ITEKA RYA PEREZIDA N°52/01 RYO KUWA 12/10/2006 RIHINDURA ITEKA RYA PEREZIDA
N°59/01 RYO KUWA 27/12/2005 RISHYIRAHO INDAMUNITE N’IBINDI BIGENERWA
ABANYAPOLITIKI BAKURU B’IGIHUGU


Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika,


Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kanama 2003 nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya 121 n’iya 201 ;
Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru
b’Igihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 7 ;
Dusubiye ku Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 3-1°, iya 4, iya 7-1°,
iya 8-1° n’iya 9-1° ;
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo;
Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24/5/2006.


TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE:
Ingingo ya mbere:
Ingingo ya gatatu y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 4 781 700Frw buri kwezi;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.000 Frw buri kwezi;
3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4. Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax,
internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha
gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi
hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta ;
7. Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose hagaragaye
ko bukenewe.
Ingingo 2:
Ingingo ya 4 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe ingana
n’amafaranga 3 434 642 Frw buri kwezi.
Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe ungana na 2 986 515 Frw buri kwezi.
Ingingo ya 3 :
Ingingo ya 7 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abandi
bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi
bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 847 608 Frws kuri Minisitiri na 1 774 539 frw ku
Umunyamabanga wa Leta ;
2. Indamunite yo kubunganira ku icumbi n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100.0000
Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw)
ku kwezi ;
5. Leta iha Misitiri n’Umunyamabanga wa Leta amafaranga 12 000 000 mu rwego rwo kumwunganira
kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
6. Ba Guverineri n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, bahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Ntara no
mu Mujyi wa Kigali, bakodesherezwa icumbi rifite agaciro katarengeje amafaranga 400.000 ku
kwezi;
7. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe batangiye
imirimo yabo ;
8. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya 2.500 na 3.000 cc, ku giciro ntarengwa
cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni
cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite
arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imikoreshereze
y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
9. Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha
iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.
Ingingo ya 4 :
Ingingo ya 8 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira:
Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 774 539 Frws na indamunite yo kubunganira ku icumbi
n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
2. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
3. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ ibihumbi ijana (100.0000
FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW)
ku kwezi ;
4. Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira
icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
5. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe batangiye
imirimo yabo ;
6. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ifite agaciro ka
20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw)
kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka
itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya
nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
7. Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka
guhera igihe atangiriye akazi.
Ingingo ya 5 :
Amafaranga avugwa mu ngingo ya 3-5° na 7° no mu ngingo ya 4-4° na 5° y’iri teka atangwa rimwe gusa,
kabone n’ubwo umukozi yahindurirwa imirimo.
Ingingo ya 6 :
Ingingo ya 9 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira :
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 280 984 Frws ku ba Senateri na 1 230 324 ku ba Depite
;
2. Indamunite yo kubunganira ku cumbi n’ibindi ingana na 137 851 Frws buri kwezi.
3. Amafaranga 50 000Frws buri kwezi yo kwishyura telefoni igendanwa
4. Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 1.500 na
2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali.
Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda. Buri
wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 325.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo
kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
5. Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite,
bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa buri wese
30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 7:
Kuba hari abandi Bayobozi bashyirwa ku rwego rumwe n’Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka, ntibivuga ko
bose bahabwa ibiteganywa muri iri teka, kuko indamunite zihabwa umukozi, zigenwa hadakurikijwe urwego
yashyizwemo ku buryo bw’icyubahiro ahubwo hakurikizwa uburemere bw’imirimo akora.
Ingingo ya 8:
Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi basabwe
kubahiriza iri teka.
Ingingo ya 9 :
Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranye na ryo zivanyweho
Ingingo ya 10:
Iri teka ritangira gukurikizwa guhera ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Agaciro karyo gahera ku itariki ya 01/01/2006.
Kigali, kuwa 12/10/2006
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Prof. NSHUTI Paul Manasseh
(sé)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
KAMANZI Stanislas
(sé)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
MUSONI James
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
KARUGARAMA Tharcisse
(sé)

 

 

 

 

 

Muri make:

 

-Kagame afata akayabo gakabakaba 312.000 U$ net ku mwaka, abanyarwanda bicwa n´inzara n´indwara z´urudaca .
 -Umushahara/ukwezi wubatse centre de santé muri komini, akayabo ka ba sénateurs ni équipements zigezweho.
 
 Habyara yahembwaga amafaranga angana na 2.000 U$ /mois, ministiri we wari amazeho igihe J.Nzirorera 1.000 U$.
 
-Nicolas Sarkozy ahembwa  6.000€/mois, Kagame agahembwa ari hejuru ya 16.000€/mois
-Vladmir Putin ahembwa 4.000€/mois hejuru ya gaz na peteroli Russie ifite.
-Umwarimu wa primaire mu Rwanda unganya amashuri (D4) cg. ndetse uyamurusha kuko abenshi barangije secondaire bakaba bafite humanités zuzuye uyu afandi Kagame "senior four" adafite, uyu mwarimu utwigishiriza abana agahembwa ama 30€/mois,
 
 Buri munsi Kagame arya ibintu byatunze abanyarwanda 2000.