Rwandatel ku iherezo


Yanditswe kuya 4-06-2013 na Ubwanditsi

http://www.igihe.com

 

 

Umwaka w’1993, umwaka w’2013 nyuma y’imyaka makumyabiri Sosiyete Rwandatel S.A, ibikorwa byayo bigeze ku iherezo, nyuma y’aho ibyari bisigaye byegukanywe burundu na Sositeyi ya Liquid Telecom Rwanda, ibumbiye mu yindi sosiyete nini ya Econet Wireless Group yo muri Afurika y’Epfo.

Kuwa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, nibwo Liquid Telecom yegukanye ibikorwa n’ibikoresho bya Rwandatel S.A byari bisigaye birimo umuyoboro wa telefoni wo mu butaka na “fibre optic”.

Bijya gutangira

Mu mwaka w’1993 nibwo Sosiyeti ya Rwandatel S.A yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, aho yacuruzaga imiyoboro ya telefoni zitagendanwa ndetse n’ubutumwa bwa fagisi (fax). Icyo gihe iyi Sosiyeti yubatse iminara hirya no hino mu gihugu mu byari amaperefegirura muri icyo gihe, ariko ikicaro gikuru kikaba cyari kiri i Kigali.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994, ibikorwa by’iyi sosiyeti byongeye gusubukurwa, nubwo bimwe mu bikoresho byari byarangiritse, udasize n’abakozi bayo bamwe bari barapfuye abandi barahunze.

Iyi sositeti aho ikoranabuhanga rya internet rigereye mu Rwanda, yabaye mu zambere zayikwirakwije ahari hakenewe muri icyo gihe, ndetse ikomeza gukora ibikorwa yari isanzwe ikora byo gusakaza amatelefoni atagendanwa mu Rwanda, ndetse na fagisi.

Rwandatel muri mobayilo

Rwandatel SA, ntiyacikanywe mu kugendana n’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, dore ko nayo yaje mu zari ku ikubitiro nyuma ya MTN, aho yari ifite amatelefoni ngendanwa ariko atajyamo Sim card, ibi kandi byanajyanaga no kuba yaragendaga inakoresha ikoranabuhanga rwabaga rigezweho mu gusakaza umuyoboro wa internet.

Rwandatel mu guhindura amazina

Iyi sosiyeti ya Rwandatel SA, yaje guhindura izina nyuma y’uko iguzwe na Sosiyeti ya TERACOM SARL, ifata izina rya TERACOM, ariko nyuma iza kongera gusubirana iri zina iguzwe na Sosiyeti y’Abanyalibiya yitwa LAP Green, yari ifite 80% by’imigabane, isigaye ikaba yari ifitwe n’Ikigega Nyarwanda SSFR.

Tariki ya 5 Ukuboza 2008, nibwo Sosiyete ya Rwandatel ivuguruye yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro, aha ndetse ikaba yari yanateguye igitaramo rurangiza itumira abahanzi benshi barimo igihangange muri muzika Sean Paul, ukomoka muri Jamaica, ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bijya kuzamba

Saa sita z’ijoro kuwa Gatanu tariki 8 z’ukwa kane 2011, abafatabuguzi ba Rwandatel bose ntibari bakibasha guhamagara, guhamagarwa, kohereza ubutumwa bugufi ndetse n’ibindi bikorwa bakoreshaga telefoni zabo ngendanwa zakoreshaga ikoranabuhanga rya GSM. Rwandatel yakoreshaga 075 nka kode (code), ikaba kandi yari ifite abafatabuguzi basaga 500,000.

Ihagarikwa rya telefoni ngendanwa kuri Rwandatel, RURA yaratangaje ko iyi sosiyeti yari yaraguzwe n’abashoramari b’Abanyalibiya yari yarananiwe kuzuza ibisabwa kugirango ikomeze gukorera mu gihugu. Ibi bikaba byarabaye kandi mu gihe muri Libya hatutumbaga umwuka w’intambara yasize ikuye ku butegetsi ndetse inahitanye Kaddafi wategekaga iki gihugu aba bashoramari bakomokagamo.

Si byaciriye aha kuko kubera umwenda n’igihumbo iyi sosiyeti yari imaze kugwamo, yajyanywe mu Rukiko rw’Ubucuruzi, maze narwo rushingiye ku rutonde rw’abacungamutungo bemejwe n’Umwanditsi Mukuru no ku myirondoro yabo rushyiraho Mugisha Richard nk’umucungamutungo w’agateganyo wa Rwandatel, akaba yari afite uburenganzira n’ububasha bwo gucunga umutungo wa Rwandatel, igena ry’uyu mucungamari Urukiko rwari rwarisabwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) .

Ibya Rwandatel ntibyaciriye aho kandi kuko hari abaketsweho kunyereza umutungo, bigera n’aho uwari warigeze kuyiyobora Kariningufu Patrick ahigishwa uruhindu na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), akurikiranweho kuba yaranyereje akayabo k’amafaranga y’icyo kigo.

Igurishwa buhoro buhoro

Isosiyete y’itumanaho Bharti Airtel yari iherutse kwinjira mu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, yazanye imbaraga zigaragara ikaba yaraguze iminara y’itumanaho rigendanwa yari iya Rwandatel, kuri miliyoni 15.5 z’amadolari y’Amerika ( Mliyari 9.3 Frw).

Kuwa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, nibwo Liquid Telecom yegukanye ibikorwa n’ibikoresho bya Rwandatel byari bisigaye ku giciro cya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.

Liquid Telecom izwiho kuba ariyo yubatse umuyoboro mugari wagutse cyane mu gice cya Afurika y’Amajyepfo, Hagati ndetse n’iy’Uburasirazuba.

Iyi sosiyeti yegukanye Rwandatel iyobowe na Eng. Sam Nkusi, umugabo wahoze ayobora ikigo cya Rwandatel , akaba yaranabaye Umunyamabanga wa Leta ushinze itumanaho nyuma yo kuyobora ELECTROGAZ.