Twe nk’abantu tugenda cyane mu mugi wa Kigali dutara amakuru, tubona byinshi abandi bantu batabona, kubera ko baba biruka ngo za maneko za DMI zitababona, abandi bagakora nkaho ntacyo babona, kandi amahano yo kurenganya bagenzi babo ari kubabera mu maso aho bareba. Ubusanzwe ku bazi neza i Kigali, bazi ko abasirikari barinda umugi ari abava muri wa mutwe wihariye wa RDF (special Forces), ingabo ngo zize kurwana bya kabuhariwe muri za Israel na Korea y’epfo. Uyu mutwe ni nawo wavuyemo ingabo zarwanaga mu mutwe wa M23, maze ntizamenya icyazikubise umwaka ushize.
Ku munsi wakurikiye isozwa ry’inama ya banki nyafurika itsura amajyambere, n’ukuvuga tariki ya 24-05-2014, hasohotse amabwiriza adasanzwe avuye mu buyobozi bwa RDF. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu ba ofisiye bakuru muri RDF, aravuga ko Paul Kagame yategetse ko abasirikari ba Special Forces bari banyanyagiye i Kigali, bahava, bakimurirwa ku mipaka y’u Rwanda ngo bitegure gukumira umwanzi, cyane cyane ku mipaka y’Uburundi na Tanzaniya. Yategetse kandi ko inkeragutabara zari zimaze iminsi mu mahugurwa i Gabiro n’i Gako, ari zo zisigara zirinze umugi. Ayo mabwiriza ya Paul Kagame ategeka kandi ko abayobozi bose bo ku mipaka guhera kuri ba Gitifu b’imirenge bahita bahabwa abasirikare babarindira umutekano ngo baticwa n’umwanzi.
Ibi n’ibyerekana ko u Rwanda rurimo kwitegura intambara bidasubirwaho. Amakuru kandi Ikaze Iwacu yatohoje hafi y’umupaka w’u Rwanda n’Ubuganda avuga ko mu byumweru bitatu bishize, ku mupaka wa Gatuna, hatambutse imodoka 50 [z'igisirikale] nshyashya zo mu bwoko bwa TATA, zivuye Kenya ku cyambu cya Mombasa, zikomeza zerekeza i Kigali. Ayo makuru akomeza avuga ko ubwo zashyikaga i Mbarara abantu benshi barumiwe maze basohoka mu mazu ngo birebere izo kamyo, abenshi batangiye gukeka ko ari Museveni Kaguta usubiye gutera RDC, ariko nyuma bamenyeko ari Kagame waziguze mu mugambi wo gutwara abasirikare be, mu gihe azaba yatangije urugamba.
Andi makuru dukesha umumaneko wa DMI ukorera i Bujumbura, aravuga ko ubu hari abasirikari bo muri Special Forces bagera kuri 800 bamaze gucengera mu Burundi, bakaba bari mu miryango yabo n’abavandimwe i Burundi, kubera ko abenshi mu batutsi baba mu Rwanda baturutse i Burundi, bityo bakaba bafite ibyangombwa by’u Rwanda n’u Burundi. Aba basirikari b’Inkotanyi rero ngo bakaba barimo kwitegura gukora Assault ku bigo bituwe n’abasirikari barinda President Pierre Nkurunziza mu minsi mike, ubwo umugambi wo gutera uzaba umaze gutungana neza.
Abasirikare bagomba gukora intervention mu Burundi ubu bamaze kugera Camp Gako n’I Cyangugu, nkuko twabibabwiye haruguru, bategereje amabwiriza ya nyuma avuye i Kigali. Paul Kagame ngo yamaze kuvugana n’umwe mu banyapolitiki b’abatutsi b’abarundi, ukuntu bazamushyira k’ubutegetsi, bamaze kwica Petero Nkurunziza, ndetse uyu mugambi ushyigikiwe na bamwe muri ba mpatsibihugu bo muri Amerika, basanzwe bakorana na Paul Kagame. Aba ba mpatsibihugu nibo bari inyuma y’itekinika rimaze iminsi rivuza ubuhuha ko leta y’Uburundi ngo iri guha intwaro urubyiruko rw’ishyaka CNDD riri ku butegetsi.
Uyu mugambi w’aba babisha bashaka kuwukora neza nkuko bishe Juvenal Habyalimana. Mu binyoma bikaze cyane, Kagame n’abambari be bari kugenda bumvisha amahanga ko abahutu b’intagondwa ngo barambiwe gukomeza kugabana ubutegetsi n’abatutsi, akaba rero ngo aribo bazivugana Nkurunziza, kugira ngo babone uko bica abatutsi. Ubwo rero ngo bakaba bumvisha amahanga ko ari ngombwa ko umusirikari w’umututsi afata ubutegetsi hakiri kare, kugirango arinde inyungu z’abatutsi.
Ntabwo rero ibintu byoroshye nkuko bamwe babikeka. Ese Bwana Nkurunziza Pierre yaba agiye kuba undi mu PRESIDENT WA KANE W’UMUHUTU UGIYE KWIVUGANWA NA PRESIDENT PAUL KAGAME NYUMA YA MELCHIOR NDADAYE, HABYARIMANA JUVENAL, CYPRIEN NTARYAMIRA BOSE B’UBURUNDI N’U RWANDA, LAURENT DESIRE KABILA WA RDC, NONE UBUZIMA BWA NKURUNZIZA BUKABA BURI MU MAZI ABIRA?…REKA TUBITEGE AMASO.
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.fr
26 mai 2014
Umutekano