Amakuru aturuka mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango intara
y但majyepfo aravuga ko abahinzi b段myumbati bahingira uruganda
ruyitunganya ruri mu murenge wa KInazi ngo bahanganye n置rwo
ruganda kubera ko ngo rubunamaho rukabahenda iyo rubagurira
imyumbati baba barahinze.
Ayo makuru avuga ko igiciro cy段myumbati mibisi abahinzi bahabwa
n置ruganda ari amafaranga mirongo ine y誕manyarwanda ku kilo
kimwe mu gihe bo bifuza ko nibura bagombye guhabwa mirongo itanu.
Impamvu batanga ngo ni uko guhinga bibahenda ndetse no
kuyisarura no kuyikoreza bayigeza ku ruganda ngo byose
birabahenda ku buryo ngo basanga igiciro bahabwa kitajyanye n段mirimo
yose bakora kugirango imyumbati ihingwe, ifatwe neza, isarurwe
hanyuma igezwe ku ruganda. Banavuga ko ugereranyije igiciro
bahabwa cy誕mafaranga mirongo ine ku kilo ngo ukareba n誕mafaranga
Magana atanu ku kilo uruganda rucuruzaho ifu ngo basanga
rubunamaho ku bury obo ngo bumva bakorera ubusa.
Mu iperereza twakoze twasanze aya makuru ajyanye n段biciro ariyo
koko ndetse abaturage bamwe twavuganye badutangarije ko bahisemo
kureka guhinga imyumbati kuko ngo nta nyungu babibonamo ahubwo
ngo baba bakorera uruganda gusa. Banatubwiye ko uruganda ngo
rwifashishije abategetsi bo mu nzego zo hasi hamwe n段nkeragutabara
ngo rwaba rufiteimigambi yo gufungisha ibyiniko byose
by段myumbati byo muri Ruhango ndetse rukanafungisha ubucuruzi
bw段myumbati ku masoko asanzwe bityo ngo abaturage bazabure uko
babigenza bayibazanire. Ibi bikaba ari ukwica uburenganzira
bw置muturage bwo kugurisha imyaka yejeje aho ashaka no ku giciro
kimufitiye akamaro.
Uru ruganda nk置ko abarugemurira imyumbati babidutangarije ngo
rwitwa urwa Banki y置 Rwanda itsura amajyambere BRD ngo bikaba
bivugwa ko mu minsi iri imbere ruzegurirwa abikorera ku giti
cyabo. Uru ruganda rwa kabiri muri Afurika (urwa mbere ruri muri
Nijeriya) ababikurikirana bemeza ko Kagame uherutse no kurusura
ngo yaba arufitemo imigabane itari mikeya dore ko ngo n誕bakozi
barukoramo hafi ya bose ngo baba bafite aho bahuriye n段bya
gisirikari n置bwo ngo batabigaragaza.
Tubibutse ko mu gukora ifu y段myumbati binyuze mu ruganda
bidasaba ko ibanza kwinikwa mu mazi nk置ko bisanzwe bimenyerewe
mu buryo bwa gakondo, ahubwo imashini zabugenewe nizo zikoreshwa
mu gutonora imyumbati zikuraho agahu gato cyane, ikanyuzwa aho
ikorwamo urusukume rw段gikoma cyumishwa n段zo mashini
kikayibyazamo ifu ubu igaragara ku isoko ipfunyitse mu bikoresho
byabugenewe.
Uruganda rero rukaba rwarashyizwe mu ntara y但majyepfo mu karere
ka Ruhango kuko hazwi nk誕hantu hakunze kwera imyumbati cyane
ariko nanone aka karere kakaba kazwiho ubukene bukabije ku buryo
kaba kabarirwa mu duce twa mbere tw段gihugu dukunze kwibasirwa
n段nzara n段ndwara z段mirire mibi aho usanga mu rugo umugabo,
umugore n誕bana bose barwaye indwara zijyanye n段mirire mibi
zikunze kwitwa bwaki.
Umukunzi n置musomyi wa RLP
Intara y但majyepfo