ABASIRIKARI BENSHI BA M23 BAFATIWE I BUNAGANA. IBIMENYETSO BY旦BWICANYI BAKOZE BIKOMEJE KUVUMBURWA.(Updated)

30 octobre 2013

Umutekano

Amakuru arimo agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Bunagana mu ngabo za FARDC, aravuga ko nubwo ingabo za M23/RDF zakoze uko zishoboye ngo zihunge, hasigaye benshi batashoboye kwambuka umupaka, waba uwa Uganda cyangwa uw置 Rwanda. Kandi birumvikana. Nubwo Perezida Museveni wa Uganda na Paul Kagame w置 Rwanda ari inararibonye mu gucenga amahanga, ubu birabagoye cyane kuba bahisha ibihumbi by段ngabo biri kubahungiraho.

Bertrand Bisimwa wayoboraga M23/RDF yambukiye ku mupaka wa Bunagana yerekeza Uganda, ari kumwe na Ali Musagara wari ushinzwe urubyiruko. Inzego z'umutekano za Uganda zabangiye ko binjirana imodoka bari bazanye.

Niyo mpamvu bahisemo ko bamwe baba ibitambo, kugira ngo hambuke gusa ababo b段nkoramutima zajyaga zibasahurira umutungo wa Congo. Nkuko twabibatangarije, ubu uwahoze ayobora M23, Bertrand Bisimwa, yamaze kwishyira mu maboko y段nzego z置mutekano za Uganda. Bisimwa yari kumwe na Ali Musagara, wari ushinzwe urubyiruko muri M23/RDF. Ariko namwe murebye umuriro FARDC iba yacanye kuri M23/RDF, mwabona ko bari bakwiye guhunga. Nimwirebere kuri iyi video:

Uyu niwe Ali Musagara, wari ushinzwe urubyiruko muri M23/RDF, akaba yahunganye na Bertrand Bisimwa.

Ubu twandika iyi nkuru ingabo za congo, FARDC zimaze kwigarurira ikigo cya gisirikare cya Bunagana, hakaba hafatiwemo abasirikare benshi cyane ba M23 gusa, kubera ko aba RDF bo, abenshi basubiye mu Rwanda. Ikindi nuko n置tundi duce twari tugisigayemo ingabo za M23, tumaze kwigarurirwa na FARDC.

iyi karita yabereka aho imirwano yabereye

Aha twavuga nka Rwanguba, Kabindi, Tshengerero (ha handi FPR yari iherutse kohereza familles zirenga 200 ngo zijye kuhatura. Ubu bashobora kuba bahitanywe n段mirwano, cyangwa bongeye guhunga). Kuri iyi saha ya 12:40, imirwano iri kubera hafi ya paroisse ya Jomba. Biracyazaaaaaaa.

Aljazeera nayo yakoze isesengura kw段tsindwa rya M23:

Hagati ingabo za Congo n段miryango yigenga ikomeje kwibonera amarorerwa y置bwicanyi inkoramaraso za M23/RDF zakoreye mu turere bari barigaruriye. Amafoto ari hasi ni ayo hafi y段kigo cya Rumangabo, n段mbere muri gereza bajyaga bafungiramo abagitegereje kwicwa:

Abakozi ba MONUSCO bari gufata ibimenyetso by'ubwicanyi.

No mu mirima, bagiye bahicira abantu

Iyi ni prison bafungiragamo abantu mu kigo cya Rumangabo

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr