RWANDA: UBUCAKARA N’AGASUZUGURO BIKORERWA ABAHUTU BIZAHAGARIKWA NA NDE?

3 juillet 2014

Amakuru

Nkuko byumvikanye ku maradiyo menshi yo mu Rwanda guhera kuyitwa  KT, ukanyura kuri Contact FM ya Albert Rudatsimburwa ugakomereza kuri Radio RWANDA; mu kiganiro cyavugaga ku bwigenge bw’igihugu, abanyamakuru  bavugaga ko nta bwigenge, nta kwibohora naho mu kinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri leta ya Kigali, ho ngo iyo RPA, ubu yahindutse RDF, itabaho byari kugenda bite ? Uko byari kugenda byo ni ibintu bigaragara kuko ubu abanyarwanda baba babanye neza.
Umwami w'u Rwanda

Umwami w’u Rwanda

Abanyamakuru  bavugaga ko ngo abantu bajya babeshya abandi ngo amoko abaho mu Rwanda, ngo ntayo ko ahubwo ngo hiberagaho kuva cyera abanyiginya, abasinga, abasindi, ;;;;;; ko abahutu n’abatutsi batabayeho!!! Ikinyoma gusa ! Ariko umunyamakuru wo kuri KT Radio we mu kiganiro cyatambukaga muma saa mbiri za mugitondo yavuze ko ubuhake bwari bwiza ngo kuko gukorera abandi byahozeho ngo kuko nubu hari abakorera abandi ariko yirengagije ko abakorera abandi bahembwa; ariko koko yatubwije ukuri ko FPR ikomeje gupyinagaza abahutu impande zose.

Mbese FPR yagaruye ikiboko na shiku?

Abantu barakora ntibahembwa, bararandurirwa imyaka ntibavuga, baricwa kumanywa y’ihangu uko umwami w’ u Rwanda mushya Kagame Paul abigennye. Uwo tanze ntarara araswa amanywa y’ihangu. Inzego zose z’igihugu, igisirikali, igipolisi, ibigo bikomeye byose ni iby’umwami w’u Rwanda, mbese U Rwanda ni urw’umwami Paul Kagame n’agatsiko ke.

Abahutu bamerewe nabi mu Rwanda nko ku ngoma ya Cyami

Ibi mvuga si amakabyankuru kuko nta muhutu ufite ijambo, nabo mubona bari mu gihugu ni nk’abateruzi b’ibibindi b’ibwami  nkuko nigeze numva umwe mu bahutu bakuze abivuga. Uyu munsi niho nabonye isura nyayo y’ubuhake koko bwa FPR. Umunsi w’ubwigenge nta no kuwuvuga nta birori, bigaragza ipfunwe n’ubugome ingoma ya Kagame ifitiye abahutu bigobotoye ingoma ya gihake na Gikoronize, gusa igitangaje ni uko Kagame atemera Repubulika, ariko akagumya kwitwa perezida ariko mu by’ukuri arakitwara nk’umwami w’abatutsi.

Urwo rwango nirwo rugiye koreka igihugu aho igihugu kiri gucura imiborogo mu nzego zose. Nta butabera abahutu bateze mu gihugu cy’u Rwanda igihe FPR ikiri kubutegetsi. Ubu abatutsi benshi bashyigikiye FPR inkotanyi bazonzwe n’irondakoko bari mu mugambi mubisha wo kurimbura abahutu buhoro buhoro kandi babifashijwemo n’inzego z’igisirikali cya Paul Kagame.

Dore nk’ubu amakuru atugeraho ni uko hari n’umuco mubi wagarutse wo guhiga abantu bukware babita abo muri FDLR; ingero ni nyinshi ariko nko mu ntara y’iburengerazuba ababyeyi bafite abana  b’abasore n’ingimbi batabarizwa mu turere iwabo batuyemo, bashyizwe k’urutonde kuburyo ujya kubona ukabona umubyeyi atumiwe mu murenge ahaswe ibibazo ngo nasobanure aho umuhungu we abarizwa.

Ibyo byarabaye guhera mu kwezi kwa gatatu aho ndetse abanyarwanda bigaga muri RDC babujijwe gusubirayo ngo bakorana n’umwanzi. Ni muri urwo rwego mu murenge wa Bugarama hibajijwe aho umusore witwa Nsengiyumva Yunusu abarizwa. Mu murenge wa  Nzahaha habazwa uwitwa  Hakizimana Roger ndetse yagiye no gushakishirizwa no mu mugi wa Kigali aho bakekaga ko yaba ari. Mu murenge wa Nkanka ababyeyi ba Karangwa Charles nabo babajijwe aho abarizwa.

Ababyeyi benshi ubu bari  ku nkenke bagomba gusobanura aho  abana babo babarizwa; bagasobanura niba bataragiye gufatanya na FDLR, ibyitso biraza kurikora. Ubu kandi abahutu bose bize baracunzwe rwihishwa, bagomba kugenzurwa abo bavugana n’ibyo bavugana. Abahutu bake bari mu bucuruzi nabo ni uko ndetse ngo nabajyaga kurangura mu mahanga basigaye babibuzwa kuburyo batuma aba batutsi bemerewe kujya hanze akaba ari bo batuma ibicuruzwa.

Kiliziya nayo Ntiyatanzwe

Padiri Alphonse Ndagijimana arazira ko ari umuhutu

Padiri Alphonse Ndagijimana arazira ko ari umuhutu

Nkuko byagiye bigaragra mu bintu byinshi aho hari abayobozi bamwe ba kiliziya bafite ijambo mu gihugu kurusha abandi kubera ko bibwira ko ari inshuti za Kagame cg se bakabikora kubera irondakoko nabo ryabarenze. Ubu muri diyosezi ya Kabgayi hamaze iminsi havugwa inkuru y’umupadiri ufungishijwe ijisho witwa Ndagijimana Alphonse. Uwo Ndagijimana Alphonse wahawe ubupadiri mu 2012, akaba avuka muri paroisse ya MUYUNZWE.

Uretse kuba afungishijwe ijisho, Mgr we akomeza kugenda amusebya hose haba mu ma paruwasi ndetse no mu maseminari avuga ko nta musaseridoti umurimo. Wareba icyazira ugasanga aruko ari umuhutu gusa, abakozi n’abarimu bo mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Marie Reine bavuga ko uwo mupadiri yakundaga umurimo we kandi ko rwose nta kibi bigeze bamubonaho, ibyo kandi n’abanyeshuri yigishaga babihurizaho, ariko bagiye kumva, bumva bahamukuye igitaraganya, bati: “ ibyo mu kiliziya ni amabanga” bagahuriza ko bababajwe no kumva uwihaye Imana agenda asebywa hose kandi bo barabonaga yitwara neza.

Padiri NDagijimana Alphonse; yakoreraga ubutumwa mu kigo cy’amashuri cyitwa Marie Reine kibarizwa mu mugi wa Muhanga, icyo kigo nacyo kikaba cyiyoborwa n’ umupadiri witwa Nshimiyimana Evaliste wo mu Ruhango wazonzwe n’irondakoko. Uwo ngo niwe watanze mugenzi we kwa Mgr Smragidi amubeshyera ngo hari ubucuti yaba afitanye n’abana biga muri Marie Reine ariko ubwo bucuti ntibabuvuga, ariko Mgr Smragidi ntaho atageze avuga ko Padiri Alphonse ngo akorakora utwana.

Padiri Karangwa Ildebrande we yafatiwe mu buriri mu rugo rw'undi mugabo, ariko ntacyo kiliziya yamukozeho

Padiri Karangwa Ildebrande we yafatiwe mu buriri mu rugo rw’undi mugabo, ariko ntacyo kiliziya yamukozeho

Nkuko bikomeza bivugwa ngo Evaliste niwe wagambaniye mugenzi we ndetse ngo hari abana yijeje amafaranga ngo bamufashe kurega mugenzi we, cyakora ngo ubu abo bana nibo basigaye bavuga ko padiri Alphonse yabeshyewe abo nabo ngo bari mu mazi abira.

Ngubwo ubuhake bushya rero bwa FPR na Smragidi wa diyoseze ya Kabgayi bugiye kumarira abahutu ku icumu. FPR na DMI biranyura ku ruhande bitoteza abahutu bibita ibyitso bya FDLR, babuza abantu kwiga babatemera imyaka, bamwe mu bayobozi gito ba kiliziya nabo bakanyura ku rundi ruhande barenganya abo bagomba kurengera, ndetse bagahera ku bo bafatanyije umurimo w’icyenurabushyo. Ukuri mwa ruriya Rwanda kuzazanwa nande? Umupadiri arenganyijwe izuba riva nta kimenyetso na kimwe  kubera ko ari umuhutu gusa, mu gihe umututsi Karangwa Ildebrand wafatiwe mu maguru y’abagore ntaho Mgr we atageze avuga ko abeshyerwa!

 

Kalisa Jérémie

Usomyi w’Ikaze Iwacu

Mu mugi wa Kigali