BUGESHI: GUTABARIZA BELANCILE NA DONATHA BAHERUTSE GUSHIMUTWA NA DMI.

22 mars 2014

Umutekano

Gushimuta abanyarwanda bisigaye byarabaye nk’ubuzima busanzwe, leta ya FPR iri kumenyereza abanyarwanda. Mu gihe abantu bari bakiri kuvuga ku nkuru y’imberakuri zashimuswe i Kampala mu Buganda, ubu DMI ikaba iri kubica urubozo mu kigo cya Kami, twabonye andi makuru atabariza abakobwa babiri, aribo BELANCILE na DONATHA bombi bo mu kagari ka BUTAKA umurenge wa BUGESHI akarere ka RUBAVU, intara y’Iburengerazuba, bashimuswe ku manywa y’ihangu na nubu hakaba nta wuzi iyo barengeye.
Gén Mubarak Muganga niwe ukomeje gucura bufuni na buhoro, abaturage bo mu karere ka Rubavu

Gén Mubarak Muganga niwe ukomeje gucura bufuni na buhoro, abaturage bo mu karere ka Rubavu

Ikaze Iwacu ikimara kumva iyi nkuru yanyarukiye i Rubavu maze tuganira n’abaturage baduha amakuru y’uko bariya bakobwa bafashwe. Umwe mu bo twaganiriye yaratubwiye ati:  » Rwose ubu twarumiwe wa muntu we, hashize ukwezi kose bariya bakobwa bashimuswe rubanda rureba, ariko nta muntu wari gutinyuka ngo agire nicyo avuga, kubera ko abasirikari ba RDF bakambitse muri Bugeshi, wagira ngo nta kindi cyabazanye aho, uretse gukubita no kwica abaturage.

Abo barenzamase ba Kagame baje mu modoka 2 za PICK UP, zifite ibirahuri by’imikara (fumés), bahamagara abo bakobwa kuri telefoni, bababeshya ko bagiye kubaha akazi, baraje bageze imbere ya centre de santé ya BUTAKA, bahita babafata busambo babashyira muri izo mva zabo ngo n’imodoka; abaturage bari bari aho bagize ngo babaze icyo abo bakobwa bari kuzira, umugabo umwe muri abo babisha, abatunga imbunda yo mu bwoko bwa pistolet, bose barashwiragira ».

Undi nawe yatubwiye ko icyo gihe babashimuse hari nka saa 8 hoo za mu gitondo. Ikaze Iwacu yabajije bamwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Rubavu ku byerekeye iryo shimutwa ry’abo bakobwa, ariko bose banze kugira icyo bavuga, ngo kubera ubwoba. Twanze gucika intege, tuza kugira amahirwe yo kubona umuntu ukora ku biro by’intara y’Uburengerazuba, wemeye kugira icyo atubwira, ariko adusaba kutazatangaza amazina ye. Yagize ati: « urabona wa munyamakuru we, ibibera hano natwe byaraturenze, bariya bana b’abakobwa barazira ubusa pe! Amakuru mfite ubu ni ay’uko ngo bari kubashinja gukorana na FDLR, barabakubise cyane, ku buryo banabategetse kwemera ko ari bo bazanye grenades zatewe mu mugi wa Musanze mu minsi ishize, ariko mumenye ko nimubabona mu nkiko mu minsi iri imbere bazaba barengana ».

Noneho ubu ntitwabona icyo tuvuga, twaratabaje, umwuka ugiye kuzadushiramo. Ese abanyarwanda bose bemeye ko bene wabo bagomba kwicwa urubozo kariya kageni? Cyokora nibura PS-Imberakuri yo igerageza kumva ako kababaro ikadufasha gutabaza, ariko se tuzikirizwa nande? Mwumve uko Alexis Bakunzibake yaganiriye na Radiyo Impala ku karengane kabera mu Rwandahttp://radioimpala.podomatic.com/entry/2014-03-21T05_53_49-07_00

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr