RWANDA: ABAYOBOZI B’AMADINI, SHAME ON YOU!

19 septembre 2014

Amakuru

Mu gihe mu Rwanda ubu havugwa inama ihuje abayobozi b’amadini atandukanye aturutse mu bihugu by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuva taliki ya 16 kugeza taliki ya 20 Nzeli 2014; inama iriho yiga uburyo amadini yashyigikira amahoro n’umutekano mu bihugu bigize umuryango EAC, nifuje kugeza ubu butumwa ku bayobozi n’abakuru b’amadini mu Rwanda; kugira ngo bibuke icyo ubu butegetsi buriho bwa FPR bwagiye bukorera bagenzi babo b’abayobozi b’amadini n’abayoboke babo.
Rick Waren ari gusengera Kagame

Rick Waren ari gusengera Kagame

Ubutegetsi bwose uko bwagiye bukurikirana mu Rwanda, nta butegetsi bwigeze bwibasira, cyangwa bwica abanyamadini nk’ubutegetsi bwa FPR buriho muri iki gihe mu Rwanda. Ingero ni nyinshi nkuko ibinyamakuru binyuranye byagiye bibitangaza:

Ihohoterwa no kwicwa kw’abantu bihaye Imana ntabwo byagaragaye gusa mu Rwanda aho FPR imariye gufata ubutegetsi, ahubwo byakorewe no mu bihugu duturanye nko muli RD Congo no mu Burundi aho ababikira batatu baherutse kwicwa muri uku kwezi kwa cyenda 2014.

Igiterane ngo cyo gushimira Imana

Rick Waren mu giterane ngo cyo gushimira Imana kuri stade amahoro

Twagiye tubona mu mezi ashize abihaye Imana nka Rick Warren ahuruza imbaga mu Rwanda, ndetse bikaba bivuvugwa ko ari umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ese amugira inama ki, igihe ubona ari injiji k’ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje kugirirwa abaturage b’inzira karengane, rikozwe n’inzego za gisilikare cyangwa izubutasi (DMI).Tuvuge ko ari umunyamahanga ko atazi ibikorerwa mu Rwanda byose. Abakuru b’amadini se nka ba Apotle Gitwaza, n’abandi bo babyifashemo bate ? Ndasaba n’abandi banditsi kuzanyunganira bakagira icyo bavuga ku myitwarire y’abakuru b’amadini mu Rwanda muri ibi bihe u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo by’ingutu.

Mu kwezi gushize ku itariki ya 17 z’ukwa munani 2014, ku nshuro ya gatatu habaye igiterane mpuza matorero gikomeye cyitwa : « Rwanda Shima Imana ». Ni koko kandi ni mu gihe u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana. Ariko ikibabaje nuko ubona abanyamadini bali muli ibyo bitaramo bashima Imana Ibyiza yakomeje kugenda ikorera abanyarwanda aliko bakibagirwa ko hali n’ibibi ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje gukorera abanyarwanda byagombye kugawa no kunengwa ndetse bakaboneraho bagasaba Imana kugira ngo ibafashe no muli ibyo bibazo. Ingero twatanga z’ibibazo bagombye gutura Imana ni nk’ibi bikurikira:

Muri icyo giterane, Apotre Paul Gitwaza, Masasu, Jean Sibomana, Mgr Mbonyintege hamwe n’abandi bayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, basabye imbabazi mw’izina ry’amadini kubyakozwe muli Jenoside yabaye mu Rwanda. Nkuko ikinyamakuru Umuseke cyabitangaje: Apotre Gitwaza yagize ati “Turasaba imbabazi Imana ko twatatiriye umuhamagaro w’itorero, turasaba imbabazi igihugu by’umwihariko abacitse ku icumu kuba tutaramaganye bihagije ivanguramoko ryagiye rirandaranda mu madini n’amatorero ya Gikirisitu kugeza ubwo haba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.” (http://www.umuseke.rw/amadini-arasaba-imbabazi-ku-bwabakitwaza-ivangura-mu-kuyayobora/)

Apôtre Paul Gitwaza niwe washinze Zion Temple mu Rwanda

Apôtre Paul Gitwaza niwe washinze Zion Temple mu Rwanda

Apotle Paul Gitwaza n’abandi bayobozi b’amadini; ubu mufite inshingano ikomeye Imana yabahaye yo kwamamaza urukundo mubantu bose no kwamagana ikibi n’ihohoterwa aho ryaba rituruka hose n’uwaba urikora uwaliwe wese, kabone nubwo yaba ali mwene wanyu. Igihe ni iki. Mugomba kwamagana amahano y’ubwicanyi n’iburira irengero ry’abantu bilimo kubera mu Rwanda. Bitari ibyo, izo mbabazi mwasabye n’ingamba mwafashe yo gufasha abanyarwanda kugira amahoro n’umutekano, ntaho byaba bishingiye byaba ari amagambo gusa.

Ese aba bihayimana ntibabona ko FPR ari yo iteza umutekano mucye?

Ese aba bihayimana ntibabona ko FPR ari yo iteza umutekano mucye?

None se tuvuge ko ba Gitwaza, ba Masasu, ba Sibomana, ba Mbonyintege n’abandi bayobozi b’amadini, batabona amafoto y’imirambo imaze iminsi iboneka kumupaka w’u Rwanda n’ubu Rundi mu kiyaga cya Cyeru? Ese harubwo bibaza ko iyo mirambo igaragaza gupfa urubozo no gushinyagurirwa ndengakamere, ishobora kuba ali imirambo y’abakristo babo?

Ese imirambo nk’iyo bayivugaho iki iyo bayibonye? Iyo mirambo nimba itabaye iyabayoboke banyu, niba koko muli abanyarwanda kandi mukaba mugifite ubumuntu, mujye mwunva ko iyo mirambo ali iyabanyarwanda benewanyu musangiye igihugu, kandi ko nta munyarwanda cyangwa umuntu uwaliwe wese wagombye gupfa cyangwa kwicwa ako kageni. Ayo mahano, mufite inshingano zo kuyamagana.

Mu bihe bishize twabonye aho Perezida Kagame yari ngo mu masengesho y’umwaka hamwe n’abanyamadini, avuga kurupfu rwabo avuga ko bababashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko ababishe bagize neza ko ahubwo atangazwa nuko abo bafatanije ubutegetsi batihutira kuba alibo babikora ahubwo bakarya indimi babihakana. Ijambo nK’iryo rikojeje isoni, abanyamadini mukalikomera amashyi!! Niba hali abo bakekaho guhungabanya umutekano, hagomba gukoreshwa inzira zose bagafatwa bakazanwa imbere y’ubutabera, bagacibwa imanza aliko ntibabahotore, cyangwa ngo baraswe!

Iyo umukuru w’igihugu avuga ko agiye kuzajya arasa abaturage b’u Rwanda kumanywa y’ihangu (en fait mubyukuri aba avuga abakristo banyu). Invugo nk’iyo muyunva mute cyangwa muyivugaho iki, cyane cyane ko igihano cy’urupfu kitakibaho mu Rwanda. Aliko Perezida w’igihugu we ngo araza kujya arasa abaturage ku manywa y’ihangu? Niba hali abo akekaho guhungabanya umutekano, agomba kubashikiliza inkiko z’ubutabera zikabacira imanza, aliko nta mukuru w’igihugu wagombye kubwira abo ashinzwe kulindira ubuzima ngo azajya abarasa kumanywa y’ihangu. Biteye agahinda!

Mu kwanzura iyi nyandiko, abakuru n’abayobozi b’amadini rero ibyo mubamo mu Rwanda ngo murasenga Imana biteye agahinda, mugihe mudashobora gutabaliza no kurengera intama mushinzwe. Mwakagombye gushyirika ubwoba mukajya kubonana n’umukuru w’igihugu mukamubwira ibitagenda mubona mu Rwanda no mu baturage, keretse niba musoma Bibiliya abandi badasoma, mukaba mwaramaze kuba impumyi.

Ndasaba abakristo bazasoma iyi nyandiko, kuyirangira cyangwa kuyigeza kubayobozi b’amadini yabo. Ejo batazitwaza ngo ibyakorwaga mugihugu ntabwo bali babizi. Reka mbonereho nshimire Padiri Tomasi Nahimana, umuyobozi mukuru w’Ishyaka Ishema wagize ubutwari bwo gushyira ikanzu hasi, agahitamo kuvugira rubanda no guharanira ubwigenge, ubutabera no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda.

MURI MAKE RERO IMYITWARIRE Y’ABAKURU N’ABAYOBOZI B’AMADINI MU RWANDA MURI IBI BIHE BIKOMEYE IGIHUGU CYACU KIRIMO, ITEYE ISONI N’AGAHINDA.

 

 

Jotham Rwamiheto
Montréal, Canada

Impirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.