Nyuma y’uko ba rukarabankaba ba FPR bashimutiye abarwanashyaka ba PS-imberakuri mu mugi wa Kampala tariki ya 16-03-2014, tumaze kumenya amakuru ko abo ba rushimusi baraye bagejeje izo nzirakarengane muri rya bagiro ry’i Kami, aho DMI ya FPR yicira abanyarwanda urubozo, bamwe bakahasiga ubuzima, abandi bakaba ibimuga ubuzima bwabo bwose.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umusirikari ukorera mu kigo cya gisirikari kiri i Kami kizwi nk’ibagiro rya DMI, aravuga ko bariya basore 3 bashimuswe i Kampala mw’ijoro ryakeye ari bwo bagejejwe i Kami, baherekejwe n’ibisumizi bya DMI byambaye sivile. Kuva ubwo ngo batangiye kwicwa urubozo, ngo kugeza nubwo bagiye babashyira ibyuma ku majosi ngo bemere ibyo bababwira. Uwa kane, ari we Damien Bazimaziki, washimutiwe i Kigali, we ngo aracyari aho bita kwa Gacinya, nawe inkoni ubu zimugeze ku buce.
Nkuko duhora tubibabwira, ibi bikorwa byo gushimuta abanyarwanda bahunze leta ya FPR i Bugande, bikuriwe n’inkoramaraso ruharwa, LT Col Gakwerere Francis, afatanyije n’abandi bicanyi kabombo nka LT Col, James Burabyo, John Ngarambe na Rene Rutagungira bakorera muri ambasade y’u Rwanda i Kampala. Mu makuru Ikaze Iwacu yaraye itohoje mu bantu batandukanye, avuga ko akagambane ko gushimuta bariya basore, kacuzwe na DMI ikoresheje bamwe mu barwanashyaka ba PS-Imberakuri. Bamwe muri aba barwanashyaka, biyomoye kuri PS-Imberakuri ya Me Bernard Ntaganda, ubu bakaba bakorana na Christine Mukabunani. Abandi baracyari mu ya Me Bernard Ntaganda.
Ikaze Iwacu yashoboye kuvugana n’umuntu utarashatse ko amazina ye atangazwa, akaba akurikirana cyane ibibera muri PS-Imberakuri, maze adutangariza ko uwitwa Noheli Hakizimfura, ari nawe wanashinje Me Bernard Ntaganda, akamufungisha, ari we wayoboye uyu mugambi mubisha. Mu kwitegura uyu mugambi, Noheli Hakizimfura yarabanje ajya kuri Radio Ijwi rya Rubanda avuga ko asaba abanyarwanda imbabazi, kuba yarabeshyeye Me Bernard Ntaganda, ariko ibi byose yari amayeri yo kugira ngo abantu bongere bamugirire icyizere, cyane cyane imberakuri zo mu gice cya Ntaganda. Byaramuhiriye koko, kuko yatangiye kujya avugana na ziriya mberakuri zari zarahunze leta ya FPR, azumvisha ko bajya bakorana.
Imishyikirano yarakomeje kugeza nubwo bumvikanye kuzahura imbonankubone. Uyu mubonano wabaye mu cyumweru gishize i Kampala, ubwo Noheli Hakizimfura aharekejwe n’undi witwa Erneste, nawe wiyitaga imberakuri, akaba yarahoze ari umupolsi, bafashe urugendo ngo baje i Kampala ngo bumvikane uko bakorana. Nyamara yari amacennga, ahubwo kwari ukugira ngo babashyire ku cyizere, kugira ngo inkoramaraso za Francis Gakwerere na James Burabyo, zizabafate zitarushye. Aba bagambanyi bombi bakimara gusubira mu Rwanda, nibwo uwiyita Richard Kanyamfura yahamagaye bariya basore ngo bakomeze ibiganiro, maze baba baguye muri rwagakoco batyo ku cyumweru tariki ya 16-03-2014.
Uyu wiyita Richard Kanyamfura, nawe n’indi nkoramaraso imaze kugakarika ingogo nyinshi, aho ashimuta abantu mu Buganda bakajyanwa mw’ibagiro i Kigali. Ajya kumenyekana, byatangiye mu ntangiriro y’umwaka wa 2013 ubwo uwitwa Oustazi Omar Léo, wahoze ari secrétaire wa mbere w’inshyaka riharanira ibidukikije mu Rwanda (Green Party), yaburirwaga irengero, byaramenyekanye ko atabuze wenyine ahubwo habuze n’abandi bantu benshi barimo uwitwa Richard Kanyanfura nyawe, wari utuye i Rubavu mu mugi wa Gisenyi, ndetse n’urundi rubyiruko.
Aba basore bombi bakimara kuburirwa irengero, abantu benshi barabatabarije uko bashoboye, ndetse cyane cyane Omar Léo kuko yari umunyapolitiki byageze n’aho bifata intera ya Politiki aho bivugwa ko Madame Louise Mushikiwabo yaba yaramubazwaga mu bihugu by’i Bulayi, aho yajyaga mu manama hose. Muri ibyo bihe by’ibura rya Kanyanfura Richard na Omar Leo Oustazi, konte zabo za Facebook zakomeje gukoreshwa n’abantu babiyitiriraga bagamije kujijisha, ariko mu by’ukuri abantu bari basanzwe baganira n’abo basore basanze atari bo bazikoresha. Uku kandi ni nako babigenje kuri aba basore. Konte zabo za Facebook, kugeza ejo zari zikiri kohereza messages.
Ku buryo na téléphone ya Omar yasonaga mu minsi imwe nimwe. Abantu rero bakoreshaga aya ma Facebook, byaje kuvumburwa ko ari inzego z’iperereza z’u Rwanda ari nazo zari zashimuse abo basore, kuko bivuguruzaga cyane mu mvugo zabo. Mu itohoza Ikaze iwacu yakoze ryerekana ko umuntu ukoresha Facebook ya Richard Kanyanfura kandi yiyitako aba mu Rwanda, ari nawe ukoresha konti ya Facebook yiyita « ihuriro RNC Rwanda » akaba aniyita kandi Goodluck Mukombozi uba muri Uganda.
Uyu Goodluck Mukombozi rero akaba ari umusore w’indyadya cyane, abakurikira Radio itahuka, bibuka ko yigeze gukorana ikiganiro n’umunayamakuru w’iyi Radio, Serge Ndayizeye, akavuga amagambo menshi akarishye avuga ko we nta bwoba afite bwo kuba ahagarariye RNC mu Rwanda. Nyamara Ikaze iwacu yakomeje gucukumbura dusanga, uyu Goodluck Mukombozi aba yibereye muri Uganda, kandi ko agenda agira uruhare mu irigiswa ry’impunzi z’abanyarwanda bahaba, ndetse abaganira nawe ntasiba kubabwira ko aba ahari iyo bafatwa, ariko we ntiyigere afatwa ngo afite ubufindo bwo gucika abashimusi!!!
Nyuma, uko iminsi yagiye ihita izo DMI zikoresha izi Facebook zagiye zigerageza kugirana ubucuti n’abantu batari bazi ibyabaye kuri aba basore bombi, ari bo Richard Kanyanfura na Oustazi Omar Léo bityo abantu batangiye kubizera bagira ngo koko ntibavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Icyakora ukurikije akarimi kabo ntiwapfa kubakeka.
Imana ishimwe nyuma y’umwaka, izo nzego z’iperereza zarekuye Oustazi Omar Léo n’ubwo yagarutse baramwogeje ubwonko afite indi mvugo, ariko icyangombwa n’uko zitamuhitanye, gusa Richard Kanyanfura nyawe, kugeza n’ubu ntabwo aragaragara niba zaranamurekuye, ntabwo ari we ukoresha iriya konti ya Facebook. Umuntu ugikoresha konti ye ya Facebook rero ni umumaneko kabuhariwe wa FPR, ari nawe Ihuriro RNC Rwanda alias Goodluck Mukombozi, ugiye kumarisha impunzi muri Uganda ndetse n’abanyarwanda bari mu gihugu imbere, kuko abanza kubareshya ko ari muri RNC ikorera mu Rwanda, nkuko yabibeshye Oustazi Omar Leo, akiri secrétaire wa mbere w’ishyaka riharanira ibidukikije.
Turacyatohoza kuko ashobora kuba anafite n’andi makonte akoresha avugira leta y’u Rwanda, ubundi ahandi akigira opposition nyayo. Tuzabagezaho ayo makonti mu minsi iri imbere. Ikindi twabashije kumenya nuko uyu musore w’akarimi gasize umunyu, afite réseau ndende igera kuri Général James Kabarebe ku giti cye. Banyarwanda rero muri ku rubuga rwa Facebook, cyane cyane abanenga imikorere ya leta y’ u Rwanda, guhera uyu munsi mumenye ko iyo muganira kuri urwo ruguba n’uwiyita Kanyanfura Richard=Ihuriro RNC Rwanda=Goodluck Mukombozi muba muganira n’umukozi wa Karenzi Karake (NSS).
Tuboneyeho akanya ko kwibutsa abanyarwanda b’impunzi ko bagomba kwicungira umutekano wabo, bagira ubushishozi bityo bakaba bakwivuna umwanzi mu gihe ashatse kubameneramo bene aka kageni. Turakomeza gukurikirana aya makuru y’agahinda bariya basore b’inzirakarengane barimo.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
20 mars 2014
Umutekano