Kuva leta ya FPR yatangira gushushanya umugi wa Kigali bundi bushya, Kagame na ya sosiyete ya FPR Crystal Ventures, biyemeje kuzigarurira ibibanza byose biri mu gace kegereye inzu ya Kagame yitwa City Tower, akaba ubu ari yo nzu ndende cyane mu mugi wa Kigali. Ba nyiri amaduka asanzwe ahakorera, basabwe inshuro nyinshi kwimuka, baranangira, ndetse hari n’abo basenyeye ku ngufu, ariko biba iby’ubusa, none ubu hari gukora ingufu z’inkongi z’imiriro.
Banze kwimuka ku neza, nibura bakajyana utwabo, none babuze byose nk’ingata imennye! Cyokora nibihangane, kubera ko nta n’umuntu uri bubatabare. Bimaze kugaragara ko mu Rwanda, abantu basa naho bamaze kwakira, kwicwa, kurenganywa, gufungwa, nk’ibintu byemewe mu buzima busanzwe. Ariko birababaje.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
9 juillet 2014
Amakuru