Kuva aho amakuru y’uko impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze raporo ivuga kuri FDLR n’abakorana nayo, igikuba cyaracitse mu bagize CPC baba i Burayi, maze birya bajyaga babwira abayobozi ba FDLR ngo nibumvire umuryango mpuzamahanga (abazungu, Communauté internationale), babona nabo bigiye kubitura hejuru. Ubwoba nibwo bwatumye babeshya abanyarwanda ngo biyunze, kandi nyamara batinya ko bazafungwa nka Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka na bagenzi be, batinya ko bazafatirwa ibihano byo gufatirwa imitungo no kudatembera.
Igitangaje kandi nuko ibyo bavuga bibateye ubwoba ari bo ubwabo babyibwiriye izo mpuguke za ONU. Ese bari babatunze imbunda? Urugero: Ku rupapuro rwa 15, aho basobanura ubwumvikane buke hagati y’abayobozi ba FDLR na Faustin Twagiramungu:
« ……..vice-president, answered with his own communiqué condemning Twagiramungu. In late October, Twagiramungu told the Group he was dissatisfied with the FDLR hardliners who were using Rwandan refugees as a bargaining chip during negotiations over disarmament and surrender ».
Biravuga ngo « Visi perezida wa CPC abinyujije mw’itangazo yamaganye Twagiramungu. Mu mpera z’Ukwakira 2014, Twagiramungu yabwiye impuguke za ONU ko atari yishimiye abahezanguni bo muri FDLR, bafashe impunzi ho ingwate ngo bazikoreshe basaba imishyikirano, nabo bagashyira intwaro hasi ».
Ahandi ni aho Twagiramungu avuga ko yagiye muri Tanzaniya, ariko impuguke za ONU zabaza abategetsi ba Tanzaniya bagahakana ko nta we bigeze bakira kandi ko nta naho bahuriye n’inyeshyamba za FDLR. Muri make ni nkaho Twagiramungu yareze Tanzaniya kuri ONU ko iri gukorana na FDLR, ntabwo ari izi mpuguke zabicukumbuye ngo zibyibonere. Ku rupapuro rwa 16 handitse ngo:
« Twagiramungu told the Group he visited the United Republic of Tanzania in January 2014 and met with two FDLR commanders ». Bivuga ngo: « Twagiramungu yabwiye impuguke za ONU ko muri Mutarama 2014 yasuye igihugu cya Tanzaniya, maze ahahurira n’abakomanda babiri ba FDLR« .
« In a meeting with Tanzanian authorities on 31 October, the Group asked about these visits and meetings in the United Republic of Tanzania. The authorities replied: “There is no hosting of any rebels and our military has no communication with any rebels.”
Biravuga ngo: « Mu nama impuguke za ONU zagiranye n’abategetsi ba Tanzaniya tariki ya 31 Ukwakira 2014, izi mpuguke zabajije kuri ziriya nzinduko za Faustin Twagiramungu, Paulin Murayi n’abakomanda ba FDLR muri Tanzaniya. Abategetsi barashubije bati: « nta nyeshyamba twigeze twakira kandi igisirikari cyacu ntikivugana n’inyeshyamba izo ari zo zose ». None Faustin Twagiramungu we ibyo yavuze yabikuyehe?
Ibindi bivugwamo ni ibya Radio Impala nuko yavanywe muri RNC, kandi nta banga ririmo kuko hakozwe n’amatangazo y’abari bashinze iyo Radio. Ikibazo umuntu yakwibaza ni kimwe: Ese Faustin Twagiramungu yakekaga ko kubwira abazungu amagambo ari byo bizamuhesha ubutegetsi? Igikuba cyacitse ngo raporo ya ONU yasohotse nacyo nta shingiro gifite, kuko ba nyirubwite nibo batangarije impuguke za ONU ibyo bakoraga. Nibareke rero gukomeza kubeshya abanyarwanda ngo bari kwiyunga mu nyungu zabo, kandi ahubwo ari agati bamanitse bicaye, none kukamanura bikaba biri kubasaba guhaguruka.
Faustin Twagiramungu wabwiraga impuguke za ONU ko abayobozi ba FDLR bitwaza impunzi kugira ngo basabe ibiganiro na leta y’u Rwanda, we ubu uwavuga ko ari kwitwaza ibibazo abanyarwanda barimo kugira ngo yikize amagambo we ubwe yibwiriye impuguke za ONU, yaba abeshye? Ubu se twizere ko noneho umuryango mpuzamahanga bahamagariraga abayobozi ba FDLR kwishyikiriza, bo bazawumvira nuramuka ubafatiye ibihano? Tubitege amaso!
Nimusome kandi musomeshe iyo raporo ya ONU yaciye igikuba muri CPC:
Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr
19 janvier 2015
Amakuru