Hashize iminsi nsoma amakuru asohoka mu binyamakuru byo mu Rwanda, asa n誕ho ataka iki gihugu ko cyakuyeho igihano cy置rupfu, bituma nibaza nimba koko icyo gihano cyarakuweho mu mategeko y段gihugu cyacu. Iyo usubije amaso inyuma ukareba ingero zitandukanye z段mfu zagiye ziba mu gihugu cyacu, imfu zikorerwa abanyarwanda kandi bishwe n段nzego z置mutekano, ni gihamya ihagije yerekana ko Perezida Kagame, nk置mucamanza w段kirenga, yakuyeho ububasha inzego z置butabera zagombye kugira bwo gutanga igihano cy置rupfu, agaha inzego z置mutekano guhanisha abantu urupfu bataburanye.
Kugeza ubu nta muntu n置mwe utazi iby段mfu zidasobanutse zikunze kubera mu Rwanda kandi zikozwe n段nzego z置mutekano; ibi bituma nibaza nimba abo banyamakuru baba bazi neza ibyo bikorwa by置bwicanyi cyangwa babyirengagiza nkana. Ingero z誕bantu bagiye bicwa n段nzego z置mutekano za Kagame.
Leta ya Kagame ibeshya nkana abanyarwanda ko yakuyeho igihano cy置rupfu, nyamara nta wakwirengagiza ingero z誕bantu nka ba Maj Ruzindana Alex, Kabera Assiel, Col Cyiza, Depite Hitimana, Lt Col Rutayisire Shabani, bishwe n置butegetsi, tukagaruka ejobundi kuva ku mwaka wa 2010 kugeza 2011 gusa, aho inzego z置mutekano, zirangajwe imbere n置rwego rw置butasi rwa gisirikare (DMI), rwisasiye abantu batagira ingano kandi rubiherewe uburenganzira na perezida Kagame ubwe, dore ko mbere y置ko ubwo bwicanyi bukorwa, Kagame ubwe yivugiye ko azakoresha inyundo mu kwica isazi, inzego ze z置mutekano zigahita zibishyira mu bikorwa.
Ukuri dufite kwerekana ko ari inzego za perezida Kagame zishe ba: Andre Kagwa Rwisereka, Ntare Semadwinga Denis, Rugambage Jean Leonard, Emeritha Munyeshuri, Rutayisire John Bosco, no gushaka kurasira Gen Kayumba Nyamwasa na Col Karegeya Patrick muri Afurika y脱pfo, ndetse n誕bandi batajya bamenyekana.
Umuryango mpuzamahanga wa Amnesty International wasohoye raporo werekana uburyo izo nzego zashimuse Robert Ndengeye Urayeneza na Shekh Idi Abas, kugeza ubu baburiwe irengero. Human Rights Watch na yo yasohoye raporo yerekana ishimutwa ry誕bantu, n段mfu z誕bantu zagiye zikorerwa muri Kongo, zikozwe n誕gatsiko ka Gen Ntaganda, gafashwa na DMI y置 Rwanda. Mu ntangiriro y置yu mwaka, inzego z置butasi za Kagame zashimuse umubyeyi witwa Kayitesi Beatrice zimukuye muri Kongo, zimujyana mu Rwanda, aho ashobora kuba yariciwe, dore ko umuryango we wanatabaje Kagame, akinumira.
Izi ngero zose n段zindi umuntu atatanga ngo azirangize, zerekana neza ko igihano cy置rupfu ntaho cyagiye, ko ahubwo abagishyira mu bikorwa n置buryo gishyirwa mu bikorwa, ari byo byahindutse, kikaba cyarakuwe mu nkiko n誕mategeko, ahubwo kikimurirwa mu nzego z置butasi za Leta ya Kagame.
Igihano cy置rupfu cyakuwe mu bitabo by誕mategeko y置 Rwanda mu mwaka wa 2007, ubwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rukorera Arusha muri Tanzaniya, abacamanza barwo berekanaga ko badashobora kohereza mu Rwanda ababuranishwa n置ru rukiko, kubera ko u Rwanda rwari rugifite igihano cy置rupfu mu mategeko yarwo.
Kugirango izi mfungwa ziregwa icyaha cya jenoside wenda zishobore koherezwa aho zakoreye icyaha, u Rwanda rwahise rukuraho icyo gihano, nyamara byagaragaye ko hakiri izindi nzitizi z置ko ababuranishijwe n段nkiko zo mu Rwanda, bagahamwa n段byaha, bafungirwa mu kato. Uko abafunzwe muri ubu buryo bameze, ntaho bitandukaniye n段gihano cy置rupfu.
Johnson, Europe.(Umuvugizi)