NYAMAGABE : Abaturage bahawe imbuto y’intoryi yera intobo

Thursday 9 December 2010

 

Abaturage bahinga mu gishanga cya Muzirantwago mu murenge wa Cyanika baheruka guhinga imbuto y’intoryi nyamara mu gihe izi mbuto zakuraga zatangiye kweraho ibintu bimeze nk’intobo zo mu bihuru.

Nk’uko aba baturage babivuga, ngo izi mbuto bari bazihawe muri gahunda ya leta yo gufasha abaturage kubona imbuto z’indobanure.

Guha abaturage imbuto z’indobanure ni imwe muri gahunda leta yafashe yo kugabanya ubukene no kuzamura umusaruro w’abaturage. Ibi bikorwa abaturage mu duce tunyuranye tw’igihugu bahabwa imbuto bivugwako ziba zakoreweho ubusahakashatsi. Abatanga izi mbuto ubundi bakaba bavuga ko aba ari imbuto za kijyambere, zera byinshi ugereranyije n’izisanzwe kandi zidapfa kurwara.

N’ubwo izi mbuto kenshi ngo ziba zasuzumwe ku buryo bwimbitse, rimwe na rimwe hari ubwo abaturage bahabwa imbuto y’igihingwa runaka nyamara ntabe aricyo basarura.

Abahinzi b’igishanga cya Muziratwango mu karere ka Nyamagabe bakaba bavuga ko bababajwe cyane no kubona bahabwa imbuto nyamara yagera igihe cyo kwera ikera intobo kandi bari bazi ko bahinze intoryi.

Umwe muri aba bahinzi utarashatse ko izina rye ritangazwa agira ati : “Abagoronome baraje baduha imbuto batubeshya ngo ni intoryi, tugiye kubona tubona ari intobotobo. Hari icyo twasaruye se? ”

Afite uburakari bwinshi, undi muturage yongeyeho ati : “Cyakora aba bagoronome batubeshye nabo ntibagarutse, iyo bagaruka abaturage baba baraberekanye, yaraduhunze”

Nyamara n’ubwo abaturage bashyira mu majwi abagoronome, ngo izi mbuto zatanzwe n’ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabyo (RHODA). Umuyobozi w’iki kigo Ndambe Nzaramba avuga ko rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ry’iyi mbuto ari we wakoze amakosa.

Ati : “Rwiyemezamirimo niwe watanze imbuto zitari iz’intoryi. Ba rwiyemezamirimo bo banabikora babizi kuko kenshi usanga badafite ubushobozi, bakazana n’ibyo batatumwe”

Nzaramba akomeza avuga ko ba rwiyemezamirimo nk’aba hari amategeko abahana, nko gukumirwa ku masoko ya leta bitewe n’uburemere bw’amakosa bakoze. Uyu wari watanze iyi mbuto we ngo akaba yarategetswe kwishyura amafaranga yose yari yahawe atsindira iri soko.

Iyi si yo ncuro ya mbere abaturage bahabwa imbuto nyamara ntizere ibyo bahinze. Mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’ihinga cy’umwaka wa 2010, hegitari 100 z’ibigori zapfuye ziteze mu karere ka Muhanga nako ko mu ntara y’amajyepfo nyuma y’aho abaturage baherewe imbuto itajyanye n’imiterere y’akarere kabo. Icyo gihe abafite ubuhinzi mu nshingano bakaba baravuze ko ibi byatewe n’uko abahinzi bari bahawe imbuto yera mu misozi migufi kandi baragombaga guhabwa iyera mu misozi miremire. Uretse aba, abaturage bo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye na bo baherutse guhabwa imbuto ya soya, irarabya nyamara ntiyazana intete.

Cyprien Ngendahimana