ICYATUMYE PAUL AKAGAME ASHYIRA ABAGORE BENSHI MU NTEKO CYAMENYEKANYE: NIBO BAGOMBA KUMUFASHA GUHINDURA ITEGEKONSHINGA.

6 octobre 2014

Politiki

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse i Kigali aravuga ko Paul Kagame yatangiye gushushubikanya za nkomamashyi ze z’abagore b’abadepite ngo zijye gukora propaganda muri za Kaminuza ku byerekeye gahunda yo guhindura itegekonshinga ngo azabone uko ategeka u Rwanda ubuziraherezo! 
Paul Kagame azengurutswe n'abagore bamukomera amashyi

Paul Kagame azengurutswe n’abagore bamukomera amashyi

Aya makuru akomeje gukwirakwizwa n’ibirura n’isenene za FPR, arahamya ko noneho Kagame yeruye ku mugaragaro ko atazava ku butegetsi ! Ubu intozo ze yazohereje hirya no hino mu gihugu ngo zijye kumvisha abaturage ko itegekonshinga rigomba guhinduka maze Kagame akayobora ubuziraherezo.

Bwiza Sekamana Konny

Bwiza Sekamana Konny

Iki gikorwa kikaba cyaratangiye ku mugaragaro ejo tariki ya 04 Ukwakira 2014, gitangirira muri za kaminuza, aho abadepite bagabanyijwe igihugu cyose maze bahabwa amabwiriza ko bagomba kugaruka mu nteko bamubwira ko barangije kumvisha urubyiruko rwiga muri kaminuza kumubera umuvugizi iyo mu baturage, ko itegekonshinga rigomba guhinduka maze ngo Kagame akabona uko akomeza gutegeka nta nkomyi.

Amakuru atugeraho kandi aratumenyesha ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 ukwakira2014, muri kaminuza yitwa IPB (Institut Polytechnique de Byumba) Ishami rya Kiramuruzi, Paul Kagame yoherejeyo ba depite Bwiza Sekamana Konny (president wa comission y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko inshingamategeko) na Depite Mukayijore Suzan (Vice.president wa comission y’ubuhinzi n’ubworozi) .

Depite Mukayijore Suzan (Vice.president wa comission y’ubuhinzi n’ubworozi) .

Depite Mukayijore Suzan (Vice.president wa comission y’ubuhinzi n’ubworozi) .

Amakuru aratubwira ko aba badepite ngo bagitangira inama babanje gusa n’abajijisha abo banyeshuri bababwira ko bahaje mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe demokarasi ngo uba tariki ya 15 Nzeri, ariko mu kanya nk’ako guhumbya inama bayihinduramo ngo gusaba abo banyeshuri gukora uko bashoboye kose ngo bakumva ko itegekonshinga ngo rigomba guhinduka ngo bagaha amahirwe perezida Kagame ngo akomeze ayobore igihugu.

Izi ntumwa za Kagame ngo zanasabye aba banyeshuri ko ngo bafasha mu gucengeza uyu mugambi muri rubanda ngo babumvisha ko Kagame atayoboye nta wundi wabishobora ngo ndetse ntibanagira n’amahoro ngo kuko niwe uyabaha ! Aya makuru ashimangira inkuru twari twanditse ubushize yavugaga ko Evode Uwizeyimana yamaze kurangiza umushinga wo guhindura itegekonshinga, kandi akaba yari yajyanye na Kagame muri Amerika kuwusobanura imbere y’abafatanyabikorwa ba Kagame.

Kamanayo Janvier

Ikazeiwacu.fr