Rwanda:Abana Hafi 920 Bafungiye Mu Magereza y'Urwanda

15, February, 2006 - 16:01:03   (-0300 EST)
Jeanne D'Arc Umwana
Kigali
15/02/2006

Mu magereza yo mu Rwanda, uretse abantu bakuru bafungiwemo bazira ibyaha binyuranye baba barakoze, habamo n'abana bari munsi y'imyaka 18 ndetse n'abana b'inshuke bafite munsi y'imyaka 5.
Bamwe muri abo bana bafite ibyaha bitandukanye baba barakoze, nko gufata ku ngufu, kunywa ibiyobyabwenge, n'ibindi. Abandi ba nyina baba barababyariye muri gereza; abandi ni abafunganywe na banyina kubera ko babuze imiryango babasigira cyangwa abagira neza babakira.

Mu bana bari muri gereza zo mu Rwanda, harimo abana bamazemo imyaka irenga itanu nk'uko twabitangarijwe n?umuforomokazi ku bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, Madamu Mukanzaniye Goloriyoza, ukuriye ishyirahamwe «Umwana Iwabo » rikurikirana abana baba mu magereza yo hirya no hino mu Rwanda.

Madamu Mukanzaniye yakomeje atangariza Ijwi ry'Amerika ko abana bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda bose hamwe umubare wabo ungana n?abana 918. Abana bari munsi y'imyaka 18 ni 778 ; abana bari munsi y?imyaka 5 bagera kuri 140.

Madamu Mukanzaniye yatubwiye kandi ko igiteye cyane impungenge kuri abo bana ari ubuzima bakuriramo. Ngo nta burere bw'ibanze baba bafite; usanga ibiganiro byabo ari iby'abantu bakuru ; imirire yabo ntaho itaniye n'iy'izindi mfungwa zose. Ikindi kandi ngo bakurira mu mibabaro ya ba nyina bahora baganya, bigatuma na bo bakura bababaye.

Bamaze kubona ko ubuzima babamo budakwiriye abana, abaforomokazi bo mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda bafashe icyemezo cyo gufasha abo bana baba mu magereza atandukanye yo mu Rwanda; babashakira imiti, imbuto n'ibindi.

Ishyirahamwe « Umwana Iwabo » rifasha abo bana risaba imiryango yita ku bana ndetse na Leta y'u Rwanda kureba uko abo bana baba mu magereza barushaho kwitabwaho.