[Pièces jointes envoyées par Jean Bosco Sibomana incluses ci-dessous]
Mu gihe abanyarwanda bari kwicwa n’inzara, abana bari kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, abarwaye badashobora kwivuza, ingabo zoherezwa kurwana muri Congo zikagwayo kandi zitarwanira abanyarwanda, FPR yo iri gukomeza irundanya umutungo w’u Rwanda ikajya kuwuhisha mu mahanga, aho ikeka ko abanyarwanda batazagera cyangwa batazamenya. FPR nimenye ko ikora ubusa, twarahamenye.
FPR ikize kurusha u Rwanda. Ibi n'ibigega byo guhunikamo imyaka FPR yujuje.
Ikaze Iwacu irashaka kubibutsa inyandiko y’ikinyamakuru Umuvugizi, yari ikubiyemo uburyo Paul kagame na FPR basahura u Rwanda. Turagira ngo kandi tubonereho gushimira ubuyobozi bw’Umuvugizi bwashoboye kwitanga bugakora iri perereza ritoroshye, kandi twunamiye abanyamakuru bose bazize ingoma ya FPR, kubera ko bagerageje kuvuga no kwandika amahano ikorera abanyarwanda.
Mw’itohoza ikinyamakuru Umuvugizi cyakoze ryemeza ko Paul Kagame yasahuye Igihugu muri 2007 na 2008 kurusha indi myaka. Uko gusahura akaba yaragiye agukora akoresheje ba minisitiri baturuka mw’ishyaka rye FPR, bakoresheje isosiyete Tristar, yitirirwa FPR (Ubu yahindutse CRYSTAL VENTURES).
Nk’uko tubikesha bamwe mu bakorera inzego z’iperereza batishimiye ubusahuzi bwa Perezida Kagame, bemeza ko yasahuye cyane igihugu mu mwaka wa 2007 na 2008 kurusha indi myaka, ubwo busahuzi akaba yarabukoranye na ba minisitiri b’imari bagendaga bafata amafaranga aturutse mu nkunga cyangwa mu misoro basoresha abaturage kandi ihanitse bakayisahura, bakoresheje umuyoboro w’amasosiyete y’indege ze cyangwa Tristar.
Zimwe muri za gihamya dushoboye kubagezaho ni iz’umutungo w’igihugu basahuye muri 2007 gusa, tukaba tuzongera kubagezaho izindi bagiye basahura mu myaka itandukanye mu minsi itaha nk’uko twakomeje kubibasezeranya.
Amakuru atugeraho kandi dufitiye za gihamya zitandukanye nk’uko muri bubibone muri iyi nkuru, yemeza ko:
Nyuma y’ayo madorali atagira ingano na none twashoboye gutahura zimwe muri za gihamya zigaragaza ukuntu Kagame yasahuye akayabo kagera kuri 52.719.743 $ US, ku matariki atandukanye:
Ngibyo ibigwi by’abayobozi bacu akaba ari nabyo Kagame yita gukunda igihugu, dore ko ari nabyo bisobanuro byerekana impanvu Kagame adateze kwitandukanya n’ibyo bikoresho bye twavuze haruguru kubera ubusambo butandukanye yagiye abakoresha.
Iyi ni Kigali City Tower, imwe mu mazu Kagame yubatse ahahoze gare ya Kigali, ubu bivugwa ko yanditse kuri Ivan Cyomoro, umuhungu we mukuru.
Umufasha wa perezida Kagame ari ku isonga ry’abasahura imitungo y’ibihugu byabo bitwaje ko abagabo babo ali abaperezida bakwigiwzaho imitungo n’amafaranga abitse hirya no hino mu mazina ya balinga hamwe n’ibikoresho byabo.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ari yo mpanvu Minisitiri Musoni James yagiye asahura igihugu akanasenya bagenzi be kugira ngo hato ejo ubundi azashobore kuzasimbura Kagame kubera kumufataho ingwate, kubera amabanga y’ubusahuzi yagiye amukoresha. Ibi bikaba na bimwe mu bisobanuro byerekana impanvu Kagame yahishiriye Minisitiri Manasseh igihe yakoreshaga umutungo wa Tristar mu kubaka amazu ye ari Gaculiro kubera amabanga basangiye atandukanye, yamukoresheje mu gusahura igihugu akiri minisitri w’imari
.
Kigali Convention Center iri ku Kimihurura, iyi nyubako niyo yatumye FPR igwatiriza U Rwanda mu mahanga, kugira ngo haboneke amafaranga yo kuyuzuza
Bamwe mu bahanga twavuganye bakaba bibaza ukuntu ibigo bya Leta nk’umugezunzi mukuru wa Leta hamwe n’umuvunyi mukuru batarashobora kwamagana ubu busahuzi; ikindi ni impanvu Kagame ashobora kuba akora ikinamico ko arwanya kandi yanga abanyereza umutungo wa Leta, mu gihe abo arega kwiba, abarega ko bibye miliyoni imwe, we akaba asahura igihugu akayabo kagera hafi kuri miliyoni ijana (100) z’amadorali mu gihe kitarenze umwaka, kandi izo za gihamya tubagejejeho ari nkeya cyane ugereranyije nizo dufite tuzagenda tubagezaho.
Aka na ko ni ka Marriott Hotel, Kagame amaze kwizingura i Nyarugenge. Izatahwa mu kwa mbere, 2014. Kagame ngo yasanze Serena yarabaye Nyakatsi
Ibi bikaba birimo kuba mu gihe abaturage bakomeje gusenyerwa amazu yabo ngo niza nyakatsi, nkaho bagakoresheje aya mafaranga aturuka mu misoro y’abaturage n’abaterankunga bakayafashisha abo baturage Kagame akunze gushinyagulira ko ari inshuti ze. Ibi bikaba bisobanura n’impanvu Kagame yavugiye mu Bubiligi ko abanyarwanda ari abana beza, kubera ko basahurwa amafaranga aturuka mu misoro yabo barebera hamwe naya baterankunga, akongera akagerekaho kubabeshyera ko bamutoye, rwose bakamwihorera.
Umwanzuro
Iyi nkuru yatumye Umuvugizi ucibwa mu Rwanda umwanditsi wayo ahungira muli Suwede aho bashatse kumwirenza none ubu akaba arinzwe cyane na leta ya Suwede! Ubu igihe kirageze ngo abanyarwanda babarure imitungo ya FPR yose, aho iri hose, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Iyi mitungo niyo izaherwaho mu kuriha indishyi z’akababaro abantu bose bagiriwe nabi n’uyu muryango mugari w’abicanyi.
Biracyakomeza…
Byanditswe n’Umuvugizi, bisubirwamo n’ubwanditsi bw’Ikaze Iwacu