Abasirikare bakomeje gutaka basaba ko leta ya Kagame itakomeza
kubambura agashahara kabo.
|
||||
|
Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gicyesha bamwe bakora mu nzego
z’agisirikare,
avuga ko baba bagiye kubaka ishuri rikuru rya gisirikare ariko bakabanza
gukata amadorari 100 buri kwezi, kuri buri mu sirikare wesi uri Darfur n’ahandi
mu butumwa kugirango
babone amafaranga yubuka iryo shuri.
Ayo makuru avuga ko mu nama iherutse kuba y’abasirikare bakuru yo kuwa 05
Ugushyingo 2010 iyobowe na perezida Kagame bemeje ko buri musirikare wese
uri mubutumwa bw’akazi cyane i Darfur bazajya akurwaho amadorari 100 buri
kwezi, mu gihe cy’amezi 9 umusirikare agomba kumara i Darfur.
Ayo makuru akomeza avuga ko leta iteganya kuzasarura akayabo k’amadorari
izakura kudufaranga tw’abasirikare bato basanzwe batishimiye umushahara
wabo doreko kongezwa bidakunze kubaho kuribo.
Abo basirikare ubundi bahabwa amafaranga yose bateganyirijwe n’umuryango
w’abibumbye UN, kuko ubusanzwe uwo muryango uteganya guhemba buri
murisirikare wese uri muri ubwo butumwa amadorari y’amanyamerika 1,025USD
buri kwezi, ariko mu Rwanda ho siko bigenda abaho bahabwa amadorari 660
USD burikwezi . Ni ukuvuga ko amadorari agera hafi 400 atwarwa agashyirwa
ahantu hataramenyekana neza,kuko amakuru atugeraho avuga ko ayo mafaranga
atajya agera mu isanfuka ya leta.
Ayo mafaranga agera kuri 660 bari basanzwe bahabwa atuzuye, nayo akaba
agiye gukurwaho agera ku madorari 100 USD buri kwezi yo kubaka Univerisite
ya gisirikare.
Mubyukuri aka kayabo k’amadorari kakaba kagiye kujya kava kuri buri
musirikare wese uri Darfur, ni ukuvuga ko buri kwezi bazajya binjiza
akayabo kangana n’abasirikare 3500 bari muri Darfur ukubye n’amadorari
100, ari byo bihwanye n’akayabo k’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu
by’amadorari buri kwezi bazajya bavana i Darfur gusa, 350,000 USD hafi
amafaranga y’u Rwanda miriyoni zisaga magana biri n’umunani ( 208,250,000
Frw).
Bakomeza bavuga ko leta ya Kagame ikomeje gukinira mu dufaranga
tw’umushara wabo, kuko usibye n’ayo basanzwe bakatwa amafaranga
adasobanutse buri munsi, harimo ayo bise gira inka agera ku bihumbi 60,000
by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Ikindi kandi batishimira n’uko ayo mafaranga yose bayabakata uko bashatse
bakabibamenyesha gusa, kandi bisanzwe bizwi ko amafaranga y’umukozi
yakoreye (Umushahari) ari ntavogerwa. Ndetse akaba agomba guhabwa
ubusobanuro igihe cyose hagize umuntu uyakoraho. Ariko ngo mu gisirikare
cy’u Rwanda siko bigenda babakata uko babyumva.
Bavuga kandi ko niyo bagiye guhebwa n’udufaranga twabo ducye bari basazwe
bahebwa, babanza kujuragizwa na Bank yagisirikare bita CSS, igenda ibaha
ibice ndetse ntinatinye kubaha inguzanyo mu dufaranga twabo kandi baba
badukoreye barushye.
Amakuru akomeza avuga ko ibi abasirikare batabyishimira cyane ko
batongezwa umushahara, ahubwo hongezwa abasirikare barinda perezida Kagame
bonyine, kugeza aho umusirikare muto w’ukurwego rubanza ( Private) urinda
perezida Kagame arusha umushahara umusirikare wo kurwogo rwa Captain wo
mubasirikare basanzwe.
Ibi bikaba bifatwa n’aho ari ugusumbanya abasikare agamije kubacyenesha no
gutonesha abamurinda. Ariko aba kurikiranira hafi iby’igisirikare cya
Kagame bavuga ko ibi abikoze nyuma y’aho Gen Kayumba nabagenzi be
bahungiye igihugu, bityo bikaba byarateye ubwoba Kagame agahitamo
kwigarurira abamurinda abaha imishara itubutse, kurusha abandi. Amakuru
akomeza avuga ko yaba atikizeye umutekano ndetse n’abasirikare bose kuva
nyuma yaho Gen Kayumba na Col Karegeya bahungiye.
Charles I. |