IMPANDA: BANYARWANDA AHO GUKOMEZA MUTABAZA AHUBWO NIMUTABARE!

14 novembre 2014

Amakuru

Hashize iminsi myinshi abanyarwanda batabaza, basaba ko hagira abantu biyumvamo akanyabugabo, bakabatabara, ariko iyo urebye usanga byarabaye aka wa mugani uvuga ngo  » AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE« . Ubu igihe kirageze ko abanyarwanda bahora bicwa, bafungwa, bumva ko nta wundi uzabatabara uretse bo ubwabo.

Slide3Hari abari buvuge ngo ibyo ni ukwirarira, ariko bavuga bagira, nta kundi byagenda kubera ko nta wundi uhangayikishijwe n’ubuzima bw’abanyarwanda uretse nyine abo banyarwanda ubwabo. Si Amerika izadukiza FPR n’abicanyi bayo, si Union Européenne izabidukorera, nta nubwo ari ONU, ahubwo ni twe bana b’u Rwanda tugomba kwiremamo imbaraga zo kwibohora ingoma mpotozi ya FPR-Inkotanyi, nituve muri « ETAT DE REACTION ».

Muri urwo rwego Ikaze Iwacu irabagezaho ubutumwa bw’impanda ihamagarira urubyiruko rw’abanyarwanda, kwivanamo ko hari abandi bantu bazabatabara. Ubu butumwa tubukesha Jean Paul Romeo Rugero. Nimwumve ubwo butumwa yageneye abanyarwanda bakandamijwe na FPR-Inkotanyi:

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.fr