Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba Liberal
Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi be
b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe Rapport
ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo, bibutsa kandi
ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi byahagarikiye u Rwanda
imfashanyo kuko rwafashaga abarwanya ubutegetsi muri Congo. Basanga u Rwanda
rudafite imfashanyo z’amahanga rutakomeza gushyigikira intambara muri Congo.
Bakaba ngo bashyigikiye ibyasabwe na Save Congo ko Umunyamabanga wa Leta w’u
Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Commonwealth yafatira
ibyemezo Leta iyo ariyo yose, abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifasha
inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo. Ndetse Leta y’u Bwongereza
igasabwa kwiga ku nkunga mu rwego rwa gisirikare n’imali u Bwongereza buha u
Rwanda.
Marc
Matabaro
Rwiza
News