Inyerezwa muri Ambasade i Paris na Addis
ˇ Perezida
Kagame yasabye iperereza
ˇ Bihozagara, Ngoga, batunzwe agatoki
ˇ Bamaze kwitaba Pariki
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba ko hakorwa
iperereza: Uzaba umwere ni ibyo.
Amaze kubona ibimenyetso bihagije ku micungire mibi y'umutungo muri za
Ambasade z'u Rwanda mu bihugu bya Ethiopia no mu Bufaransa, Perezida wa
Repubulika Paul Kagame yasabye ko hakorwa iperereza ricukumbuye muri izo
Ambasade zombi. Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 09/02/2005 yafashe icyemezo cyo
kohereza intumwa zo kujya gukora iryo perereza muri izo Ambasade zavugwagamo
imicungire mibi y'umutungo.
Izo ntumwa zahagurutse i Kigali ari eshanu zibanza muri Ethiopia, zihava
zerekeza mu Bufaransa zifite inshingano zo guperereza ku isahurwa
ry'ibikoresho bya Ambasade ya Ethiopia, kureba icyatumye compte (Bank account)
y'Ambasade ya Addis Ababa ifungwa kandi Leta yohereza amafaranga buri gihembwe
no kureba impamvu inzu ya Ambasade ya Paris iva kandi amafaranga yo kuyisana
yaroherejwe. Izo ntumwa zakoze iperereza zivumbura byinshi nk'uko raporo
Imvaho Nshya yabonye ibigaragaza. Muri Ethiopia izo ntumwa zasanze uwari
Ambasaderi Pascal Ngoga yaratahanye ibintu byabaga mu nzu ya Ambasade kuva ku
mashuka ukagera kuri Computer/Ordinateur. Ibi nk'uko raporo ibyerekana
byemejwe n'abantu batandukanye kandi babizi bihagije harimo na Sosiyete y'ubwikorezi
PACKTRA yapakiye ikanatwara imizigo ya Ngoga.
Kuri Telefone twabajije Ambasaderi Pascal Ngoga uko byagenze. Ambasaderi Ngoga
yatubwiye ko atatangariza mu kinyamakuru ibikubiye muri raporo abwira
umunyamakuru ko yabaza abakoze iyo raporo, yongeraho ko yizera ko abo bayikoze
nawe bazamubaza. Twabajije muri Parike batubwira ko ari Ambasaderi Ngoga ari
na Ambasaderi Bihozagara bamaze guhamagarwa bakaba baritabye ndetse bagakora
n'inyandiko mvugo.
Raporo yerekana
ko Ambasaderi Ngoga yirengagije nkana ibyo yakoze kuko ku wa 6/8/2003
yandikiye Umujyanama wa mbere, Bwana Banduhije Pierre agira ati : " buri
mu Dipolomate ugiye mu nzu asinyira ibyo asanze mu nzu n'ibyo asizemo iyo
agiye ". Umukozi wo mu rugo witwa Salomon Behairu yerekanye aho
ibintu byakuwe n'uburyo hashyirwagamo ibishaje hagamije kujijisha. Ikindi
cyagaragaye kandi cyari mu byo ziriya ntumwa zari zagiye kureba ni Konti ya
Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia yafunzwe. Ambasade y'u Rwanda Addis yari
isanzwe ifite Konti eshatu.
Tariki ya 13/01/2005, urukiko rwa Addis Ababa rwatanze icyemezo gifunga konti
ishyirwaho amafaranga akoreshwa mu mirimo ya Ambasade, ibyo kandi byakurikiye
ikirego cyatanzwe na Sosiyete ishinzwe amazu akodeshwa aho irega Ambasade y'u
Rwanda ko yanze kwishyura amafaranga y'ubukode bw'amazu, ibirarane hamwe n'ibihano
by'ubukererwe bingana n'amadolari 82,501.73 ahwanye na miliyoni mirongo ine n'indwi
mu mafaranga y'u Rwanda.
N'ubwo uyu mwenda ari munini igitangaje nk'uko raporo ibyerekana, ni uko nta
na rimwe Leta y'u Rwanda itigeze ireka kohereza amafaranga y'ubukode bw'amazu
n'ay'indi mirimo inyuranye ya Ambasade kuva mu w'1999 kugeza kuwa 14/01/2005.
Tariki ya 18/11/2002 Ambasaderi Ngoga Pascal yanditse asaba amadolari asaga
ibihumbi cumi na bitanatu (16.828) yo kwishyura ibirarane n'ibihano
by'ubukerererwe. Ku ya 23/01/2003 yohererejwe amadolari nk'uko yari yayasabye
bikaba bigaragazwa n'urupapuro rwo kwishyura n° 12/0194 rwo ku wa 23/01/2003.
Ayo mafaranga nk'uko raporo ibyemeza ntiyishyuwe icyo yasabiwe. Icyaje
gutangaza ni uko Bwana Bahunde Pierre, Umujyanama wa mbere, yongeye kwandika
ibaruwa n°ARA/293/16.04.21/2 yo ku wa 02/06/2004 yandikira MINAFFET asaba
amadolari 45,870.09 ugeraranije angana na 26.145.900 Frw yo kwishyura
ibirarane by'ubukode bw'amazu n'ibihano by'ubukererwe, ngo bitaba ibyo
abashinzwe amazu akodeshwa bakarega Ambasade mu nkiko. Ibi ngo byatunguye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga (nk'uko bigaragara mu rwandiko yanditse)
ahita yandikira Ambasade asaba Ngoga Pascal ibisobanuro kuri ibyo birarane
agira ati : " Ntibyumvikana ukuntu hakiri ibirarane bingana n'ariya
madolari mwishyuza kandi nta gihembwe na kimwe Ambasade itohererejwe
amafaranga ya ngombwa yo gukoresha, haniyongeraho ayasabwe y'ibirarane.
Hagati ya Nzeri 1999 n'Ukuboza 2000 ibirarane byariho icyo gihe byanganaga n'amadolari
47,541 byagomba kuba byishyuwe kuko ku ya 11/02/2002 Ambasade yari yohererejwe
amadolari 98,456 ugereraninyije ahwanye na 56.119.920 Frw yo kwishyura
ibirarane ndetse hagasaguka amadolari 50,915. Amafaranga Ambasade yinjije ava
muri Visa, Passport n'ibindi angana na 25.825.014 Frw yakoreshwaga na Ambasade
aho kuyashyira kuri Konti yari agenewe. Ikindi Pascal Ngoga ashinjwa nk'uko
Imvaho yabibonye ni Telefoni ya Madamu we yishyurwaga na Ambasade binyuranyije
n'amategeko.
Hari na none amadolari yarihaga mu amashuri angana na 46,666.73 cyangwa
miliyoni 26 n'igice mu manyarwanda yarihirwaga abana batazwi kuko abe ari
bakuru biga muri Kaminuza kandi bishyurirwa na MINEDUC. Hari n'ayo yagiye
arihira abana be amatike y'indege kandi akoresheje amafaranga ya Ambasade mu
gihe yari azi neza ako binyuranyije n'amategeko. Ambasaderi Ngoga na none ngo
yakoraga ingendo ndende mu ndege mu gihe habaga hari inzira ngufi igera aho
yabaga ajya. Ikindi na none Ambasaderi Ngoga ngo yari afite abakozi babiri n'abazamu
batatu mu gihe yari yemerewe umwe gusa.
Ku wa
18/11/2002 Ambasaderi Ngoga yandikiye MINAFFET asaba amafaranga y'imperekeza
y'umukozi arayahabwa nyamara uwo mukozi ntacyo yabimenyeho kandi ntiyasezerewe
aracyakora.
Mu gihe cyo gutaha Ambasaderi Ngoga ngo yohererejwe amafaranga y'itike y'indege
ngo agendere mu rwego ruciriritse nk'abandi ba Ambasaderi ategeka Ambasade
kumwongereraho kugira ngo we na Madamu bagendere mu myanya yo hejuru.
Ambasaderi Ngoga ngo yaba atarakoze raporo isoza ubutumwa mu mahanga n'ihererekanyabubasha
ry'umutungo kandi yari azi ko ariko bigenda ndetse yarabyandikiye n'abandi
bakozi.
Ambasaderi Jacques Bihozagara :
Ikigaragara kuri Ambasaderi Dr. Jacques Bihozagara, nyuma y'isuzumwa ry'inzandiko zinyuranye, n'ibitabo by'ibarura-mutungo, na nyuma yo kubaza abadipolomati n'abakozi batandukanye ndetse bikanemezwa na none n'ikipe yakoze iperereza, bigaragaza ko yacunze nabi umutungo yari ashinzwe bitavuze ko byatewe n'uburangare ahubwo yarabikoze ku bushake.
Ibi bigaragazwa n'uburyo yasesaguye umutungo wa Ambasade, ubwo MINAFFET yamwohererezaga amafaranga 255.138.83 Euros ( miliyoni 183.7 Frw) nk'uko yari yabisabye ngo hasanwe inzu Ambasade ikoreramo iri kuri 12 Rue Jadin, Arrondissement ya 17, ariko kugeza ubu ifite ikibazo cy'uko yasanwe ibice.
Nk'uko Laurent
Goudchaux wakurikiranye iby'isana ry'iyo nzu yavuze ngo ntibitangaje kuba inzu
ikiva kuko ibijyanye n'iby'amazi ntibyigeze bisuzumwa. Yavuze kandi ko mbere
yo gusana yatanze devi y' 222.441 y'amayero, Ambasaderi Jacques Bihozagara
akamutegeka kutarenza 153.731 y'amayero. Leta y'u Rwanda yohereje 255.138.63
Euros ( miliyoni 183.7 Frw) ayakoreshejwe mu gusana angana na 183.538.26 Euros
(miliyoni 132,1 Frw).
Ku bw'umwihariko, amafaranga yoherejwe yo gusana amazu, byagaragaye ko
yayashyize mu bindi atateganyirijwe bituma Leta itanga amafaranga y'ikirenga
yo gusana amazu ya Ambasade. Aha twavuga n'andi mazu abiri y'amacumbi y'ahitwa
COURDIMANCHE kuri km 40 uvuye i Paris Ambasaderi Jacques Bihozagara yasabye na
none MINAFFET amafaranga yo gusana ayo mazu yombi, nyuma iza kumwoherereza
angana na 36.587 y'amayero yaje kwiyongereraho agera ku 108.657,52 y'amayero (miliyoni
78,2 Frw), ayasannye amazu yombi asaga 66.723 Euros gusa (miliyoni 47 Frw).
Naho muri raporo y'isanwa ry'amazu y'u Rwanda mu Bufaransa yatanzwe na Dr.
Bihozagara, avuga ko amwe mu mafaranga yari agenewe gusana ayo mazu abiri
yayakoresheje mu kuriha ba avoka no kuriha ibirarane by'umusanzu w'Umugi n'ibindi.
Muri raporo Imvaho yabashije kubona bigaragara ko abacukumbuye ibitabo
by'ibaruramari babajije n'umukozi ubishinzwe, akerekana ko bakoresheje
34.799,20 Euros mu kuriha ba avoka n'abahesha b'inkiko mu manza z'abari
barabohoje amazu yombi, kuriha telefone n'umuriro nyamara ubu bifunzwe kubera
kutishyurwa. Kuri telefone ikigaragara ni uko Bihozagara yakoreshaga
amafaranga y'abanyeshuri (bourse) yabaga yabohererejwe na MINEDUC agaca muri
Ambasade.
Uretse ibyo
by'amazu, Dr. Jacques Bihozagara aravugwaho gutanga amasoko nta piganwa no
kutagisha inama bagenzi be bakorana mu gufata ibyemezo. Hari isoko yahaye
umugabo witwa Christophe B Arbuzynski kandi akamwishyura kashi aho kumwishyura
muri Banki nk'uko amategeko y'Ubufaransa abiteganya.
Mu nama ya Bureau Politique y'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida w'Umuryango
akaba na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yakomoje kuri ba Ambasaderi
bacunga nabi umutungo, Ambasaderi Bihozagara yahise asaba ijambo. Agiye
kwisobanura Perezida Kagame amubwira ko hari iperereza rigikorwa ati : " uwo
rizagira umwere nibyo ".
Yatumye Leta ijya mu myenda
Bwana Bihozagara yatumye Leta ijya mu myenda ubu ukabakaba 66.561.830 Frw, ibereyemo ibigo n'abantu banyuranye, ibi bigaragarira mu ibaruwa n° 214/05/02.05/EN/em yo ku wa 07/02/2005, Ambasaderi uriho ubu Ndagijimana yandikiye MINAFFET agaragaza ko Ambasade ifite ibirarane by'imyenda. Kuva ku wa 24/02/2005, mu biro by'Ambasade, za telefoni zose barazifunze kubera kutishyura ! Hasigaye telefone Mobile imwe gusa y' Ambasaderi.
Mu isesengura ryakozwe, biravugwa ko bitumvikana ukuntu Ambasaderi yagira imyenda ingana itya, mu gihe Leta y'u Rwanda yoherezaga amafaranga yo gukoresha buri gihembwe, ndetse MINECOFIN ikongeraho n'andi yo kuziba icyuho gishobora guterwa n'ihindagurika ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Uretse igice
cy'amafaranga 113.534,16 y'amayero angana n'ay'amanyarwanda asaga miliyoni
82.879.936 Frw yasagutse ku yari yagenewe gusana amazu, hari miliyoni
41.963.509 Frw yatanzwe na Sosiyete ebyiri z'ubwishingizi ku mazu Courdimanche
n'inzu y'Ambasade ikoreramo. Hari kandi amafaranga Ambasade ubwayo yinjiza mu
mirimo ikorera abayigana (Visa, Passport, n'ibindi). Urugero nko mu 2004,
Ambasade yinjije 23.907.273 Frw. Aya yose irengero ntirisobanutse.
Dr. Jacques Bihozagara yashoye Leta mu manza zitari ngombwa kandi zitwara
amafranga menshi, urugero ni nk'ayo Ambasade y'u Rwanda ibereyemo umwenda ba
avoka, waturutse ku cyemezo cyafashwe nawe angana n'amayero 11.527,58 kugeza
na n'ubu Ambasade iracyafite ibirarane muri URSSAF (isanduku yo kuzigama yo mu
Bufaransa) amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni makumyabiri n'enye (24.442.509
Frw). Kandi uko urubanza rutinda niko amafaranga yo kwishyura ba Avoka
yiyongera.
Ikindi Ambasaderi avugwaho ni uko ngo yaranzwe no gukabya mu gukoresha amafaranga menshi binyuranye n'ingengo y'imari, byagaragaye cyane mu ikoreshwa rya telefone ku buryo imyenda ingana na miliyoni hafi mirongo itatu (29.328.057 Frw). Byagaragaye na none ko yagiye akoresha amatike y'indege ahenze cyane.
Nk'uko
abamenyereye iby'amategeko bemeza, Jacques Bihozagara yanyuranyije n'ibiteganywa
n'itegeko n° 23/003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no
guhana ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo mu ngingo yaryo ya 3 igira iti :
" Abayobozi b'inzego za Leta, ab'Ibigo byigenga, ab'Amasosiyete n'ab'Imiryango
Itagengwa na Leta, bafite inshingano yo gushyiraho inzira zo gukumira ruswa n'ibyaha
bifitanye isano nayo ".
N'ubwo Imvaho ifite telefone ya Bihozagara inshuro zose twagerageje
twaramubuze kuko telefone yasaga n'ifunze cyangwa ari ahantu hatari réseau.
Christine Umutoni
Ambasaderi
Christine Umutoni wari Ambasaderi mu gihugu cya Uganda nawe yapakiye ibintu
byo mu nzu ya Ambasaderi abyuriza ikamyo bityo aza i Kigali arangije manda ye
muri icyo gihugu. Nk'uko Imvaho Nshya yabibwiwe n'ababikurikiranye ngo i
Kigali babimenye hakiri kare batelefona i Kampala ngo ibyo bintu bifatwe. Niko
byagenze byafatiwe ahitwa mu Industrial Area bisubira aho byaturutse. Kubera
ko Ambasaderi yari yazanye urufunguzo byabaye ngombwa ko bamutumaho i Kigali
yohereza urufunguzo rwa Kontineri bityo ibintu bisubira mu nzu.
Ikindi kivugwa ni uko Ambasade ya Afurika y'epfo ariyo ishobora kuzagenzurwa
nyuma ya ziriya ebyiri.