Ubutiriganya bw'abategetsi b'i Kigali
Abanyarwanda baba hanze bakomeje
guhangakisha ubutegetsi bwa Kigali ngo hakaba harimo kwigwa gahunda
zihoraho zo kubahoza ku nkeke, ngo ni ukwimenya no kurushaho kwirinda
kandi abavugwa cyane cyane ni abo mu Burayi no muri Amerika.
Ese mwari muzi ko ni ibyandikirwa kuri za Internets cyane cyane ibisohoka mu kinyarwanda bigera mu giturage, twa photocopies turahagera bakaduhererekanya bakadusoma. Niyo mpamvu ubona abagabo bakunze kwandika badashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali ngo hagomba kuboneka abagomba kubashingwa bakasubiza inyandiko zabo bakoresheje andi mazina. Muri iki gihe amahanga yamaze kumenya ukuri kwose ku byabaye mu Rwanda kuva FPR yagaba ibitero byo gufata ubutegetsi ku ngufu hakoreshejwe kumena amaraso y'abanyarwanda. Ibyo Prezida Paul Kagame yise gutabara abatutsi, abasilikare be bamaze iminsi basobanura ibyo aribyo n'uko byagenze byose, nta yindi gahunda usibye kumena amaraso y'abanyarwanda ngo bifatire ubutegetsi kabone n'amaraso ya bene wabo b'abatutsi. Paul Kagame abamubona kenshi ngo yaba yararushijeho kubiha, no
kurakarira abagenda bamucika batangiye kumwandagaza bageze hanze, induru
zabo n'amatangazo asohoka hirya hino ngo ntibituma agoheka. Abari muri
amerika nabo ngo bamuteye ubwoba cyane cyane ko ngo ariyo yibwiraga ko
ajishe igisabo. Dore uburyo batangiye gukoresha: |