Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse, aho Ikaze Iwacu yabajije abantu batandukanye, bashobora kuba bazi bya hafi cyane cyangwa se bazi neza inkomoko y’iriya mirambo, twashoboye kubona ukuri gutandukanye cyane n’ikinyoma cyatangajwe na leta ya FPR, yabeshye ko iyo mirambo ari iy’abatutsi bishwe muri ’94. Muri iri perereza Ikaze Iwacu yagerageje kuvugisha abayobozi ba gereza ya Nyarugenge, ariko ntibyashobotse kubera ko telefoni zabo zigendanwa zari zifunze.
Inkomoko y’imirambo yo kuri gereza ya Nyarugenge
Mw’iperereza ryacu, twasanze ko amakuru y’iyi mirambo yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2007, ubwo uwari umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge, Dative Mukanyangezi yamenye ko hafi ya gereza hatabye imirambo y’abantu benshi, harimo niy’abafungwa. Icyo gihe ngo iyi mirambo yagaragajwe n’abafungwa barimo gukora imirimo ya gereza. Dative rero amaze kumenya ko atari abatutsi bishwe muri jenoside, yahise atanga itegeko ko abo bafungwa bahita basibanganya icyo cyobo.
Ese Dative Mukanyangezi yemejwe n’iki ko iyo mirambo itari iy’abahitanywe na jenoside?
Mu kugira ngo Dative amenye neza inkomoko y’iriya mirambo ngo yifashishije bamwe mu bari abakozi kuri iyo gereza mbere no mu gihe cya jenoside, nk’uwari umukuru w’abacungagereza witwa KWIZERA Polepole n’umucungagereza witwa MUGISHA J.Paul alias Ndeko, bari bafungiye muri iyo gereza, bamwemeza ko iyo mibiri ari iy’abantu bagiye bicwa nyuma ya jenoside basohowe muri gereza cyangwa bakuwe kuri brigade zinyuranye za polisi, aho babaga bafungiwe noneho bamara kubica bagasohora abandi bafungwa bagacukura bakabahamba mu mbibi za gereza.
Aya makuru kandi ngo azwi neza n’abari abayobozi ba gereza ya Nyarugenge muri 2007, nka surveillant chef na staff sergent Ryamukama Betty ndetse n’mucungagereza MUTANGANA Monique, wagaragaye kuri televiziyo, RTV, avuga ko muri iriya mirambo harimo umubyeyi we ngo yari yaraburiye aho yahambwe. Nyamara uriya mucungagereza Mutangana Monique arabeshya ari gukina ikinamico, kubera ko icyo gihe muri 2007, ubwo bariya bagabo twavuze haruguru bahaga uwari umuyobozi wa gereza, Dative Mukanyangezi, ubuhamya ku by’iriya mirambo, Mutangana Monique nawe yari ahari, ndetse ngo Dative yabasabye bose hamwe ko ayo makuru agirwa ibanga.
Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukuntu Monique icyo gihe atigeze agira icyo avuga ngo umubyeyi we avanwe muri iyo mirambo none ubu akaba ari bwo ahindukiye akavuga ko uwo mubyeyi we arimo? Iri ni itekinika rya FPR!!! Izi tekiniki za FPR ziramenyerewe, kandi ni nayo mpamvu ntacyo leta yahise itangaza, iriya mibiri ikimara kuboneka, ndetse banakoze uko bashoboye ngo hatagira abanyamakuru bakandagiza ikirenge, kugira ngo babanze batekinike ikinamico ryo kwereka abaturage kuri RTV.
Ahantu iri tekinika rikomereye nuko ririmo n’iterabwoba. Ikaze Iwacu yashoboye kumenya ko umwe mu bafungwa witwa GASHAKAMBA Athanase, wabajijwe bwa mbere n’itangazamakuru, ariko akaba atari yamenye neza umukino uri gukinwa, uko abona iyo mibiri yaba ari iya ryari maze akavuga ko abona imaze nk’ imyaka icumi, ubu ngo ari mu kaga gakomeye kubera ko atavuze ko ari iy’abatutsi bishwe muri jenoside.
Uko biri kose abo banyamakuru nabo bigizaga nkana kuko babonaga ko iyo mibiri atari iyo muri ‘ 94. Ubwo rero babonye ko uwo mufungwa yishe ikinamico bahise basimbuka bazana kabuhariwe mu kubeshya basanzwe bifashisha mu matekinika ari we NYIRIMANZI Grégoire, ugaragara muri ya film yabiciye bigacika « Rwanda’s untold story », aba ari we uza guhamya ko iyo mibiri ari iyo muri jenoside. Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu Grégoire wemeye icyaha akaba yaranatanze amakuru yose muri gacaca atari yaravuze ko hari abatutsi yiciye hafi ya gereza ya Nyarugenge akanabahamba aho?
Ikaze Iwacu kandi yavuganye n’umuntu wafungiwe muri gereza ya Nyarugenge ubu akaba yarafunguwe ariko asaba ko amazina ye atatangazwa kubera umutekano we, maze agira icyo atubwira kuri iriya mibiri. Yagize ati: « mwe mukeka ko ari iriya mibiri yavumbuwe yonyine, hari n’indi myinshi cyane, hariya hafi ya gereza. Ikizababwira ko iyo mirambo atari nayo yonyine iri hariya, bazacukure hafi y’ibiro by’umuyobozi wa gereza mu karima gahari hari indi myinshi ».
Iri tekinika rikabije ryo gusibanganya ibimenyetso ryageze n’aho uriya mucungagereza twavuze haruguru witwa Mutangana Monique, abeshya ko umubyeyi we yiciwe i Kigali muri jenoside ngo kuko ari ho bari batuye mbere ya ’94. Nyamara ukuri nuko umuryango w’uriya Monique utigeze utura i Kigali ahubwo bari batuye i Gitarama mu RUHANGO, ndetse n’uwo mubyeyi avuga akaba yaramaze imyaka icumi apfuye! Ngayo nguko iby’imirambo yavumbuwe hafi ya gereza ya Nyarugenge n’itekinika rya FPR ryayikoreweho.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
19 novembre 2014
Amakuru