Inkongi
z’umuriro zirakataje mu mugi wa Kigali. Ubu noneho inkongi zigeze i Nyabugogo
tutibagiwe n'i Nyamata.
Amakuru aturutse i Kigali aravuga ko ubu ikirere cya Nyabugogo cyabuditse
igicu cy’umwotsi, kubera inkongi zibasiye zimwe mu nzu z’ubucuruzi. I Nyamata
naho ngo bwarakeye biba uko.
Umuriro uri gusabira
Inzu yahiye ngo iri
hafi y’umuhanda uzwi nka Poids Lourds, ikaba ari iy’umuherwe
witwa Nyirandoli Alphonsine; amaduka atanu akaba ariyo yafashwe
n’inkongi, kandi ngo umuriro ukaba waturutse mu bubiko bwa za matelas.
Abantu bahuruye, ariko bafite ubwoba
Ku italiki ya 9/07/2014 nibwo amaduka 2 yafashwe n’inkongi mu mujyi rwa
gati wa Kigali mu gace kitwa quartier Matheus, umuyobozi w’umujyi wa
Kigali Fidèle Ndayambaje yashyize mu majwi umuriro w’amashanyarazi, avuga
ko ayo maduka yahiye atazasanurwa ahubwo azimurirwa ahandi ! Aha
twakwibaza niba kwimura amaduka aho yari ari agashyirwa ahandi ariko
kwirinda inkongi z’umuriro ! Bukeye bwaho Ministre w’intebe yasohoye
amategeko yo gukumira inkongi mu gihugu ; ese ayo mategeko yateguwe ryari ?
Ese aho ntibimeze nka cya cyegeranyo cy’amatora yo Rwanda gikorwa mbere
kikabikwa mu mashini bagategereza umunsi w’amatora kigahita gitangazwa ?
Ku cyumweru taliki ya 13/07/2014 igaraji yo mu mujyi wa Kigali yafashwe
n’inkongi y’umuliro, bukeye bwaho madamu Mukantabana ateranya abanyamakuru
ababwirako buri rugo mu Rwanda rutegetswe kugira za kizimyamwoto nto
ebyiri, muri iyo nama hatangajwe ko amabwiriza ya Ministre w’Intebe agomba
gushyirwa mu bikorwa kandi utazayubahiriza azahanwa n’itegeko rihana
abantu batubahirije amabwiriza ya Leta. Mukantabana yavuzeko ntarwitwazo
ko abantu bakennye ko byanze bikunze bagomba kugura utuzimyamuriro ! Mu
gihe yari amaze kubonana n’abanyamakuru ejo ku italiki ya 14/07/2014 nibwo
mu ma saa cyenda z’amanywa inganda 2 ziri mu mujyi wa Kigali zahise
zifatwa n’inkongi y’umuriro !
15 juillet 2014
Nyuma y'inkongi mu magereza ya Gitarama na Gisenyi, y'amaduka yo muri quartier Mateus i Kigali, yo muri quartier industriel ku Kicukiro ahahiye inganda zisya ibigori