Perezida w’u Rwanda ucyuye igihe azajya agenerwa 80% by’umushahara

13-07-2012 - Saa 10:51' na Jean Bosco Mutibagirana

Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki, muri uyu mushinga Perezida wa Repubulika ucyuye igihe azajya agenerwa 80% y’umushahara yahembwaga mu buzima bwe bwose asigaje igihe avuyeho adakuweho ikizere.

Mubindi byemejweharimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe ; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga. Yanemeje kandi ibizajya bigenerwa Umukuru w’Igihugu ucyuye igihe.

Amakuru dukesha K2D avuga ko icyiciro cya mbere kigizwe na Perezida wa Repubulika w’u Rwanda wongerewe umushahara wa buri kwezi ukagera kuri miliyoni 2.9, akagenerwa n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi, imodoka z’ingendo, ndetse iyo avuye ku mirimo ye adakuweho icyizere, akomeza kugenerwa 80% by’umushahara yahabwaga mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.

Nk’uko byasobanuwe na Ministiri Murekezi Anastase w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kuri uyu wa Kane tariki 12/07/2012, iri tegeko rishyira abanyapolitiki bakuru mu byiciro bine bakagenda barutanwa mu kugira ibibagenerwa uhereye ku cyiciro cya mbere.

Icyiciro cya kabiri kigizwe na ba Perezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, hamwe na Ministiri w’Intebe, bakaba bagenerwa umushahara ungana na miliyoni 2.105, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, icumbi ndetse n’imodoka imwe ya Leta n’indi ye bwite yishyurirwa 50% by’ikiguzi cyayo, asigaye akayabona ku nguzanyo kandi yasonewe imisoro n’amahoro.

Icyiciro cya gatatu kigizwe na ba Visi Prezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishingamategeko, ba Ministiri, ba Guverneri n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ; bakaba bagenerwa umushara wa miliyoni 1.27, boroherezwa kwigurira imodoka ndetse bagahabwa n’amafaranga yo kwakirira abashyitsi ku kazi.

Icyiciro cya kane cy’abanyapolitiki bakuru kigizwe n’Abadepite hamwe n’Abasenateri bazagenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 900, bakaba boroherezwa kubona imoka z’ingendo, ndetse bakanishyurirwa ibihumbi 250 byo gukodesha inzu babamo.

Politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta

Minisitiri Murekezi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuya 13 Mutarama yavuze ko muri politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije ; harimo kuringaniza imishahara ku bakozi bakora akazi kangana ; gushyiraho uburyo bunoze kandi buciye mu mucyo bwo gushyiraho no gucunga imishahara n’ibindi bihembo ; kugena imishahara ku bakozi ba Leta mu bushobozi bw’ubukungu bw’igihugu ; gushimira abakozi ba Leta b’indashyikirwa.

Mu gihe cy’imyaka itandatu iri mbere uhereye mu mwaka w’ingengo y’imari mwa 2011/2012 kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, imishahara y’abakozi ba Leta izagenda yiyongera.

Leta y’u Rwanda yaherukaga kongera imishahara y’abakozi mu mwaka wa 2005. Abakozi ba Leta bazatangira guhabwa imishahara mishya muri uku kwezi kwa Nyakanga, nk’uko bigenwa na politiki nshya y’imishahara imaze umwaka yigwaho.

 

Commentaires: La terre tourne - Ibi ni nko kwikirigita ugaseka