Birambo: Abana mu ishuri riteje akaga ubuzima bwabo

Karongi – Kuri Groupe Scolaire St Rene Birambo iri mu murenge wa Gashari hari ibyumba by’amashuri abana bakigiramo byangijwe n’umutingito wo mu 2003, buri munsi baba bafite impungenge ko ibi byumba byabagwaho. Iyo imvura iguye babisohokamo ntibige.

Ibi byumba bibiri nibyo byangiritse hashize imyaka 14 bitarasanwa

Iri shuri ririho amashuri abanza na Nine Years Basic Education ibyumba byaryo biri mu byumba by’ishuri byubatswe bwa mbere aha mu Birambo mu 1963.

Ibyumba byangiritse cyane ni bibiri, byigiramo imyaka ya kane ibiri ibanza. Biri mu byangijwe n’umutingito wari ukomeye wabaye mu 2003 Iburengerazuba ukangiza byinshi ukanahitana abantu cyane cyane muri Rusizi.

Inkuta z’iri shuri zarangiritse bigaragara, ndetse hari aho umuntu abasha kureba mu kindi cyumba acishije mu rukuta.

Abana twasanze mu ishuri bavuga ko iyo imvura iguye mwarimu ahita asohoka ngo bitamugwaho.

Bavuga ko iyo imvura iguye ibitaka bigwa, kuko nta madirishya arimo hagahita hijima, amazi akinjira mu nzu kuko inava, nabo bakisohokera ngo itabagwaho.

Clarisse Mukakarisa ubu ni umwalimu ariko yigeze kuyobora iri shuri, yabwiye Umuseke ko yakoze za raporo agaragaza ikibazo ariko kuva icyo gihe ntacyakozwe.

Ndidabo Cyprien Umuyobozi w’iri shuri ubu avuga ko ababyeyi b’aba bana bagira impungenge zikomeye ndetse bifuza ko nibura abana bajya bigira hanze kugira ngo izi nzu zitazabagwaho.

Hitumukiza  Robert umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere avuga ko iki kibazo kitari hano honyine ariko kugikemura ari ibintu bica mu igenamigambi.

Avuga kandi ko hari andi mashuri nka Nyabisiga na Rugobagoba ababaje cyane kurusha aya.

Hitumukiza avuga ko bakorana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu kubaka amashuri mazima kuko ibi birenze ubushobozi bo bafite, iri naryo ngo riri mu igenamigambi ryabo kandi babikozeho raporo.

Kuri iri shuri ryo mu Birambo hari ibindi byumba 10 by’amashuri byubatswe mu 2009 na 2010 ariko rwiyemezamirimo abita bitarangiye.

Ibi byumba nta madirishya bifite, iyo imvura iguye amasomo arahagarara

Birava kandi byarangiritse, iyo imvura iguye ibitaka biramanuka

Mu mfuruka imwe urukuta rwarangiritse cyane

Mu yindi naho ni uko

Hasi urukuta rwarangiritse

Muri iyi mfuruka biteye inkeke

Ubasha kureba mu rindi shuri ucishije mu rukuta

Ubasha kureba mu rindi shuri ucishije mu rukuta

Abana bigira muri aya mashuri bahorana impungenge

Ababyeyi babo bo ngo bifuza ko nibura bakwigira hanze aho kugira ngo inkuru mbi zizabagereho

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi