[Ndlr: Ubwo inama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga
b’ibihugu by’Uburayi yavugaga ko ishyigikiye icyemezo cya FDLR cyo
gushyira intwaro hasi, iyo nama yavuze ko abasilikare bayo bagomba gutaha
bagasubizwa mubuzima busanzwe banyujijwe mu ngando yo kuboza ubwonko i
Mutobo! Iyo ngingo Kigali yayisamiye hejuru ivuga ko iyishyigikiye kuko
ihuje n’imyumvire yayo, nyamara mu gihe cy’amazei 6 FDLR yahawe cyo
gushyira intwaro hasi leta ya Kigali nayo irasabwa kugira ibyo ikora muri
ayo mezi kugira ngo ikibazo cya FDLR gishobore gukemuka! Shikama
yadusesenguriye ibyo Kagame na FPR basabwa kubahiriza mu mezi 6 kugirango
ikibazo cya FDLR n’impunzi ziri muri RD Congo gikemuke nkuko byanditswe
n’ibinyamakuru byo muri Tanzaniya]:
Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Mtanzania
cyandikirwa muri Tanzania kandi kigakorera no kuri interineti, abari muri
iyi nama yatangiye ku itariki ya 2/7/2014 ikarangira ku itariki ya
5/7/2014 ibereye i Kigali, ibyo yize, n’abari bayirimo byose
babisobanuriwe mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania
Bwana Bernard Membe aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar-es-Salaam muri
Tanzania. Nyuma y’iki kiganiro, iki kinyamakuru cyasohoye inkuru ifite
umutwe ugira uti « UN yamchokonoa Rais Kagame»
Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo LONI ikurugutuye
Perezida Kagame!kanda
aha usome iyi nkuru mu Kiswahili muri Mtanzania.
Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, iyi nama yabaye biturutse ku
ibarwa inyeshyamba z’abahutu b’abanyarwanda za FDLR zibarizwa mu
mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDCongo zari zandikiye SADC ziyisaba ko
yazifasha rwose zikagirana ibiganiro by’amahoro na Perezida w’u Rwanda
Paul Kagame, amahoro agataha mu Rwanda. Bityo SADC yasanze
itakwifasha yonyine icyo kibazo cy’ingutu kuko yari izi ibyo Paul Kagame
yakoreye Perezida Kikwete ubwo yagiraga inama Kagame muri 2013 Addis Abeba
muri Etiyopiya yo kugirana ibiganiro na FDLR kugirango intambara z’urudaca
zo mu karere zirangire.
Muribuka ibitutsi n’isebanya Kagame n’Agatsiko ke bakoreye Perezida
Kikwete n’umuryango we. Iyo nama rero yarimo intumwa zikurikira:
Umuryango w’Abibumbye(LONI), Umuryango w’Afrika yiyunze(AU), SADC,imiryango
mpuzamahanga itandukanye, ibihugu bifite ingabo muri RDCongo, akaba ari
muri urwo rwego Tanzania nayo yari yatumiwe, n’u Rwanda narwo rukaba
rwari ruyirimo.
Imyazuro yafatiwe muri iyo nama
1.Ibyo LONI n’amahanga bategetse FDLR gukora
Nkuko
intego ya
Shikama
ari «Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma»,
turamagana itangazamakuru ryo mu Gatsiko ritageza ku banyarwanda amakuru
y’impamo y’ibibera mu gihugu cyabo kandi aribo bigiraho ingaruka mbere
y’Abakegesi. Minisitri Membe amaze
gutangaza ko amahanga ashaka ko ikibazo cya FDLR kirangira, bitarenze
amezi atandatu uhereye muri uku kwa Nyakanga, ibinyamakuru
by’Agatsiko byasamiye iyi nkuru hejuru ngo aka FDLR karashobotse ngo igiye
kwinjira mu Rwanda ipfukamye. Si uko bimeze , ibi byari ibinyoma, dore
amakuru y’ukuri atangazwa n’abanyamakuru ba Mtanzania bari mu nama Membe
aherutse kugirana n’abanyamakuru i Dar es Salaam.
a)Inyeshyamba za FDLR zategetswe kuva mu bwihisho, zigashyira
intwaro hasi, abazi ibya gisirikare bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda (ndlr.
iziriho ubu ni iza FPR) abasigaye bagafashwa ni ukuvuga kuba abaturage
basanzwe batari abasilikare.
b)Izi nyeshyamba za FDLR ziramutse zanze ibyo amahanga na
Loni azisaba, igihe kirangiye zigomba kugabwaho igitero n’ingabo za Loni
ngo zizeye kuzisenya mu gihe gito (umuntu yakwibaza intwaro zizakoreshwa
ari bwoko ki kugirango FDLR itsindwe mu gihe gito kandi hashize imyaka 20
bayirwanya batarayitsinda, izo ntwaro ziruta izo bakoreshaga bazibikiye
iki icyo gihe cyose !)
2. Ibyo
LONI n’amahanga bategetse Perezida Kagame w’u Rwanda bikaba byaragizwe
ibanga n’Agatsiko.
Muri
Shikama
dufite amakuru atubwira ko Kagame ubu yashoye amafranga atabarika mu
Bakongomani: Abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko ndetse n’abasirikare
ba RD Congo, abo bose ngo bazakore ibishoboka byose birukane abarwanyi ba
FDLR mu nkambi nshya Loni iriho ibakusanyirizamo muri RDCongo. Bityo, ngo
aba FDLR bakwirwe imishwaro nkuko byagendekeye impunzi z’abahutu
zitapfiriye mu nkambi za Zaire mu 1996 ubwo ingabo za FPR zatwikaga izo
inkambi. Nyamara reba ibyo Perezida Kagame yasabwe na Loni gukora n’abari
muri iyi nama bose, nawe akaba yarahawe amezi 6 kuba yabirangije uhereye ku
tariki ya 5/7/2014.
a)Leta ya FPR na Kagame bategetswe gushyira abasirikare ba
FDLR bose mu ngabo bita iz’u Rwanda.
b)Kubaka inkambi mu Rwanda zizajyamo abantu bose bazaba
batagiye mu ngabo z’u Rwanda, izo nkambi zikazaba zirinzwe kandi
zigenzurwa na UNHCR, SADC, n'u Rwanda kugirango bariya bantu bahabwe
imfashanyo no kubasubiza mu byabo. (Iki nicyo cyagizwe ubwiru kandi nicyo
gitesheje Kagame umutwe kugeza ubwo afashe umugambi wo gukongeza imiriro
mu gihugu)
Aba banyamakuru ba Mtanzania bavuga ko Minisitiri Bernard Membe yababwiye
ko hirya no hino abantu banyuranye bariho bakora ibishoboka byose
kugirango bumvishe Kagame ko agomba kubahiriza biriya asabwa hejuru. Aba
banyamakuru banzura kandi bemeza ko uyu ari umutego LONI
iteze perezida Kagame dore ko ngo mugenzi we Kikwete yari yamugiriye
inama isa n’ibi ategetswe hejuru akamutuka akamutukuza.
Niko, aho imiriro iriho ica ibintu hirya no hino mu gihugu Agatsiko
kiyemerera ko atari abanzi bako (FDLR na RNC) babikora, ntiyaba ifitanye
isano n’iyi nama y’i Kigali? Aho Kagame ntiyaba ariho akora ibishoboka
byose yifashishije inkongi ngo ibyari inama bibe isoko?
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)