Aya manama atabarika akorwa buri munsi muri Afrika yagiye yibazwaho byinshi:Ikibazo
cy'ingenzi kikaba "Kuki nta musaruro ufatika Afrika igeraho nyuma
y'izi nama ziba zatwaye akayabo k'amadolari yagombaga gukoreshwa mu mishinga
yo guteza abaturage imbere mu bikorwa bibaha ubuzima buzira umuze nko kubaha
amazi meza?"
Abibaza gutyo rero barebe kuri aya mafoto yafatiwe i Kigali mu nama ya BAD
aho abari baje mu nama bose wagirango baraye inkera cyangwa bafashwe na wa
musinziro waduka mu nkoko!!!Aba baje bapfunyikiwe akayabo k'amadolari
n'ibihugu byabo cyangwa imiryango bakoramo bari buve hariya nta n'umwe
wumvise ibyahavugiwe!
Icya ngombwa kuri bo ni utudolari bakuramo ubundi bakajyana ibipapuro
umurundo byitwa" imyanzuro
y'inama ya bad yabereye i Kigali kuva 22 kugeza 23/5/2014" bagera
iyo bajya bakabijugunya mu kabati bagategereza indi nama izaba umwaka
ukurikiyeho ngo bajye kwibonera utudolari, akayoga keza n'ibindi ntashyira
kuri uru rubuga!!!!! NGIZO za VISION 2020 Mama shenge !!!!
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi
|