BATAYO EBYIRI Z'INKOTANYI(RDF) ZAHUNZE IGIHUGU N'INTWARO ZAZO !

 

Batayo ebyiri z’u Rwanda zahunze kubera kurambirwa ikinyoma cya Perezida Paul Kagame Nkuko ikinyamakuru inyenyerinews cyabiba gejejeho ubushize, kibamenyesha ko ingabo z’u Rwanda  zemera Perezida Paul Kagame zitarenze 15%, noneho  zatangiye kumwereka ko zitari kumwe nawe mu mugambi mubisha wo kumena amaraso y’inzirakarengane z’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ikinyamakuru inyenyerinews kibonye amakuru gifitiye gihamya aturuka mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza ruzwi kw’izina rya NSS hamwe n’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare DMI kandi twasanze ari ukuri, yemeza ko  mwijoro rya cyeye ryo kuwa 18/05/11 batayo ebyiri za leta y’u Rwanda zabaga ku Mulindi wa Byumba nahitwa I Kaniga hafi yumupaka wa Uganda zatorotse zerekeza  muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru inyenyerinews cyamenyeshejwe nabamwe mu bashinzwe umutekano bo muri DMI na NSS ko izo batayo ebyiri zahunganye ibikoresho byose bya gisirikare bari bafite. Amakuru akomeza avuga ko ihunga ryizi batayo ebyiri za RDF zateje urwicyekwe muri ba Jenerali bakuru bayoboye ingabo z’u Rwanda buri umwe acyeka ko undi yaba afite icyo abiziho.
 

Mugihe urwicyekwe rwiyongereye muri ba officiye bo hejuru b’u Rwanda kubera ihunga ryaya amabatayo abiri, abaturage batuye hafi n’umupaka w’u Rwanda bo ibiboko byabamaze,  ngo kuko  bigaragara ko baba bari bazi  uwo mugambi wo guhunga kwizo batayo wari uriho ntibabimenyeshe inzego z’umutekano kugirango leta ibashe kuwukumira.
Mugihe twateguraga iyi nkuru, umunyamakuru w’ikinyamakuru inyenyerinews ukorera ku Gisenyi  mu Rwanda atumenyesheje ko Generali Fred Ibingira yamaze kwohereza batayo eshatu z’abademob ku rugamba muri Congo, ngo ingabo za RDF zabanjeyo hasigaye ngerere, buri joro amakamyo yuzuye intumbi n’inkomere arara yambuka  umupaka wa Gisenyi ajyanye izo nga zinzirakarenga mw’irimbi no mu bitaro by’I  Kanombe.

Bamwe mu basirikare bavuye ku rugerero  bazwi kwizina ry’abademob bo mu Ruhengeri batangiye guhunga igihugu nyuma yo kumenya ko Generali Fred Ibingira yerekeje iya Ruhengeri kugira ngo naho ahakure izindi batayo eshatu zabademob nkuko byamuhiriye ku Gisenyi.

 

Umwe mu bademob bamaze guhungira mu gihugu cya Uganda utarashatse ko tuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ikinyamakuru inyenyerinews ngo “usibye natwe abademobu tuzi ubuhemu Kagame yadukoreye, ndetse n’ibyaha amaze gukoresha abari batuyoboye ku rugamba, ati nabari mu gisirikare ntawiteguye kurwanira Paul Kagame”.
Uwo mudemobu yakomeje agira ati “ubuse ko avuga ngo tujye kurasa benewacu bari muri Congo, agirango tuyobewe ko baharanira ukuri? Agira ngo tuyobewe ko akarengane barwanya natwe tugafite agahiryi?” Ati “ ahubwo abazatera baratinze ngo tumwereke ko ikinyoma cye twakirambiwe, burigihe aratubwira ngo MATUNDA YAKO MBERE, ariko amara benewacu!”

 

 

(source: http://murengerantwari.unblog.fr)

 

Byaruhanga I