugambanira abandi !)asigara
akureba nk’igikatsi, akagucira mu ngarani , cyangwa
akagufata nk’ umwanda wa wundi utabwa mu musarani ! Si
Kagame ubwe ukunda kubitukana ?
Intambwe ya 3 :
Iyo unangiye umutima ukanga kwemera ibinyoma bye, Inyumba Aloysia asohora Jokeri simusiga : yicara
hasi akarira, akamwira kakamurenga, agahogora ndetse akenda kuvamo umwuka! Wabona
agahinda (théâtre !) k’uwo mwana w’umukobwa w’amaribori n’uburanga
bwahebuje karushaho kwiyongera, umutima ukavumera, impuhwe zikagusaba,
ugahaguruka ujya kumuhoza ! Wamara kurambika umutwe we ku gituza cyawe, na
we si ukukorohera ukagirango ni ibaba ufashe mu ntoki, ugashyira
mu gaciro , ukabona
rwose ko nta mpamvu n’imwe ufite yo gukomeza gushavuza icyo kiremwa
kikwifuriza ibyiza gusa! Intwaro ukazirambika hasi, ukima
amatwi ubwenge bugukemera bukubwira ko ugiye kwiroha mu rwabayanga,
ukamwoma mu nyuma, akakujyana iyo we azi, wowe utazi na busa. Waba
umunyamahirwe ukazikurayo wiruka, utahasize agahanga ! Abanitseyo amenyo
ntibagira ingano ! Aho niho Abahutu benshi bashiriye, muri ya naïveté itagira
rutangira bihariye ! Na Kanyarengwe w’umukurankota ntiyahasimbutse :
twibuke ko icyo gihe Aloysia Inyumba yari akiri agakobwa gato, ubumara bwe
bwari bugifite ubukana bwose !!
Uyu ni Kanyarengwe na
Inyumba !
Abahutu murarye muri
menge !
Iki kigusha kizabamarira
ku icumu !
Si benshi bashoboye gusimbuka imitego y’uyu
mutegarugori ! Ntacyo
atinya, ntawe adatinyuka, yaba Imana ndetse n’abantu! Ubwo bubasha
yifitemo bwamugize inshuti magara ya H.E. Aho bamariye gufata ubutegetsi,
Aloysia yahawe imirimo myinshi irimo kuba Ministre. Ariko nyuma, yaje
kugira ikibazo gikomeye, akurwa ku buminisitiri agirwa SENATERI gusa,
bivuze ko yari akuwe ku ibere ! Mu by’ukuri icyatumye
bamukanda bigeze aho ngo ni uko bari bamaze gutahura ko hari icyo
yabeshyeho mu mwirondoro we! Baje kuvumbura ko ALOYSIA Inyumba ashobora
kuba ari UMUHUTUKAZI, kandi ni ko biri. Uko yakora kose,
uko yakwicisha abandi kose kubera kwikunda no gushaka amaramuko, Aloysia
INYUMBA ni umuhutukazi, mu nyandiko itaha tuzabereka ibimenyetso simusiga,
biherekejwe n’amafoto !Tuzagerekaho n’amafoto amugaragaza igihe yari
akihishe mu babikira!
Aloysia si Abahutu arindagiza
gusa, n’Abatutsi arabacurika kakahava! Ikimenyimenyi ni uko yashoboye
gucengera Abatutsi b’indobanure, akinjizwa mu mabanga akomeye, bakamufata
nk’uwabo ! Iyo agiye kuvuga Fred Rwigema amubwira abakundaga iyo ntwari,
ugira ngo ntiyigeze amenya urwo yishwe ! Cyakora hari ubwo yigeze
gutinyuka numva aravuze ngo “Iyo Rwigema adapfa, ibibazo
Urwanda rufite ubu ntiruba rwarabigize”! Mu byerekeye
kwiyoberanya, Aloysia Inyumba ni intagereranywa ! Reka twizere ko umunsi
umwe agatimanama kazamukubita agashyi ,agahinduka, aho gukomeza gukorera
Agatsiko kagiye kumara Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi), agahindukira
akigarika abamushora mu bugizi bwa nabi cyangwa se nabo akabatamika kuri twa
tuzi tugiye kumara inzirakarengane zitemeye gutiza umurindi
ingoma ngome!
Ariko rero ubu baramumenye,
basigaye bumuha ubutumwa bakamuha n'umugendaho amuneka kugira ngo barebe
ko atagambana na bene wabo b'Abahutu! Iminsi ye yo kuba igikeri,
isazi, useless...iregereje! Ba Nziza bazamukanda asandare!
Kuba HE yarongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri, akamusubiza ku
ibere, si urundi rukundo ni uko hari havutse ikibazo gikomeye, hakaba
hakenewe za ngufu yihariye!
(6) Ikibazo
cyatumye Aloysia Inyumba bamwibuka kandi Kagame yari yaramaze kumushyira
muri “poubelle “nk’ibishingwe, ni ikibazo cy’abiswe IBIGARASHA. Nyuma
y’uko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagaragaje ubushake bwo guhaguruka
bagasakuza, bakamena amabanga yerekeye ubugome bw’Ingoma y’Agatsiko, bagamije
kwigarurira Abahutu no kubasaba kwisuganya ngo bafatanye kurwanya Kagame, Inyumba
Aloysia yahawe ubutumwa asanzwe afitiye ibanga, bwo kujya gutongoza
Abahutu bari hanze y’igihugu, cyane cyane Abanyaruhengeri na Gisenyi
bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana, ngo abibagize ibibi FPR
yabakoreye, abahindure intore za Kagame, wa wundi wabarashe
akabicira ku bamara, akabapfakaza, akabagira incike, akabakomeretsa,
akabagira ibimuga. Aloysia ntahwema kuzenguruka amahanga yereka Abahutu
ubwiza bwa HE, abasezeranya gusubizwa imitungo yabo iri mu Rwanda, gukurwa
ku malisiti y’abakoze jenoside, guhabwa imyanya mu butegetsi I Kigali,
guhabwa akayabo k’amafaranga….mu gihe baba bemeye kutisuganya ngo
bahangane na Kagame no kudakurikira Kayumba Nyamasa na bagenzi be !
Benshi mu Bahutu Aloysia
yatumweho bafatiwe muri wa mutego twavuze haruguru nk’udushwiriri! Urugero
twatanga ni nk’uriya mukwe wa Habyarimana Yuvenali ari we Eugene
Ndahimana wamaze gusogongera ku buvundero bwa Aloysia Inyumba
akihanukira agatanga itangazo rivuga ngo Kagame (wishe
sebukwe,perezida Habyarimana) ni umuntu mwiza cyane! Nta
soni? Yooo! Abahutu byararangiye kabisa ! Buriya se hari ahandi yari
aduhishe?
Umwanzuro
Ubwo Kagame ari mu bibazo
bikomeye kuko amahanga yahoze amushyigikiye agenda amukuraho amaboko ku
mugaragaro, Aloysia abonye ikiraka cyo kongera kwiruka mu Bahutu, ngo
abarindagize, basubiranemo, bahane amarozi, bibagirwe ibyo kwishyira hamwe
no guharanira uburenganzira bwabo !
Ndasaba Abanyarwanda batuye
ROUEN ko mwarya muri menge! Aloysia aje Rouen kubabuza kuzitabira
ikiganiro cya Faustin Twagiramungu kuko akeka ko azabasaba kwishyira hamwe
mukazajya I Paris kwamagana uruzinduko rw’umwicanyi Paul Kagame.
Aje kubacurika no kubacuranura
ngo mwemere kuzahaguruka mukajya gushyigikira umunyagitugu Paul Kagame
kugira ngo adakorwa n’ikimwaro imbere y’Abafaransa!
Aje kubatongoza ababwira ko
Paul Kagame yifuza kubonanira na Diaspora hano Iwacu ROUEN, ngo ni
umugisha tuzaba tugize da, wo gukora muri izo ntoki zijejeta amaraso
y’abacu! Dukwiye kumumenyesha ko Paul Kagame natinyuka kuza I ROUEN
inkweto zose tuzaba twambaye(muzambare izirimo imisumari ikarishye!)
tuzazimwohereza mu maso kugira ngo tumugaragarize ko tudashyigikiye na
busa politiki ye mpotozi yo gufungira ubusa intwari Ingabire Victoire ,
Bernard Ntaganda n’abandi!
Nta kigomba kutubuza kuzajya I
Paris taliki ya 12 mu myigaragambyo simusiga yo gusaba ko Ubutabera
mpuzamahanga bwafata Kagame n’abambari be bafatanije gutegura no gushyira
mu bikorwa Jenoside yakorewe ABAHUTU muri Kongo.
Bityo rero, nimwime amatwi UMUSHUKANYI Aloysia
Inyumba, icyo we yita “inama nziza” abagira ni ikinyoma
kigamije kuboreka! Ngaho nimwicare mubarure abashutswe ngo bagiye
gufatanya n’Agatsiko kubaka igihugu maze mumbwire aho babarizwa ubu: ni mu
kuzimu, muri 1930, portés disparus, mu buhungiro! Abitwa
abanyamahirwe kurusha abandi bafungishije ijisho kandi nyamara bitwa ngo
bafite imyanya ikomeye mu gisilikari no muri Leta, ni ab’umurato
nk’amashusho y’ibumba, babuze n’uko basohoka ngo bakize amagara yabo!